Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: " URUGENDO MU BYAHISE: BYUMBA WE!! WAGUSHIJE ISHYANO UMUNSI INYAMASWA ICURA INKUMBI YAKANDAGIZAGA IJANJA KU BUTAKA BWAWE!!!/Jishoryarubanda Yves

inkambi z'impunzi z'abahutu

















Muraho nshuti z’ abasomyi b’inkuru tubagezaho? Amahoro y’Imana abe muri mwe! Ni ubwo hari hashize igihe kitari kirekire cyane ntabwo nabahebye,mba ndi mu isesengura ndetse n’ishungura byimbitse mu rwego  rwo gutangaza ibifite ukuri.

Umutwe w’iyi nyandiko uraterura ugira uti<urugendo mu byahise: Byumba we! Wagushije ishyano umunsi inyamaswa icura inkumbi yakandagizaga ijanja ku butaka bwawe >

Ntabwo rero ari ikosa gusesengura ibyahise,yemwe si n’icyaha kubera ko iyo wize kandi ukigira ku byahise, warangiza ukiga no kubyo urimo ubungubu ntakabuza biguha intumbero ku hazaza.Ayo magambo ni ayo kwizerwa rwose!Bitabaye ibyo iyo utazi ibyahise ntumenye ni igihe cy’ubu uba urimo ndakurahiye ahazaza hawe hamera nk’ahari igicu, uku ni ukuri.

KUWA GATANDATU, TALIKI 08 UGUSHYINGO 2014 ABATURAGE BATUYE UMUJYI WA KIBUNGO BABYUKIYE KU MUNIGO WA FPR YABABUJIJE KUJYA GUSHAKA ICYO BAGABURIRA ABANA BABO AHUBWO IBAHATIRA KUJYA KWAMAGANA FILIMU YA BBC BANABAHA IBYAPA KU GAHATO MU GIHE MU MATAMATAMA BEMEZA KO ARI INYITO ISIGIRIJE YO KURINDAGIZA ABATURAGE/ UDAHEMUKA Eric


Imyigaragambyo i Kibungo
yategetswe
 na FPR yo kwamagana BBC/

Foto Shikama 8/11/2014
Filimu yatambukijwe na BBC taliki 01 Ukwakira 2014 igashegesha Perezida Kagame ikomeje guca ibintu mu gatsiko i Kigali kugeza ubwo babona neza ko ibyabo byarangiye hakaba hasigaye gusa kubirukana ku butegetsi bagatorongera ariko umuntu akaba yibaza aho bazerekeza kuko isi yose nta kabuza izaba ibaha induru aho bazanyura hose.

Nyuma yo kuyireba, guhagarika ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda n’Ikirundi, guterana amagambo hagati y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwitwa RMC (Rwanda Media Commission) ruyoborwa na MUVUNYI Fred ubu abo mu gatsiko bageze aharenga, hakuriiyeho gushyiraho komisiyo iyobowe na NGOGA Martin wigeze kuba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, n’ibindi tugitegereje biri mu nzira.

Kuryanisha abo mu gatsiko imbere no gusaba abo kimye

Ibimenyetso byerekana ko iyi filimu ya BBC yarangije ingoma ya FPR ya Paul Kagame ni uruhuri ariko SHIKAMA tugiye kubabwiramo bibiri: Icya mbere ni ukuyoberwa n’uko ikibazo cyakemurwa bagahitamo gusaba abo bimye, icya kabiri ni ugutangira nako gukomeza kuryana kw’abiyicaje ku ntebe y’ubutegetsi.

POLITIKI N’UBUHANUZI : NYIRABIYORO ATI : «KO MBONA IMANDWA ZISATIRA KU MURINZI ZISAKABAKA SIMBONE UYOBOYE IMIHANGO UMUKURU NGOMBWA ARAVAHE? KO MBONA U RWANDA RUSUBIJWE BENE RWO ARIKO UMWEZI NTUTAMBE? KO MBONA RUTUKU AGARUYE INDURU IMPUNDU ZIKABURA?»/ UDAHEMUKA Eric

U Rwanda mu Mayirabiri! Rufashe guhitamo kimwe muri ibi byerekezo bine

Nk’uko bigenda ku batware bose bagifata ubutegetsi, abantu bamwe bahugira mu byo kwishimira intsinzi abaguwe nabi n’ingoma nshya bagaheranwa n’imiborogo iyo bambuwe ubwo butegetsi ariko si benshi batekereza ko iyo ngoma itsinze ishobora kuzatsindwa nk’uko ihiritse indi cyangwa ikanibyaramo amahari.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 32 gisanzwe, taliki 09 Ugushyingo 2014. Iisomo rya mbere: Ubuhanga: 6, 12-16. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 4, 13-18. Ivanjili: Matayo: 25, 1-13. "Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’isaha kandi ntidukomeze guheranwa n’urupfu kuko hari amagambo yo guhumurizanya dukwiye kujya tubwirana" Abatagatifu: Theodore na Oreste/ Padiri TABARO.

Mu isomo rya mbere : Barasobanura uko ubuhanga butajya bucuyuka kandi bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza bityo n’ubushakashaka akaburonka nta kabuza.
Mu isomo rya kabiri :  Baradutekerereza icyo ubuhanzi bwavugaga na kera na kare ku izuka ry’abapfuye aho basaba abantu kudaheranwa n’ubujiji ku birebana n’abapfuye. Baratwereka ko nk’uko Yezu yazutse mu bapfuye ari nako abapfuye bamwizera nabo bazazuka.
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro cumi n’eshatu(13), Yezu arakomeza kutubwirira mu migani aho uyu munsi asobanura ukuntu ingoma y’ijuru yagereranywa n’umugani w’abakobwa icumi. Aba bakobwa, batanu muri bo bari abanyamutima abandi batanu ari abapfayongo.

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI, IYOBOKAMANA N’ITERABWOBA : TALIKI 18 UKWAKIRA 2014, PASITORO RWANDAMURA KAROLI ATI : «TWIKOREYE IMIRUHO YANYU, ABADAYIMONI BANYU TURARA TURWANA NABO, TWIKOREYE UBUGUMBA BWANYU, SIDA ZANYU,… KUBERA IBI BYOSE MUGOMBA KUGURIRA ABAPASITORO AMAMODOKA YO KUGENDERAMO!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Mbere y’umwaka w’1900 abanyarwanda bari bafite uko bemera Imana. Ibi binagaragarira mu mazina bitaga aban babo arimo Bimenyimana, Habarurema, Bizimungu, Iyamuremye n’andi menshi. Mu 1900, Kiliziya Gatulika yaje mu ishusho y’iyobokamana ariko ubisesenguye mu mizi ubona bari baje bafite n’imbereka y’ubukolini.
Nibwo hadutse imyigishirize mishya yarimo kubwira rubanda ko amzina yabo bahawe n’ababyeyi ari amapagani ndetse ko bagomba kubatizwa kandi bagahabwa amazina y’abatagatifu ndetse bakanabiyambaza. Umwami Yuhi V Musinga ibi yabibonyemo agasuzuguro niko kubyanga yivuye inyuma binaba impamvu yo kumucira ishyanga.

Abanyamakuru ba Paul Kagame banditse ko Perezida Salva Kiir wa Sudani y'Epfo aherutse kwitura hasi ku kibuga cy'indege i Khartoum ariko ntacyo bavuze igihe inzirakarengane z'Abanyarwanda n'Abakongomani Kagame Pawulo yahitanye zamuturaga hasi ku kibuga cy'indege muri BENIN!/Nkusi Yozefu


Mu kinyarwanda duca umugani ngo uruvuga undi ntirugorama. Abanyamakuru ba igihe.com ejo banditse inyandiko irambuye yerekeye ibibazo Salva Kiir prezida wa Sudani y'Epfo  aherutse guhura nabyo: " yaraguye agiye kurira mu ndege ye igihe yari amaze kubonana na perezida wa Sudani ya Ruguru jenerali Omar Bashir". Umunyamakuru muby'ukuri yarakomeje agera n'aho avuga ko Kiir yakuwe mu ndege agasubika urugendo rwe ngo yitabweho n'abaganga; aha akaba yarashakaga kwerekana ko rwose ubuzima bw'uyu mugabo bugeraniwe nkuko mubisanga aha muri iyi nkuru ye, nyamara Shikama itangazwa no kubona Perezida Kagame Paul aherutse kugirira ikibazo nk'iki muri Benin imbere ya mugenzi we Thomas Yayi Boni ntihagire umunyamakuru n'umwe mu baba bamushagaye ugira icyo atangariza Abanyarwanda!

Kagame Paul yaguye mu maboko y'abari baje kumwakira
Mutubabarire kuko iyi nkuru ubundi yari igikorerwa icukumbura, ariko bibaye ngombwa ngo tuyisohore kugirango twereke abanyamakuru ba Kagame ko babogama mu kazi kabo. Iyi videwo imaze hafi icyumweru igeze kuri Shikama ariko kubera irindi cukumbura turimo mu Byahishuwe tuzabagezaho vuba aha, twabaye tuyigenje gahoro kugirango izasubukurwe mu gihe nyacyo.
Ku itariki rero itaramenyekana neza Kagame Paul aherutse kugwa ku kibuga cy'indege muri Benin nkuko mubibona hano hejuru. Uyu mugabo yururutse mu ndege asa n'unaniwe cyane, maze yibagirwa ko ariho yururuka agenda nk'uri mu nzu. Yaratagataze kubw'amahirwe Perezida wa Benin n'abasore b'ibigango bari bamuri iruhande baramuramira, habe no kuvuga ngo murakoze! Umugore wari ku kibuga aho niwe wiyamiriye abwira Kagame ati : " Attention= itonde!".

Itangazo ry’inama y’INGANZO NTAGANZWA ya SHIKAMA rigenewe abanyarwanda bose/ Ubuyobozi bw'INGANZO NTAGANZWA ya Shikama

Hangana nk'inzovu
Inama y’Inganzo Ntaganzwa ya SHIKAMA ishinzwe guteza imbere umuco nyarwanda, yateranye ku Cyumweru tariki ya 02 Ukuboza 2014 iyobowe na Padiri TABARO ushinzwe umuco n'iyobokamana ku rubuga Shikama ari kumwe na bwana UDAHEMUKA Eric, umwanditsi mukuru wa SHIKAMA yasuzumye ingingo imwe rukumbi irebana n’itegeko riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ariko rikazatangira kubahirizwa nk’itegeko nyuma y’imyaka ibiri uhereye ku itariki ryatangarijweho.

POLITIKI Y’AGATSIKO YO GUSISIBIRANYA NO GUTESHA AGACIRO UMUCO GAKONDO N’IKINYARWANDA NIBYO BIMENYETSO RURANGIZA BIBANZIRIZA IHIRIMA BURUNDU RYAKO N’INTANGO Y’IMPINDURAMATWARA YERUYE YA RUBANDA HIFASHISHIJWE IKARAMU/ UDAHEMUKA Eric













Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko indimi zemewe mu Rwanda kandi zigakoreshwa mu nzego z’ubutegetsi ari IKINYARWANDA, Igifaransa n’Icyongereza. Hejuru y’iri tegeko nyababyeyi rihetse kandi ribumbatiye andi yose rigaruka ku KINYARWANDA, hari n’uburyo umunyarwanda usanzwe yumva kandi yibona muri iyi ngingo iri mu itegeko nshinga.
Umunyarwanda wo ku rwego rusanzwe utaragize amahirwe yo kwiga ngo aminuze, Icyongereza n’Igifaransa bisa n’aho ntacyo bimubwiye ndetse nta n’icyo bivuze imbere ye kuko adashobora kubyandika, adashobora kubivuga nta makaraza kimwe n’uko adashobora kumvikana n’uwamuganiriza azikoresha.

INKURU ICUKUMBUYE : UMUGAMBI WA FPR WO GUSENYA BURUNDU BUREAU SOCIAL DE GITARAMA (B.S.G) YASHINZWE NA MUSENYERI NSENGIYUMVA TADEYO NA PADIRI HITIMANA JOSAPHAT MU 1989 UGEZWEHO IFUNGIRWA ABATERANKUNGA BO MU BUSUWISI BIHEREKEJWE NO KWITANA BA MWANA HAGATI YA MANEKO WA FPR UYIYOBORA N’UMUGATULIKA UYIHAGARARIYE IMBERE Y’AMATEGEKO/ UDAHEMUKA Eric


Musenyeri Andrea PERRAUDIN amaze kugera ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi yagize icyifuzo cyo gushyiraho ikigo cyagoboka imbabare kurusha abandi baturage. Nyamara iki cyifuzo yageze ubwo ajya mu za bukuru mu 1986 atarabasha kugishyira mu bikorwa.
Muri uyu mwaka yasimbuwe na Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo ku buyoboizi bwa Diyosezi Gatulika ya Kabgayi. Musenyeri NSENGIYUMVA mu byihutirwaga harimo n’uyu mushinga waje gutangizwa mu myaka 3 yakurikiyeho ni ukuvuga mu 1989 ahita anagena umuyobozi wawo ariwe Padiri HITIMANA Josaphat.

INTWARI ZA NONE KU BANYARWANDA (IGICE CYA KABIRI)/KAYITARE James

Mu nyandiko yabanje nabagejejeho abanyapolitiki u Rwanda rufite none bitanga kugirango bene kanyarwanda bishyire bizane mu gihugu cyabo nta rwikekwe ; kugirango iterambere ry’igihugu n’ibyiza birikomokaho bigere kuri bose nta guheza uwariwe wese. Muri iyo nyandiko nabagejejeho uko  mbabona mu matsinda abiri ya mbere.
Muri iyi nyandiko, ndavuga ku bantu batari abanyapolitiki bari mu matsinda abiri yasigaye, ariko ibikorwa byabo bikaba indashyikirwa mu kurengera abanyarwanda.

Itsinda rya gatatu : Abari mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu
Mu by’ukuri, aba bantu kuba badaharanira inyungu za politiki bituma umuntu uwo ari we wese abagirira ikizere kuko nyine ntaho bashobora kubogamira. N’ubwo uwacukumbura ashobora kubona bamwe bagiye bateshuka kuri izo ntego zo kurengera uburenganzira bwa muntu bagatwarwa na politiki cyangwa bagakorera mu kwaha kw’abanyapolitiki (aha ndavuga ku miryango ikorera mu rwanda), hari abandi b’indakemwa rwose bahangayikishwa n’imibereho mibi ya buri munsi abanyarwanda turimo. Muri iri tsinda  jye nzimo abantu babiri aribo Joseph MATATA na Réné Mugenzi.

Ukwirukanwa ku butegetsi n'abaturage kwa Blaise COMPAORE = ikimwaro ku gihugu cy'UBUFRANSA gikomeje politike yacyo ya mpatsibihugu na gashakabuhake ku nyungu zacyo bwite muri Afrika kititaye ku baturage bayo/ Nkusi Yozefu

Abaturage batangiye kwiyirukanira ibokoresho by'Abafransa
muri afrika bahereye muri Burkina: 30/10/2014/ Babyise
IKIGANZA GIKUBURA
Abanyarwanda ba kera bacaga umugani ngo n'uwarya imbwa yarya inzungu; ibi bikaba bishaka kuvuga ko hagati y'ibintu bibi bibiri wahitamo icyoroheje kuba kibi. Bityo hari ababona ko aho gukolonizwa n'Ubufransa, wakolonizwa n'Ubwongereza.  Ubufransa ni igihugu cyagize amahirwe yo guhabwa ibihugu byinshi byo gukoloniza muri ya nama abanyaburayi bakoreraga i Berlin 1884-1885 bagatera imirwi Afrika. Ibihugu byinshi byo muri Afrika y'Uburengerazuba byaguye mu murwi w'abafransa. Afrika y'uburasarazuba n'ubumanuko igwa mu murwi w'abongereza ariko baza no guhabwa bimwe mu bihugu byo muri Afrika y'uburengerzuba nka Ghana, Liberia, Nigeria , Siera Leone n'igice cya Cameroon. Aba ba gashakabuhake bapanze uburyo basahura Afrika dore ko iri gabana ari nacyo ryari rigamije maze bashyiraho gahunda zo kuyobora ibi bihugu. Abafransa bashiyzeho politike y'urukozasoni bise " ASSIMILATION soma asimilasiyo" ni ukuvuga ko umuntu wo muri Congo Brazzavile yagombaga kumva ko atari umunyafrika ahubwo ari umufransa wuzuye  bityo akabaho nk'umufransa. Abongereza bo bakoresheje politike bise " Indirect Rule", bo bari bishishikarijwe no kwisahurira gusa ariko bagaha uburenganzira abo bakolonizaga kwishakamo abayobozi no kubaho uko bari basanzwe babaho mbere y'ubukoloni. Reba hasi aha iyi politike y'ubufransa ingaruka mbi yagize kandi ikomeje kugira kuri ibi bihugu bwakolonije, turibanda kuri Burkina Faso, iyi nyandiko ikaba yuzuzanya n'iyo Shikama yahitishije ejo kuri 31/10/2014 usanga aha.

Kugirango usobanukirwe n'ibigiye kuba ku ngoma ya Perezida Kagame Paul, kurikira ibibera muri Burkina faso kuri Perezida Blaise Compaore/ NKUSI Yozefu

Blaise COMPAORE
Abaturage batwika inzu Inkomamashyi zikoreramo
kuri 30/10/2014













Prezida Blaise Compaore ni muntu ki?
Blaise Compaore ni umugabo utavuga wigirira amagambo make mu kanwa, ariko inyota ye y'ubutegetsi, uko yapanze kubugeraho yica inshuti ze magara zirimo n'uwahoze ari Perezida w'igihugu cye Thomas SANKARA muri 1987, n'uko yakomeje kwisasira abandi kugirango agundire ubwo butegetsi, gutegekesha igitugu abaturage batamushaka , usanga uyu mugabo ntaho ataniye na Perezida Kagame Paul w'u Rwanda. Blaise Compaore aturuka mu bwoko nyamwinshi buri muri Burkina bwitwa MOSSI, yavutse kuri 3/2/1951, ashyingiranwa na Chantal Terrasson muri 1985, nta mwana bigeze babyara.

FILM YA B.B.C YISWE «RWANDA’S UNTOLD STORY» IHINDUYE PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE KA F.P.R URWO BASEKA, KU BURYO BAZAVA KU BUTEGETSI BARABAYE IBISENZEGERI/ UDAHEMUKA Eric



Abakongomani bigaragambya i Buraya n'Amerika bavuga 
ko Kagame Pawulo ari umujenosideri umaze kubicira 
abarenga miliyoni esheshatu
Mu minsi mike yabanjirije taliki 01 Ukwakira 2014 nibwo hatangiye amatangazo ararikira rubanda kuzakurikira Film izanyuzwa kuri sheni ya kabiri ya BBC yitwa BBC TWO. Benshi bariteguye kandi bishyira ku rutonde rw’abagomba kuzayireba ku italiki navuze hejuru.
Kuri iyo taliki no ku masaha bari batangaje, benshi yatangiye bicaye imbere y’icyuma cyerekana amajwi n’amashusho. Abayibonye bagaragaje ko ibyavuzwemo byose ari ukuri (buri wese ku giti cye) ndetse ahubwo ukabona hari bamwe bavuga ko uwayikoze atabashije gucukumbura neza ubugome n’ubuhemu bwa Paul Kagame ku muryango nyarwanda kuko hari ibindi bibi byinshi bitashyizwemo.

INKURU Y'IKAZE IWACU NA RUSHYASHYA NGO GEN. MUPENZI WA CFCR-IMVEJURU YAFATIWE MURI UGANDA NI IMPIMBANO

Anastase-Gasana
Dr Anastase Gasana wohereje inyandiko kuri Shikama
1. Ubuyobozi bukuru bw'Umutwe w'Ingabo zo kubohoza u Rwanda zitwa CFCR-IMVEJURU buramenyesha abakunzi ba CFCR-IMVEJURU,  abasomyi n'abanditsi bo ku mbuga no mu binyamakuru n'abandi bose ko inkuru yakwijwe n'ibinyamakuru IKAZE IWACU na RUSHYASHYA ngo Umugaba Mukuru w'Ingabo CFCR-IMVEJURU Lt General Mupenzi Jean de la Paix yaba yarafashwe na leta ya Uganda ari ikinyoma cyambaye ubusa. Lt General Dr. Mupenzi ntiyigeze akandagiza ikirenge mu gihugu cya Uganda kuva mu mezi ashize kugeza uyu munsi. Iriya nkuru ya biriya binyamakuru byombi ni impimbano isa nanone n'iyo ikinyamakuru IKAZE kigeze kwandika ngo Gen. Mupenzi leta ya Zambia yaramufashe imwohereza i Kigali ku ngufu kandi ibyo bitarigeze bibaho. None ngo ni Uganda igiye kumwoherezayo!! Zambia se yamwohereje he noneho! Ntimwatubwira! Mupenzi uwo ari mo abantu bangahe ku buryo umwe yaba yaroherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Zambia undi akaba afatirwa muri Uganda!!

2. Umunyamakuru w'ikinyamakuru Rushyashya gikorera FPR witwa Cyiza Davidson ni we wahimbye iyi nkuru kuko Rushyashya ari yo yayisohoye mbere noneho IKAZE IWACU nabo bakayisamira hejuru. Icyo bose bagamije akaba ari ukuduteranya twebwe CFCR-IMVEJURU n'igihugu cya Uganda ngo dukorana na ADF kandi atari byo.Twe tuzi neza ko igihugu cya Uganda nacyo kizi neza ko tudakorana na ADF kandi ko Umugaba Mukuru w'Iganbo zacu CFCR-IMVEJURU atigeze habe na rimwe akorana na ADF. Abagamije rero gukurura amakimbirane hagati yacu na Uganda bamenye ko bata igihe.Uwo dufitanye ikibazo ni Kagame na FPR ye bamaze abantu mu Rwanda babica. Ingabo CFCR-IMVEJURU ni ingabo zigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda bose zikabakura ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni n'akandoyi ka Kagame, RPF na RDF.

3. Turasaba abanyarwanda aho bari hose haba mu mahanga haba mu Rwanda, gukomeza gushyigikira ingabo CFCR-IMVEJURU mu mugambi wazo wo gukura u Rwanda n'abanyarwanda mu nzara za Kagame n'agatsiko ke kibumbiye muri FPR. Nkuko twabishyize ahagaragara mw'itangazo ryacu ryo kw'italiki ya 17/01/2014, turi ingabo zigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose tw'igihugu. Tugamije kubohoza u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose, bafite ijambo buri wese ringana n'iry'undi, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo. (Dr. Gasana Anastase, Chairman wa CFCR-IMVEJURU, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'akandoyi ka Kagame na FPR ye).

 Mesaje yoherejwekuri Shikama  na bwana Dr Anasitazi GASANA 

Zambia yabonye perezida mushya w'agateganyo uzasimbura Michael Sata KING COBRA wari Perezida wa Zamibia witabye Imana mu bitaro i London ejo, uyu nta wundi atari umuzungu ukomoka muri Scottland GUY Scott wari wungirije Perezida SATA/

Zambia's Vice President Guy Scott (L) listens as U.S. President Barack Obama (not pictured) speaks, at the first Leaders' Session of the U.S.-Africa Leaders Summit, at the State Department in Washington, in this August 6, 2014 file picture. REUTERS-Larry Downing-Files
GUY Scott wabaye Perezida w'agateganyo wa Zambia


Inama y' Abaministri bo muri Zambia yemeje kuri uyu wa wagatatu tariki ya 29/10/2014 ko umuzungu ukomoka muri Scotland mu Bwongereza GUY Scott ufite imyaka 70 y'amavuko aba Perezida w'Agateganyo mu gihe cy'iminsi 90, uyu mugabo akaba yari yungirije umukuru w'igihugu Michael Sata bari barahimbye King Cobra kubera imvugo ye ikarishye yamurangaga. Nyuma y'iyo minsi hazaba amatora rusange y'umukuru w'igihugu nkuko biteganywa n'itegeko nshinga rya Zambia.Ni ubwa kabiri umuzungu atorerwa umwanya ukomeye nk'uyu muri Afrika y'abirabura mu myaka 20 ishize  nyuma ya Frederik De Klerik wo muri Afrika y'Epfo.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Perezida Michael Sata wa ZAMBIA yitabye Imana mu bitaro by'i London aho yivurizaga indwara y'umutima/ NKUSI Yozefu

Michael SATA(+)
Michael Sata  bari barahaye akabyiniriro ka KING COBRA wari Perezida wa Zambia yitabye Imana afite imyaka 77 y'amavuko akaba yaguye mu bitaro by' i London mu Bwongereza, King Edward VII. Umunyamabanga mu biro bya Perezida Sata bwana Roland Msiska watangaje iyi nkuru kuri Radio/Televiziyo ya Zambia yagize ati : 
" Mbabajwe no kubagezaho inkuru y'incamaugongo y'urupfu rwa Perezida wacu twakundaga. Mugumane ituze, ubumwe n'amahoro muri ibi bihe bikomeye turimo. ". Amakuru aturuka i London aravuga ko Umugore we n'umuhungu we bari bamuriho mu bitaro aho i London nyine. 

Umuhanuzi Gakwaya Damaseni yahanuriye Ba perezida Kagame Pawulo na Petero Nkurunziza amaherezo yabo none arabizize./NKUSI YOZEFU


Gakwaya Danaseni wafungiwe i Burndi azira guhanurira Nkurunziza na Kagame

Kuva FPR yatangira guteza imiborogo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika ku itariki ya 1/10/1994, abanyarwanda benshi niho batangiye kumva ijambo«ubuhanuzi» ubwo bibandagaho bukaba ari ubwa Magayane. Kuva icyo gihe uko iminsi yagiye yisunika, niko bagendaga bareba ibintu biriho bibakorerwaho bakagira bati : «ibi Magayane yari yarabihanuye» , nkaho bariho basoma amateka mu gitabo . Nyuma ya Magayane haje abandi benshi bagiye bahanura bakabizira nkuko yari yarabyivugiye ko nyuma ye hari abazahanura nkawe bakabizira: harimo nka Nsabagasani watotejwe kugeza ahunze u Rwanda, Mama Domitila wishwe,  ba bakecuru b’Intwarane za Yezu bafungiye muri 1930 n’uyu Gakwaya Danaseni Ubu u Burundi bumaze gufunga.

ABAVANDIMWE BATWANDIKIYE : INTWARI ZA NONE KU BANYARWANDA (IGICE CYA MBERE)/ KAYITARE James-Intara y’amajyepfo


                 Metere NTAGANDA Bernard, Perezida Fondateri wa 
            PS IMBERAKURI: N'ubwo usukuma kubera umunyururu, 
komera kandi wihangane kuko abaturage bakwemera kandi bakuri inyuma
Muraho bayobozi, banditsi, basomyi namwe bakunzi b’urubuga SHIKAMA! Muraho Banyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo! Ndi umukunzi n’umusomyi wa runo rubuga Nyakubahwa Dr NKUSI Yozefu yadushyiriyeho ngo tujye dusangira akabisi n’agahiye, amarira n’ibyishimo ndetse n’ibitekerezo aho turi hose.

U RWANDA RWARASANANIWE : « UBWATO BWA PEREZIDA PAUL KAGAME WAGIRA NGO ABEREYE I KIGALI INYUNGU Z’ABANYAMERIKA BUMAZE KUGONGANA N’IMODOKA YA MINISITIRI W’UBUZIMA Dr BINAGWAHO AGNES URANGWA N’UBWISHONGOZI, UBWIRASI, GUHUBUKA, KUJUJUBYA ABAKOZI BA MINISANTE N’AGASUZUGURO»/ UDAHEMUKA Eric

Dr NGAMIJE Daniel (wambaye ishati y'umutuku) wabaye i Gitarama imyaka myinshi kandi abaturage baho bakamukunda cyane ubu akaba ayobora GLOBAL FUND y'Abanyamerika mu Rwanda ashobora gusimbura BINAGWAHO ku buyobozi bwa MINISANTE bibaye ngombwa
Umunyarwanda wavutse nyuma y’1994 bishobora kumworohera kumva ko FPR itegeka uko itegeka kuko nta yandi mateka azi yo hambere. Ibintu bibera mu Rwanda iyo ubisesenguye ushobora kugira ngo abayobora igihugu nta n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza bagezemo ari nayo mpamvu nkomeje kuvuga ko rwose bategeka bubandi.

Rumwe mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda rufite ibibazo bikomeye harimo BNR na MINISANTE ariyo minisiteri y’ubuzima. Iyi minisiteri yatwawe n’abatware batandukanye barimo Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wayitegetse neza cyane n’ubuhanga bwinshi.

Muri MINISANTE abandi bagezemo barimo Dr Ezechias RWABUHIHI nawe muramwibuka aho ubu abaye yiyegamiye ku Kimihurura muri ya nzu y’abadepite n’abasenateri. Dr BINAGWAHO Agnes ageze muri iyi minisiteri ibintu byose byarazambye uhereye mu bigo nderabuzima na postes de sante ukazamuka ukagera imbere muri minisiteri nyirizina.

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N’UMUZIKI : BIKINDI Simoni MU NDIRIMBO YE BENE SEBAHINZI cyangwa MBWIRA ABUMVA ATI : «BENE SEBAHINZI BAGOMBA KUMENYA KO INKOTANYI ZIFASHE UBUTEGETSI ZIKORESHEJE AMASASU; AMASHYAKA BARIMO YOSE YAZIMA BURUNDU ABAYARIMO BAGASHIRIRA KU ICUMU NK’UKO ABAHINZA B’ABAHUTU BOSE BASHIRIYE KU ICUMU!!!»/ UDAHEMUKA Eric

BIKINDI Simoni
Iyo umuntu ari umunyamakuru aba afite ububiko buremereye cyane bwaba ubw’inyandiko zakozwe mu biganiro byabaye mu bihe bitandukanye, amajwi y’abo bakoranye ibiganiro hamwe n’indirimbo zitandukanye usanga kenshi zararirimbwe n’abaririmbyi b’abahanga kandi b’ibyatwa mu gihugu, mukarere no ku isi yose muri rusange.

Uyu munsi nibwo nasubiye mu bubiko bwanjye maze nongera kumva nitonze indirimbo z’umuhanzi w’umunyarwanda kandi w’umuhanga witwa BIKINDI Simoni. Mu ndirimbo ze nyinshi mfite nateze amatwi nitonze kandi ntawe unkubaganira indirimbo imwe yise BENE SEBAHINZI / MBWIRA ABUMVA ndende cyane kuko ifite iminota makumyabiri n’isegonda rimwe (20min 01sec).

Mbere y’uko mbasesengurira iyi ndirimbo, nagira ngo mbanze nisobanure ku basomyi n’abakunzi ba SHIKAMA ko buri ngoma igira abayiririmba ku isi hose haba mu Rwanda, haba mu bugereki, kandi nk’uko Paul Kagame afite abamuririmba nta kosa ko na Habyarimana yagombaga kugira abamuririmba.

Kandi namwe mushobora kubyumva : Byaba ari akaga uri umutware ntubone abakuririmba n’abagusingiza. Ikibazo rero kiba muri Afurika ni uko ingorane ziza iyo ingoma ihindutse uretse ko uwo muco muri SHKAMA twiyemeje kuwuca no kuwurandura burundu aho n’abategetsi bakiriho tubaziho amakosa tuyatangaza tugamije ko ukuri gusimbura ikinyoma kandi bigakorwa mu mvugo idasesereza.
Umuhanga mu muziki n'umuhanuzi BIKINDI Simoni : Ibyo waririmbye byose byarabaye, yewe kugera n'aho wa muzimu yanyanyagije ruswa mu bisahiranda nka RUCAGU ubu bikaba birimo bigambanira bene wabo. Cya gihe ujya kwa BIRYABAYOBOKE akakubwira ngo umuzimu arimo kwiyuburura ashukisha abaturage inka (GAHUNDA YA GIRINKA) nabyo byarabaye
BIKINDI Simoni nzi neza ko urukiko rw’umuryango w’abibumbye rukorera Arusha muri Tanzaniya rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 kandi nzi neza ko uru rukiko rwamuhamije icyaha cyo gukangurira rubanda kwica abandi baturage.

Inshingano yanjye nk’umunyamakuru ntabwo nje kumugira umwere cyangwa kuvuguruza umucamanza wamuhamije icyaha akanamugenera igihano ahubwo iyi nyandiko yanjye iri mu ntego SHIKAMA twihaye yo gukomeza kwibutsa abanyarwanda amwe mu magambo akomeye yavuzwe n’abanyapolitiki n’abandi bantu bagize akamaro mu gihugu cyangwa bazwi cyane.

Ayo magambo akomeye kandi bavuze dufite n’uburenganzira nk’abanyamakuru bwo kuyasesengura no kuyahuza n’ibihe by’amateka ngo turebe ko koko ibyavuzwe byabaye cyangwa bibeshyaga ntacyo byagezeho.  

BIKINDI Simoni i Kigali hagati y’1990-1994  

Mbere y’italiki 01 Ukwakira 1990 ku rutonde rw’abahanzi bari abasitari mu Rwanda ntabwo BIKINDI Simoni yari kuza mu myanya ya mbere ahubwo wasangagaho abantu nka SEBANANI Andrea, RUGAMBA Sipiriyani, n’abandi.

Inkotanyi zimaze gutera u Rwanda ziturutse muri Uganda, bisa n’aho BIKINDI yiboneye ikiraka cyo guhimba indirimbo zongereraga akabaraga na morali ingabo z’u Rwanda zitwaga inzirabwoba (FAR). Nyamara na mbere gato hari izindi ndirimbo BIKINDI yari yarahimbye kandi zirakundwa cyane nk’iyo yise TWISHIMIRE UBWIGENGE yahimbye mu 1987 ku isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge bw’u Rwanda.

Mu ndirimbo BIKINDI yahimbiye urugamba nazo ni nyinshi cyane ntabwo nazirondora no nzirangize ahubwo nabahitiyemo imwe yise BENE SEBAHINZI. Muri iyi ndirimbo yavuzemo ibintu byinshi cyane kandi byagiye koko bibaho FPR imaze kugera ku butegetsi ariko akaba yaranayishyizemo amagambo mashya asa n’ashekeje nk’iryo yise BIRYABAYOBOKE bishatse kuvuga umupfumu utungwa n’ingemu z’abaje bamusanga bamwizaniye atabahamagaye baje kuraguza.

Ibyo BIKINDI yaririmbye byarabaye byose

Muri iyo ndirimbo yavugagamo ibintu bikomeye nk’aho yagiraga ati abaturage bose bagomba kwitangira ingabo z’igihubu byanaba ngombwa bose bakazinjiramo kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu na REPUBULIKA.
RUCAGU Boniface uba yambaye Kagame hose kugera no ku masogisi arimo kugambanira mwene wabo Habumuremyi ngo asohoze ibyahanuwe na BIKINDI

Ibi murabizi ko byabaye nyuma gato aho interahamwe ziraye mu mihanda n’amahiri n’inkota n’ibyuma n’imipanga maze si ukwica abantu kaarahava. Ikindi BIKINDI yavuze ni uko INKOTANYI zashoboraga gutsinda zikoresheje imbunda: Ibi nabyo byarabaye kuko amasezerano y’Arusha yahindutse ibipapuro ku nyungu za bamwe no gukunda ubutegetsi kurusha abenegihugu tukahabonera urw’imbwa yaboneye ku iriba.

BIKINDI ati : “FPR iramutse ifashe ubutegetsi, amashyaka yose yazima burundu”

Aha niho nshaka gutsindagira cyane kuko iki gitero cyatumye nshima cyane BIKINDI kuko maze kongera kumva iyi ndirimbo nitonze nkasesengura n’ibirimo kubera mu Rwanda nabonye neza ko koko ashobora kuba yari umuhanuzi ndetse umuhanga mu gusesengura ibizaba ndetse ubu amateka akaba shobora kwisubiramo vuba.

FPR ikigera ku butegetsi yihutiye gusenya amashyaka ya politiki ihereye ku ryari rikomeye kurusha ayandi yose ariryo MDR PARMEHUTU ari naryo shyaka rya ba sogokuru ryabakuye kuri shiku, ikiboko no gutura amaturo ibwami batanabibashima.

Kugira ngo iyi MDR isenyuke, FPR yakoresheje bamwe mu bayirimo muri icyo gihe, abantu nka SAFARI Stanley, MAKUZA Bernard n’abandi ntarondora muri aka kanya, bitandukanije n’iri shyaka kandi nyamara ari ryo ryakuye rubanda mu kaga no gukandamizwa.

Uyu mugambi wa FPR kandi wo guhorahoza aya mashyaka uracyakomeje kuko buriya kuba Kagame yaragize MAKUZA Bernard Perezida wa Senat nacyo uwasesengura neza yitonze yabona ko biri muri rwa rwego rwo kumushimira ko M.D.R yasenyutse mu gihe nyamara nta kosa yakoze uretse gusa kwaka abatutsi ubutegetsi bugahabwa n’abahutu kuko n’abatutsi bategetse imyaka n’myaniko batabuvukanye ya mbuto itabaho.

Si MDR gusa, nimurebe ukuntu PSD ya GATABAZI Felicien, Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene na Dr BIRUTA Vincent imaze gusenyuka. Ku ikubitiro habanje kwicwa GATABAZI Felicien wanarishinze kandi hari amakuru nakomeje kugenda numva avuga ko GATABAZI ashobora kuba yarivuganywe na FPR kuko yabonaga ari umugabo utavugirwamo ku buryo byari kuzagora Kagame cyane gutegekana nawe.

Nimurebe ibiherutse kuba kuri Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wari usigaye ari nkawe musingi w’iri shyaka aho bamukuye ku buyobozi bwa Sena ku ngufu. Nimurebe PL ya MITALI Protais we warigurishije akarigambanira ku ikubitiro maze Kagame nawe kugira ngo amwereke ko PL nta cyo iricyo ahita amuvana muri minisiteri amwohereza muri Etiyopiya kujya kuba ambasaderi.

Ku batazi ibirebana na politiki rero mumenye ko iyo uwitwa ko ari umuyobozi w’ishyaka rya politiki umugize ambasaderi burya ishyaka uba urishenye burundu. Bavandimwe banyarwanda, iteka iyo ngiye kwandika inyandiko iyo ariyo yose nirinda impamvu yose yatuma inyandiko yanjye yazamo kubogamira ku ruhande runaka cyangwa guteranya abanyarwanda kuko ibintu byabaye mu 1994 n’ubwo nari nkiri muto n’imyaka 16 ariko ndabyibuka neza cyane kandi byanteye agahinda kanteye nkumva ngomba kugira uruhare rutaziguye mu kunga abanyarwanda nkoresheje ubwenge bwanjye bwose n’umwanya wanjye wose. Ubwo simvuze PS Imberakuri, PDI ya Minisitiri Moussa Fazil imeze nk’itabaho, PDC,…

Ubu bugambanyi bwa FPR mu gusenya burundu amashyaka ya politiki ntibureba gusa amashyaka akorera imbere mu gihugu: Nimurebe ibirimo kubera muri opozisiyo ikorera mu mahanga ikaba yarananiwe gufata ubutegetsi ngo abaturage bongere bagire ihumure kandi bararambiwe Kagame na FPR ariko bakabura uwabasembura ngo bajye mu mihanda birukane agatsiko k’amabandi.

Nimurebe ibirimo kubera muri CPC na FDLR/ FCLR-UBUMWE aho wabonaga ibintu bigiye kujya mu buryo ariko bakagira batya bagashwana byose bigahinduka zeru ubu bakaba basa n’abagiye gutangirira ku busa. 
   
BIKINDI na none ati : “FPR ifashe ubutegetsi, abari muri ayo mashyaka (mvuze hejuru) bashirira ku icumu nk’uko abahinza b’abahutu bose bashiriye ku icumu”

Politiki iyo irimo kuba, nta muntu n’umwe watinyuka kugira icyo avuga ku bizaba nko mu myaka 20 izakurikiraho kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri izo ni uko abagena iyo politiki baba bafite inyungu z’ikirenga ku buryo ubavuguruje baguhitana.

Impamvu ya kabiri ni uko benshi baba batanareba kure ngo bamenye ibishobora kuzakurikiraho. Ikindi ni uko poropaganda y’ushaka gufata ubutegetsi iba ikaze cyane ku buryo utitonze yagutwara abaturage bose ikabegukana.

Nk’uko BIKINDI yabiririmbye, abari muri ayo mashyaka ya politiki koko bashiriye ku icumu. Uhereye i Kibeho ukareba abaturage baharimburiwe, urebye abatutsi biciwe mu Rwanda, urebye abahutu barimburiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Urebye abakomeje kwicwa buhoro buhoro nyuma mu Rwanda, urebye abanyapolitiki bafunzwe mu magereza, urebye abanyerezwa n’abajugunywa mu biyaga bishwe bahambiriwe mu mifuka; ntiwahakana ko abarwanashyaka bashiriye ku icumu kandi bakomeje kumvishwa nk’uko BIKINDI Simoni yabihanuye dore hashize imyaka 24 kuko izi ndirimbo yazihimbye mu 1990.

Ingoma ya Paul Kagame umugabo w’amayeri menshi yumvishije abanyarwanda umva ko bavuga!

Nyuma y’inyandiko mbandikiye hejuru aha, nyuma yo gukomeza kugenda nsesengura ibiba ku Rwanda igihugu cyanjye nkunda byahebuje kandi nkabitekerezaho ntari umuhutu ku ruhande rwa data cyangwa ngo nigire umututsi ku ruhande rwa mama, narashobewe kandi mbona ibi bikurikira.

Icya mbere ni uko byanze bikunze FPR yishakiraga ubutegetsi KU KIGUZI ICYO ARICYO CYOSE bityo kugira ngo UMUHUTU yongere ahinduke umugererwa mu gihugu cyamubyaye kandi azabeho ntacyo avuze nta n’icyo aricyo bityo uburetwa, ubucakara, shiku, umujishi n’ikiboko byongere bihabwe intebe.
Ibyahanuwe na BIKINDI birimo gusohorera kuri Dr HABUMUREMYI Pierre Damien bikozwe na RUCAGU Boniface
Ibi ndumva nta wabimpakanya uretse gutsa umututsi wavuye i Bugande. Yewe kugera no ku bavandimwe b’abatutsi twarimo kuyacekwa kimwe mu Rwanda mu 1994, ubu barimo kubona neza ko FPR ntacyo ipfana nabo. Uwababwira inyandiko tubona kuri SHIKAMA uko ziba zanditse n’ibyo tubwirwa n’abatwandikira mwakumirwa, kugera n’aho no muri IBUKA batwandikira batakamba bati FPR iratumaze nimwongere ingufu mu nyandiko zanyu zunga abanyarwanda.

Nta wampakanya kandi ko FPR yagaruye ubwami: Nimundebere abahutu bari mu butegetsi kwa Kagame ko hari ugira ijambo! Bene wabo bararengana babatakambira bakaruma gihwa. Njyewe ubwanjye ndi umuhamya w’aka karengane kuko kambayeho inshuro ntarondora. Natsinze ibizai by’akazi inshuro nyinhsi.

Mu gusoza iyi nyandiko, navuga gusa ko ibyo BIKINDI yaririmbye byabaye kandi birimo kutubaho, ikindi ni uko Imana igiriye impuhwe abanyarwanda twese nta n’umwe uvuyemo yadukiza ubutegetsi bwa FPR kandi birashoboka kuko ishobora byose.

Kugira ngo bizashoboke neza kandi bwangu(vuba) abanyamashyaka muri opozisiyo ubabonam o ikibazo aho mu gihe bashyize imbaraga hamwe ahubwo usanga birirwa bavuga ngo ntibakwishyira hamwe badahuje umurongo w’ibitekerezo mu gihe ikihutirwa atari umurongo w’ibitekerezo ahubwo ari ukurengera umuturage no kumukura mu kangaratete arimo noneho iyo mirongo itandukanye ya politiki ikazasuzumwa nyuma.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

KUBESHYUZA IBINYOMA AKANGARI BYATANGAJWE MU NKURU YANYANDITSWEHO N’URUBUGA IGIHE.COM RWA F.P.R na KAGAME RUKORERA MU RWANDA KU ITALIKI 22 MATA 2014 NYUMA Y’IBYUMWERU BITATU NGIYE MU BUHUNGIRO/ UDAHEMUKA Eric

Ku italiki 22 Mata 2014 ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’umunani ku isaha yo mu Rwanda ni ukuvuga kuri iyo taliki saa tanu n’iminota mirongo itatu n’umunani, ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyitwa cyo mu Rwanda IGIHE.COM cyatambukije inkuru yari ifite umutwe ugira uti : «Irengero ry’abanyamakuru babiri ryateye urujijo».

Muri iyo nyandiko yanditswe n’umunyamakuru witwa RUBIBI Olivier yavuzemo ibirebana n’ihunga ry’abanyamakuru babiri aribo GATERA Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru UMUSINGI akaba na mwene nyina wa GATSIMBAZI Nelson. Havugwagamo kandi uwitwa UDAHEMUKA Eric (ariwe njye) umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru ISIMBI kiyoborwa na NDUWAYO Emmanuel.

Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe, taliki 26 Ukwakira 2014. Iisomo rya mbere: Iyimukamisiri: 22, 20-26. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 1, 5c-10. Ivanjili: Matayo: 22, 34-40. "Byagenze bite kugira ngo FPR inyunyunze imitsi y’imfubyi n’abapfakazi mu gihe abayigize bari bakwiye gutegeka igihugu neza cyane bitewe n’uko babaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri(impunzi mu mahanga)?" Abatagatifu : Evariste na Dimitri/ Padiri TABARO

Aba baturage ba Nyamasheke bashegeshwe n'uko utwo bagombye kurya
twose batujugunye muri cya kigega kitagira indiba kandi gihora cyasamye, AGACIRO

Amasomo yo kuri iki cyumweru arakebura abategetsi b’igihugu ataretse na rubanda muri rusange ariko iyo uyasomye witonze udahubuka uhita ubona ibyo bavugamo bihura n’ibirimo kubera mu Rwanda ndetse n’ibyarubayemo kuva FPR yagera ku butegetsi.
Mu isomo rya mbere : Baratugezaho amategeko yerekeranye no kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye, aho umwanditsi ayihanangiriza abategetsi b’abanyapolitiki ababuza kurenganya no gukandamiza umupfakazi n’imfubyi.

Umuvandimwe Dieudonne K. yandikiye Shikama



Muraho,
 Kandi mugire amahoro, ndi umusomyi wikinyamakuru cyanyu Shikama nkunda inkuru munyuza
muri cyo kinyamakuru ,ariko hari titre mbonye nabonye ya Udahemuka Eric ivuga ngo


UMUSANZU WANJYE MU GUCYEMURA IBIBAZO BY’U RWANDA: “GUTSIMBARARA KU BYO HAMBERE NA NTITERANYA BYA VATIKANI, UBUGAMBANYI N’UBWOBA BY’ABATEGETSI BA KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA, IKIMWARO, UBWICANYI, UBUGOME NDENGAKAMERE N’IPFUNWE BYA PEREZIDA Paul KAGAME NA FPR INKOTANYI BIGOMBA GUSHAKIRWA IBISUBIZO MU MAGURU MASHYA MU RUGAMBA RUTOROSHYE RWO KUBONERA IBISUBIZO BIRAMBYE IBIBAZO BY’U RWANDA.

nubwo ari ndende bwose ariko navuze ngo najye kamfata mudasobwa yanjye mushimire kuko ibi najye nibibazo mbona muri societe nyarwanda ariko kuba hari nkumuntu nka Eric ugerageza kubivuga nibwo mpita mbo nako
harinabantu bintwari kandi ko badapfa ngo bashire kandi ko ukuri kuzageraho kugatsinda.

Komereza aho

Imana ikomeze ikurinde


Dieudonne K.

______________________________________________

PS/Nkusi Yozefu
Urakoze muvandimwe Dieudonne K. gushima, turizera ko uzakomeza no kutugezaho ibindi bitekerezo.
Imana ikurinde natwe twese Abanyarwanda