Pageviews all the time

Turongera kwibutsa abashaka gucisha amatangazo yabo n'inyandiko zamamaza amashyaka yabo kuri SHIKAMA inzira banyuramo/NKUSI Yozefu

Iyangire kuzimira nkuko ingagi yabikoze

 Mu rwego rwo gushaka kwigenga, twashyizeho amabwiriza ko umuntu wese ushaka gucisha  itangazo kuri Shikama atanga umusanzu( aho utangirwa harahari ku ruhande rw'ibumoso ku rubuga rwa Shikama) kugirango nyine twiyubake twigenga kuko ikinyamakuru cyose kigirwa burya n'amatangazo cyangwa kugurisha inyandiko zacyotwe kuba tutaratangira kugurisha inyandiko murumva nyine ko twirya tukimara kugirango tubone amakuru y'ukuri tubagezaho.

Ikindi ni uko kwanga amazimwe n'abantu bashobora kugereka urusyo ku bandi, nyiri itangazo ni ukuvuga nyiri kurisinyaho niwe wenyine wemerewe kuritanga. Kugirango tumenye ko ariwe ashyiraho ifoto nkuko twabivuze ku rubuga  kenshi cyangwa akayitwoherereza ku ruhande, akaduha nimero ye ya telefone, kugirango aramutse abeshyeye umuntu avuga ko ahagarariye abe yakurikiranwa n'amategeko; mbere yo gutambutsa itangazo rye, turabanza tukamuhamagara kugirango tumenye ko ari nyiri iyo nimero koko.

Reba uko wariha n'ibiciro by'amatangazo n'uko wakoresha konti ya PayPal hasi aha:
Murakaza neza abashaka gutanga amatangazo  yanyu mwese kuri SHIKAMA: abari mu Rwanda n'inyuma yarwo. Dore uko watanga itangazo ryawe kuri Shikama.

Diyosezi Gatulika ya Gikongoro ibonye Umwepisikopi wa kabiri mu mateka yayo nyuma ya Mgr MISAGO Augustin(+) ariwe Mgr Dr HAKIZIMANA Célestin wabitorewe na Nyirubutungane Papa Faransisiko I ku italiki 26 Ugushyingo 2014/ UDAHEMUKA Eric


                                                       Myr Hakizimana Selisitini
Ku italiki 26 Ugushyingo 2014, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Faransisiko I yemeje ko Padiri Dr. Celestin HAKIZIMANA atorewe kuba Umwepisikopi wa kabiri wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro asimbuye Mgr Misago Augustin(+) witabye Imana mu 2012.

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA! COMMUNIQUE DE PRESSS N° 0018/2014: LE PARTI SOCIAL IMBERAKURI PLEURE LA MORT PROBABLE DE L'UNE DE SES FIGURES DE PROUE/Me Bernard NTAGANDA

Me Bernard NTAGANDA
Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashyaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;
Après quelques jours d'enquete  sans relache  sur la disparition mystérieuse de Mr SHYIRAMBERE Dominique;
Rigarutse kandi  ku makuru rifitiye gihamya y'uko  Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Se fondant sur les informations dignes de foi qui font état de diverses tentatives d'assassinats que Mr SHYIRAMBERE Dominique était l'objet;

Urubuga rw'abasomyi: Fidele N'tezy yagize icyo avuga ku nyandiko yerekeye igurishwa ry'udupira ku bihumbi cumi by'amanyarwanda rikorwa na FPR


 
Birababaje cyane, biteye agahinda. Abaturage b'u Rwanda ntibagira abategetsi ahubwo bafite abacancuro babacuza, babambura icyagombye kubatunga. None se hari ahandi kw'isi ibibera mu Rwanda biba? Ibihugu byose byo muri Afrika ntibigendera kuri demokrasi ariko byibura abaturage bararya bakaryama noneho ugasanga akenshi abahohoterwa ari abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi kandi na bo ntibakorerwa iyicarubozo nk'irikorerwa abanyapolitiki bo mu Rwanda. Yaba umunyapolitiki utavuga rumwe na FPR yaba umuturage bose bicwa urubozo. bigaragara rero ko abiyita abategetsi ari abacancuro n'abicanyi bafashe abaturage nk'abacakara babo.

Witness to Genocide -- A Personal Account of the 1995 Kibeho Massacre


Inkuru musanga kuri
  Shikama  in ENGLISH

1. Uwo mutwe uri hejuru ni uwo inyandiko ndende y'amapaje 6 yanditswe na kibonamaso wari wibereye mu nkambi y'i Kibeho muri 1995 igihe ingabo za FPR zitwaga RPA zicaga impunzi, agakora akazi katoroshye ko kubara imirambo akageza ku bihumbi bitanu!( 5000), akavura inkomere, agatoragura impinja mu bihuru no mu mwanda, agatoragura abana bamwe ari bazima abandi barashwe na RPA, agakura impinja zigera ku ijana(100) zapfiriye ku migongo y'ababyeyi bazo,   agatwara inkomere mu modoka no muri kajugujugu azijyana ku bitaro by'i Kigali na Butare 

Ararangiza avuga ati :
"FPR yaduhaye isaha ntarengwa yo kuba twakuye abantu mu nkambi mbere ya sa sita, twinginga abantu baratunanira; nyuma ya saa munani niho badutegetse kuva mu nkambi batangira kurasa ku bantu. Icyo nzicyo nubwo tutabashije gukiza abo bantu bose, iyo tutahaba nk'abatangabuhamya, RPA iba yarishe umuntu wese wari muri iyi nkambi rugikubita."

Turabibutsa ko iyi nkambi yarimo abantu bagera  ku bihumbi ijana na makumyabiri120,000. )
Ibyabereyemo tuzabikomeza kubibagezaho vuba aha:

2. Hasi y'iyi nyandiko murahasanga ALUBUMU y'Amafoto yafashwe n'undi mutangabuhamya wari uhibereye 

Icyitonderwa: mwihanganire inyandiko uko yasotse ku rupapuro, biraturuka ku kubahirza amabwiriza ya nyirayo ko igomba gusoka nkuko yasotse imeze mu kinyamakuru cya gisirikare cya Australia.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

IMYITEGURO Y'INTAMBARA I KIGALI IRAKOMEJE: Ubujura no guhotora rubanda kwa FPR biraca ibintu aho abaturage bose bahatirwa kugura umupira 10,000 Frw babeshywa ko ari umusanzu w'ingabo zamugariye ku rugamba mu gihe ari umusanzu wo kugura imbunda zizahindukira zikabarimbura/UDAHEMUKA Eric



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, taliki 15 Ukuboza 2014 SHIKAMA twakiriye ubutumwa bwihutirwa twohererejwe n'umwe mu bayobora inzego zo hejuru muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ku Kacyiru tudashobora kuvuga amazina ye kubera umutekano we n'uw'umuryango we.

Muri iyo nyandiko iherekejwe n'ifoto ebyiri ngo hato hatagira ukeka ko muri SHIKAMA tugira amazimwe cyangwa tugahimba inkuru tugatura aho. Arasaba SHIKAMA gutabariza abanyarwanda kugira ngo haburizwemo igikorwa cyo kugurisha imipira y'icyatsi kibisi ya FPR ku giciro gihuhura abaturage kuko ntako bamerewe.

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA!/Me Bernard NTAGANDA





Shyirambere Dominique aterwa sentiri na polisi


Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;

Rigarutse kandi  ku makuru rifitiye gihamya y'uko  Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Rishingiye kandi ku bikorwa by'ishimuta rimaze kuba itetu muri u Rwanda;
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo by'umwihariko,Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda  muri rusange ibi bikurikira:

ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N'UBUHANUZI: SERIJA NSABAGASANI Dominiko ATI:"(...)INGABO Z'U RWANDA ZIKIMARA GUSUBIRA KONGO, PEREZIDA KAGAME AZICWA N'INSHUTI YE MAGARA, INGABO I KIGALI ZISUBIRANEMO, IZAGIYE MURI KONGO ZIGARUKE ZIHURUYE(ZITABAYE) KUBERA UBWICANYI BUZABA BURI MU GIHUGU; IMPANDE ZOSE Z’U RWANDA ZIGOTWE N'ABASIRIKARE BENSHI; HAMENEKE AMARASO MENSHI Y’ABANYARWANDA KURUTA AYAMENETSE MU 1994(...)"./ UDAHEMUKA Eric



Mu myaka 11 maze mu mwuga w'itangazamakuru ni ubwa mbere nanditse inkuru igira icyo ivuga ku buhanuzi bw'umusirikari witwa Serija NSABAGASANI Dominiko. Impamvu ibinteye mu isesengura ryanjye nkunze gukora hano kuri SHIKAMA njyana n'ibigezweho mu Rwanda ni uko mbona ibirimo kubera i Kigali bihuje neza n'ibyo yahanuriye umuryango nyarwanda.

Nkiba mu Rwanda, mu Kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru nanditsemo inkuru yarebanaga n'itsindwa ry'umutwe w'ingabo za Kagame zabatijwe M23. Iyo nkuru nayihaye umutwe ugira uti: "M23 ihinduwe abasivili byabyarira akaga n'ipfunwe abayishinze bakazabyicuza ingoma ibihumbi". Iyo nkuru yasohotse mu Kinyamakuru ISIMBI nimero 48 cyo kuva ku italiki 28 Nzeri kugeza taliki 13 Ukwakira 2013.

Ubwo nandikaga iyo nkuru nari nyikurije ku itsindwa rya M23 ariko ntabwo nari nziko uyu munsi ku italiki 13 Ukuboza 2014 ibintu bizaba bimeze uko bimeze mu Rwanda no mu karere.

Intambara yo kureba ko Paul KAGAME utagisinzira kubera ubwoba yahinyuza ibyavuzwe n'abahanuzi ngo azasazire ku butegetsi igeze ahakomeye: Yohereje muri USA itsinda riyobowe na Pasitoro Ezira MPYISI gucyura umwami KIGELI V NDAHINDURWA arabahakanira./ UDAHEMUKA Eric


Muri iyi minsi narimo kwitegura kwandika inkuru ndende kuri SHIKAMA kandi icukumbuye nibaza impamvu Umwami Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka 54 mu buhungiro ntacyo avuga ku gitugu kiri mu Rwanda ndetse no ku kaga kari ku marembo yarwo kandi ubu kakaba kagaragarira buri wese.

Umushinga w'iyo nkuru muri SHIKAMA rero birasa n'uko uburiyemo nkaba ntakiyanditse kubera inkuru umunyamakuru mugenzi wanjye RUDATSIMBURWA Albert uyobora Radiyo CONTACT FM yumvikanira mu Rwanda kuri FM 89,7 MHZ amaze gutangaza ku rubuga IGIHE.COM rukorera mu kwaha  kwa Leta ya Kigali.

Intambara karahabutaka mu mugambi mugari wa FPR wo kwigizayo ABAHUTU bafite igihagararo muri politiki mu Rwanda igeze ahakomeye: Guverineri BOSENIBAMWE Aime wigeze kwita Kizito MIHIGO umugome ubu niwe urimo gushinjwa gukorana na FDLR; ese byaba ari byo cyangwa ni ibinyoma? Arabyigobotora ate?/ UDAHEMUKA Eric


Kwikorera amabuye ntibigukuraho icyaha cy'inkomoko!


Ubu uhuye n'umunyarwanda wumva neza Ikinyarwanda ukamubwira ko u Rwanda ruri mu ntambara bishoboka ko atabyemera nyamara ubirebye neza, igihugu cyacu kiri mu ntambara ya politiki, dipolomasi n'itangazamakuru zibanziriza iy'amabombe n'amasasu izakurikiraho niba nta gikozwe mu maguru mashya.


Intambara FPR yatangiye igifata ubutegetsi i Kigali yo kwica abahutu, kubagonganisha, kubapfukamisha no kubasopanyiriza ntaho yagiye irakomeje. Ibi bikorwa mu kubambura imyanya, kubafunga bigendana no kubategeka kwemera ibyaha rimwe na rimwe iyo usesenguye usanga batabikoze.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatatu cya ADIVENTI, taliki 14 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 61,1-2a.10-11. Isomo rya kabiri: 1 Abanyatesaloniki: 5,16-24. Ivanjili: Yohani: 1,6-8.19-28. "BANYARWANDA, NTIMUKOMEZE GUHINYURA IBYAHANUWE KU GIHUGU CYACU AHUBWO NIMWIGE UBWENGE BWO KUGENZURA IBIHE N'AMATEKA" Abatagatifu: Yohani w'umusaraba/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 14 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 3 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 11 gusa ngo Kiliziya Gatulika ihimbaze Noheli. Amasomo liturujiya yagennye kuri iki cyumweru arakomeza kutwegereza ivuka ry'uwo mukiza wahanuwe mu myaka ibihumbi mbere y'ivuka rye.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arereka rubanda umukiro ukomoka k'uwasizwe n'Uhoraho n'Inkuru nziza y'Umukiro. Bene uwo aba atwikiriwe n'umwuka w'Uhoraho kuko aba yaratowe agasigwa amavuta bityo akoherezwa gushyikiriza abakene inkuru nziza no komora abafite imitima imenaguritse.

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA/ RWAMAPFA Jean Baptiste - AUSTRALIYA(IGICE CYA MBERE)/RWAMAPFA Jean Baptiste



Iki gitekerezo kigenewe abishyira hamwe cyane cyane amashyaka. Iyo dusomye inyandiko ya Ambrosi Nzeyimana yo ku italiki 24 Ugushyingo 2014 turasangamo ibisobanuro by'ingengabitekerezo mbi cyangwa nziza, zikaba arizo zaroha Igihugu cyangwa zikagikiza. Ambrose aragira ati:"UNAR ya Ndahindurwa ntaho yagiye yahinduye amazina kandi iyo Lunari ni yo ubu FPR".

Mu magambo ahinnye namwunganira mvuga nti: "Kigeli n'abe Lunari bayizamuye batya" : Yateye mu Bweyeye, mu Bugesera n'ahandi abonye atsinzwe atangira kwisuganya mu mpande z'u Rwanda; arwana za Mozambiki, bajya mu Buganda, batera u Rwanda ari ingabo za Kaguta Museveni, 94 abantu barapfa abandi barahunga kugeza aya magingo tutaricarana ngo dukemure ayo marorerwa.

Ku mugoroba w'italiki 06 Ukuboza 2014, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde wa KABGAYI yakiriye bitunguranye perezida Paul KAGAME wari ugiye kumutakambira amusaba uburenganzira bwo gufata ku ngufu ku mbuga za Paruwasi abasore basohotse mu Misa nkuru ngo batwarwe ku gahato mu gisirikari/ UDAHEMUKA Eric















Izi nkuru muri SHIKAMA turimo kwandika tukazigeza ku banyarwanda mukazisoma uko muzibona muri iyi minsi, ni ikimenyetso ndakuka cy'itangazamakuru riri mu ntambara rurangiza iburira rubanda ibanziriza iy'amasasu n'amabombe igiye gushozwa na FPR, RDF na Kagame kugira ngo akarere k'ibiyaga bigari gahinduke amatongo.

Kubera iyi ntambara izahenda Kagame bitavugwa kandi akayitsindwa ndetse bikaba biboneka neza ko izasiga imuhitanye, arimo arakora ibishoboka byose ngo ayishoremo abana b'u Rwanda kuri bubi na bwiza.

Uburyo bwose bakoresheje bwarananiranye kuko abasore bumva ntacyo bajya kurwanira cyane cyane ko Kagame yubatse umunara w'i Babeli ku buryo umunsi yahirimye abakoranye nawe bose bazabibazwa n'amateka.

Inyandiko zo mu bubiko: FDLR yashyize intwaro hasi naho Kagame na Kabarebe bararimbanyije mu gutera Tanzania n'u Burundi. Shikama ye 31/5/2014

Iryo ni ishuri ry'abana b'impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo
bigaga banyagirwa aba Kagame n'Agatsiko bajyanwa kwiga muri USA
 ku mafaranga ya Leta. Kuri Kagame ariko aba nabo ni abo kuraswa
.





















Tariki ya 30/5/2014, izajya yibukwa nk'imwe mu matariki yaranze amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 baba mu mashyamba ya RDCongo baratereranywe n'isi ku kagambane ka Kagame Pawulo, niho amahanga yongeye kugana aho barokokeye mu gihe FDLR yari imaze imyaka 20 ibarwanaho ubutaruhuka yashyiraga intwaro hasi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/5/2014.  Shikama irabibutsa ko Jenerali Pawulo Kagame afatanyije na ba Mpatsibihugu n'abasahuzi baturutse hirya no hino ku isi bateye inkambi zarimo 

Isesengurampamvu, politiki n'itangazamakuru: Mu mateka y'u Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru byatangajwe ko yahunze igihugu cye asubiye i Kigali ku ngoma yamuhigaga, GATERA Stanley yashimuswe na DMI za KAGAME cyangwa yatashye mu Rwanda ku bushake bwe???/ UDAHEMUKA Eric

Umunyamakuru GATERA Stanley washimutiwe i Kampala na DMI

Kuri uyu wa kabiri, taliki 09 Ukuboza 2014, ikinyamakuru igihe cyandikirwa i Kigali cyatangaje inkuru ivuga ko GATERA Stanley wari umuyobozi n'umwanditsi mukuru icyarimwe w'ikinyamakuru UMUSINGI yatashye mu rwamubyaye nyuma y'amezi 7 mu buhungiro.

Mu mateka y'itangazamakuru mu Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru wahunze kandi bigatangazwa ku karubanda asubiye mu Rwanda hakiriho leta yamuhigaga cyangwa yavugaga ko imuhiga. Muri SHIKAMA turasesengura tunasubize amaso inyuma turebe tunibaze: Byagenze bite? Habaye iki? Habuze iki? Yaba yarashimutiwe i Kampala na DMI za Paul KAGAME zikamugeza i Kigali zikamutegeka ibyo avuga cyangwa yatashye ku bushake bwe?

AMASHYAKA YA OPOZISIYO: F.D.L.R-ABACUNGUZI, ISHYAKA RYA RUBANDA./IKAZE IWACU

8 décembre 2014

Kuva FDLR yashingwa, abanzi ntibahwemye kuyigera amacumu, bashaka kuyisenya no kwibagiza abantu burundu akamaro kayo. Mu gihe abanzi bayita igisigisigi cy’abasize bakoze jenoside y’ abatutsi mu Rwanda, twe abayizi tuzi neza ko FDLR ari abana b’ u Rwanda bafite inkomoko kuri Repubulika y’ U Rwanda, no kwibohora ingoma ya gihake na gukoronize. F.D.L.R ni abanyarwanda banze kandi bakomeje kwanga kuba ingaruzwamuheto z’ ubutegetsi bwa RPF.
Abacunguzi ba FDLR
Abacunguzi ba FDLR
FDLR yavutse nyuma y’ uko RPF yafashe ubutegetsi muri 1994, ubwo yari imaze kwica abakuru b’ ibihugu bibiri (U Rwanda n’u Burundi), maze muri ’96 itera amakambi y’impunzi muri Congo irazirimbura. Nubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe byabaye ngombwa ko buvaho, benshi bakicwa abandi bagafungwa by’ amaherere, Abagabo n’ abagore b’ intwari bashyizeho FDLR, bazi neza ko nta mfashanyo, nta mwenda nta ntwaro U Bufaransa, Ububuligi bazabaha. Bazi neza ko bamwe mu banyamerika n’ abongereza barimo bafasha ubutegetsi bwa gashakabuhake Ntutsi mu Rwanda. “Ngibyo ibyo nita Ubutwari, ngibyo ibyo nita Ubugabo”. Benshi bahasize ubuzima, abandi baracyarwana ari muri politiki, amasasu, na diplomacy. Byose mu rwego rwo guharanira ko U Rwanda rugira ubutegetsi bwa Rubanda, aho gukandamiza rubanda.

ISESENGURAMVUGO-POLITIKI-UBUHANUZI. Nyirabiyoro ati: "Ko mbona RUTUKU (U.S.A n'UBWONGEREZA) agaruye induru mu gihugu impundu zikabura?"/ UDAHEMUKA Eric



Mu nkuru ziheruka, hano kuri SHIKAMA nari nabasesenguriye imvugo ya gihanuzi aho Nyirabiyoro yagize ati:"Ese izi mandwa ko mbona zisatiriye ku mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate?"

Kuri iyi nteruro, nasobanuye ko byanze bikunze R.N.C ya KAYUMBA na RUDASINGWA ariyo izambura KAGAME ubutegetsi ari nabo biswe bene u Rwanda kuko ari ABANYIGINYA ibi bikaba byaravuzwe na Nyirabiyoro mu rwego rwo kwereka umwami yaraguriraga ko amushyigikiye, ndetse ko aribo bakwiye gutegeka igihugu bonyine bityo ibi bikaba ari ikosa rishingiye ku marangamutima hagati y'uragura n'uraguza.

Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric


Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.

Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.

Uburezi n’imibereho myiza y’abaturage: Kuvangavanga ibintu muri gahunda za Leta bidasigana no kwisama wasandaye/ TUYISENGE Garasiyani


Ubwo yagezaga gahunda y’igihugu ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Anasitazi MUREKEZI minisitiri w’intebe kuri uyu wa gatatu 03 Ukuboza 2014 yatangaje ko abiga imyuga n’ubumenyi-ngiro bazaruta kure abiga ibindi mu mwaka wa 2017 ho ngo bazava ku kigero cya 39,9 bakagera kuri 60 ku ijana.

Aha muri SHIKAMA twibajije niba ikibazo u Rwanda rufite cyaba ari umubare munini w’abafite ibyo bize cyangwa niba ari igipimo cy’ibyo baba barize bityo tukaboneraho no kwibaza impamvu yaba yabihaye icyerekezo cya 2017.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cya ADIVENTI, taliki 07 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 40,1-5.9-11 Zaburi: 84,9ab.10,11-12,13-14 Isomo rya kabiri: 2 Petero: 3,8-14. Ivanjili: Mariko: 1,1-18. "BATISIMU YO KWISUBIRAHO, INZIRA RUKUMBI YO GUSOHOREZWAbAMASEZERANO" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO



Mu isomo rya mbere, Imana mu ijwi ry'umuhanuzi Izayi irararikira bose ko ubucakara burangiye kandi ko igihano cya Yeruzalemu gihanaguwe.

IBINSHENGURA: Menya ukuntu Amerika(USA) iriho itabariza Sierra Leone, Liberia na Guinee ariyo yateye kandi ibishaka VIRUS ya EBOLA mu baturage b’ibyo bihugu mu rwego rwo kugerageza intwaro zayo z'amarozi!/NKUSI Yozefu


Uwishwe na Ebola ashyingurwa ku buryo bw'umwihariko ngo atanduza abasigaye
 Ngo biga siyanse, izo siyanse ngo biga nizo zamaze abantu, zidutwara ibibondo zikadutwara ababyeyi. Bazikoramo ibitwaro bakabikwiza mu bantu. Zibajyana mu mazi bakavubura ibisasu.Zibageza mu kirere bakamanura amabombe bwacya ngo nidutabare. Nta siyanse idakunda niba ari iyo kutwica nibayireke batahe, iriya izamara abantu nibayireke bahinge--- Siyanse zabo bakunda ntizibatoze gukundana, urazisenye ejo Mana/ Byumvuhore JB.

Nkuko intego ya Shikama ari ugushakisha ukuri  ku kintu cyose kibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’ikiremwa muntu aho kiva kikagera, tukimara kubona ukuntu icyorezo kidasanzwe cya EBOLA gikomeje guhitana abavandimwe bacu bo muri Sierra Leone, Liberia na Guinee, muri shikama twahise dukoresha uko dushoboye kugirango tumenye ikihishe inyuma y’iki cyorezo. Twakoze ubushakashatsi bwatangiye muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2014.Muri ubwo bushashatsi twifashishije inyandiko z’abashashatsi bo muri USA nka Pr Francis Boyle, Cyril Broderic wo muri kaminuza ya Liberia;imbuga zinyuranye zo muri USA nka CDC, Fredrick News Post, Washington Blog Post, n’izindi; urubuga rwa Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone, Daily Observer yo muri Liberia,Il Fatto Quotidiano, Global Research; zimwe  mu mbwirwaruhame  za Barack Obama; amajwi ya Pr Francis Boyle n’ibindi.

Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe, taliki 26 Ukwakira 2014. Iisomo rya mbere: Iyimukamisiri: 22, 20-26. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 1, 5c-10. Ivanjili: Matayo: 22, 34-40. "Byagenze bite kugira ngo FPR inyunyunze imitsi y’imfubyi n’abapfakazi mu gihe abayigize bari bakwiye gutegeka igihugu neza cyane bitewe n’uko babaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri(impunzi mu mahanga)?" Abatagatifu : Evariste na Dimitri/ Padiri TABARO



Amasomo yo kuri iki cyumweru arakebura abategetsi b’igihugu ataretse na rubanda muri rusange ariko iyo uyasomye witonze udahubuka uhita ubona ibyo bavugamo bihura n’ibirimo kubera mu Rwanda ndetse n’ibyarubayemo kuva FPR yagera ku butegetsi.
Mu isomo rya mbere : Baratugezaho amategeko yerekeranye no kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye, aho umwanditsi ayihanangiriza abategetsi b’abanyapolitiki ababuza kurenganya no gukandamiza umupfakazi n’imfubyi.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aime afite umurengwe ukabije kugeza n'aho umunigo wa FPR abanyarwanda bariho yiteguye kubangamira abashaka kuwubakuraho abita abanzi batesha rubanda kunywa ikivuguto cya FPR!/ UDAHEMUKA Eric


Guverineri Bosenibamwe wambaye ishati y'umweru n'ikibuye yikoreye
inyuma ye hari umusoda utwaye akabuye ku rutugu uriho anaseka

Mu gitabo cyitwa OPIUM DES INTELLECTUELS cyanditswe n'umuhanga mu birebana na politiki witwa BLAISE PASCAL asobanuramo ukuntu ubutegetsi buryoha byabuze urugero ku buryo umuntu utari umunyapolitiki adashobora kubyiyumvisha. Bwana Blaise PASCAL avuga ko ibyubahiro bihabwa abanyapolitiki n'amafaranga ageretseho rimwe na rimwe bibahindura IBIGORYI bagatinyuka no kuvuga ntacyo bikanga ibyo batari bakwiye kuvuga ubagize abaturage basanzwe(guhebera uruzaza)!

Umutekano wa Perezida Kabila KABANGE wa RDC ukomeje kugerwa ku mashyi kuko taliki 16 Ugushyingo 2014 saa kumi n'imwe z'igicamunsi yakiriye kuri telefoni ye igendanwa ubutumwa bugufi(SMS) bwamubwiraga ko agiye kwicwa/ UDAHEMUKA Eric



Igihugu cya ZAIRE ya MOBUTU ubu cyahinduye inyito kikaba kizwi nka Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC) ni kinini cyane kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,345,410 bisobanuye ko ugereranije n'u Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare 26,338, RDC iruta u Rwanda inshuro 89 zose ndetse zirenga.

Dr HAZEL Cameron maneko w'Ubwongereza mu ikinamico rikusanya ibitekerezo kuri filimu ya BBC ngo Kagame akomeze kurindagiza isi, yahishuye ko muri Werurwe 2014 minisitiri w'ingabo z'u Rwanda General James KABAREBE yamwongoreye ko u Rwanda rugeze ku manga kuko nta mutekano rufite/ UDAHEMUKA Eric

Dr Hazel Cameron

Filimu RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje kumunga ubutegetsi bwa Kagame na FPR i Kigali mu Rwanda. Nkurikije uko mbona ibintu birimo kugenda, bishoboke ko uwategetse ko komisiyo Martin NGOGA ishyirwaho atangiye kubona ko arimo guhomba cyane ku buryo nibikomeza bitya nayo ishobora guseswa nk'uko imyigaragambyo yahagaritswe.

Icyemezo cya perezida Pierre NKURUNZIZA cyo kwirukana Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana ku buyobozi bw'iperereza cyateje icyoba mu mujyi wa Bujumbura mu gihe na Kigali aba bagabo bombi ikomeje kubacungira hafi/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Nshimirimana Adolufe wari umukuru
w'ipererezi i Burundi
Ibibazo by'umutekano muke birimo kwigaragaza mu karere k'ibiyaga bigari bishobora gutuma umuriro ugurumana. Ejo bundi twavugaga ko muri RD Kongo imyenda yambarwa n'abarinda Kabila yafatiwe i Goma, mu Rwanda ho ibyaho ntiwabona n'impapuro ubyandikaho.

ICYUHO MU IPEREREZA RYA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO GISHOBORA KUZABA INTANDARO YO KWIVUGANA PEREZIDA KABILA KABANGE AGAPFA NK'URWO SE YAPFUYE/ UDAHEMUKA Eric

Ifoto ya kabiri irerekana INGABO za MONUSCO 
zicaye zamanjiriwe kubera gukora amakosa
Ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE kuwa kane taliki 27 Ugushyingo 2014 cyatangaje inkuru iteye ubwoba kandi ishobora guhahamura umuntu wese ukurikirira hafi politiki akanamenya agaciro k'umukuru w'igihugu icyo aricyo cyose ku isi.


Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti:"Imyenda y'abasirikare barinda Kabila yafatanywe ingabo za Loni ku kibuga cy'indege cy'i Goma yari iyo gukoresha iki?"

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya mbere cya ADIVENTI, taliki 30 Ugushyingo 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 63,16b-17.19b; 64,2-7. Zaburi: 79,2.3bc,15-16a. Isomo rya kabiri: Abanyakolinti ba mbere: 1,3-9. Ivanjili: Mariko: 13,33-37. "BAKOZI MWESE MWAHAWE INSHINGANO ZO KWAMAMAZA UBUTABERA, AMAHORO N'URUKUNDO MU BANTU; MUBE MASO HATO UMUKORESHA ATAZAHINDUKIRA ABATUNGUYE AGASANGA MWAHUNIKIYE" Abatagatifu: André, Maura na Constance/ Padiri TABARO


Ku cyumweru gishize, Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi yose kubera impuhwe za Nyagasani zahebuje, twizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami w'amahoro.


Nk'uko bigenwa n'amategeko agenga ukwemera Gatulika, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami cyinjiza Kiliziya mu gihe kidasanzwe cy'umwaka wa Liturujiya cyitwa ADIVENTI ari nayo itegura amaza(ivuka) ya Nyagasani.


Ijambo ADIVENTI ntabwo ari Ikinyarwanda cy'umwimerere. Ni ijambo ry'iritirano ryakomotse ku Cyongereza(ADVENT) n'Igifaransa(AVENT), amategeko agenga UKWEMERA GATOLIKA yemereye Kiliziya y'u Rwanda kurikoresha rikaba risobanura igihe gitegura cyangwa kibanziriza NOHELI(ivuka rya Yezu).


Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arasobanura birambuye ukuntu uwo mukiza uzatuvukira kuri Noheli azaza yishimiye gusanganira abahisemo kwiyemeza gukurikira ubutabera.

ITANGAZO: Kubera ko Shikama yiyamye abantu batoba inyandiko zayo bakazishyira ku mbuga zabo bakaba bamwe baranze kwisubiraho, mu rwego rwo kurinda inyandiko zacu abatari mu Rwanda, Burundi, Uganda,Tanzania, na RDCongo basoma Shikama bishobora kuzabasaba kwinjira mu rubuga bakoresheje KODE mu gihe kiri imbere!/NKUSI Yozefu

Tubanje kongera kubasuhuza nshuti za Shikama,


Hashize igihe Shikama yiyama abantu bamwe bafata inyandiko zayo bakazitobatoba biyongereramo amafoto nkuko mubibona muri iyi nyandiko ya VERITAS INFO musanga aha ndakeka ko rwose mubona ko itandukanye n'inyandiko yacu y'umwimerere iri hano kubera amafoto bongeyemo mbere yuko bashyira inyandiko yacu ku rubuga rwabo.

Uyu muntu wo muri VERITAS INFO njyewe ubwanjye namwandikiye email hashize hafi umwaka mwinginga musaba rwose ko yajya ashyira inyandiko zacu ku rubuga rwe uko twazanditse nta kindi yongeyeho. Namusobanuriye ko ifoto ari igice cy'inyandiko kandi iyo foto bibaye ngombwa nyiri urubuga ashobora kuyitangaho ibisobanuro ahamagajwe nko mu nkiko. Nyuma y'iminsi nk'ibiri gusa VERITAS INFO yakomeje gutobatoba inyandiko zacu yongeramo amafoto.  Twarongeye ducisha  kuri Shikama amatangazo agera kuri abiri tubasaba imbabazi rwose ngo baturekere inyandiko ziba zanaturuhije kuzitunganya ; aya matangazo namwe mwarayabonye kuko yaciye kuri Shikama. Ikibabaje rero ni uko ubwo bushotoranyi bugikomeje nkuko mubibona hejuru. Hari undi twigeze kwiyama nawe mwabonye, ufata inyandiko zacu agakuraho amazina yacu akazishyira ku rubuga rwe maze Google igashyiraho amatangazo!Igiteye isoni ni uko nakomeje gukurikirana ngasanga uyu mwene data ngo yararangije itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda; nta shiti azi ko ibyo akora ari icyaha gikomeye!

Ndabamenyesha ko umunyamakuru mperutse gusaba kujya atwandikira inyandiko uri mu Rwanda yatubwiye ko inyandiko ngufi nka zimwe zica ku Gihe.com ari 9000Frw ( ibihumbi cyenda), indende nka ziriya zacu hagati ya 15,000Rw na 20,000Frw inyandiko imwe. Kumva rero umuntu yatanga akayabo kangana kuriya indi nkonkobotsi ikaza ikiyitirira inyandiko yahenze kuriya, birababaza cyane.

Kuko twe twikundira amahoro ariko kandi tukaba tudakunda agasuzuguro, turateganya gufata ingamba zo kurinda ibyacu mu nzira y'amahoro ikurikira:

1. Abasoma Shikama mu Rwanda ni nabo benshi cyane kandi tubahoza mu mutima no mu byemezo byacu, Burundi, Uganda, Tanzania, RDCongo bazajya basoma Shikama nkuko bisanzwe mu minsi iri imbere.
2. Abasoma Shikama mu bindi bihugu tutavuze hejuru, birashoboka ko bazajya bakoresha KODE(Code).

Kugirango ibyo bishoboke ni uko iyo kode izakorwa kandi izagurwa amafranga. Bityo, abazifuza gusoma Shikama batari muri biriya bihugu bagomba kuzajya bagira uko binjira mu rubuga ( imbuga kuko zigiye gukora ari 3) ku buryo bwa abonema( abonnement) ya buri kwezi. Uyu ni umushinga duteganya kandi tutazajyaho impaka kuko impamvu twayitanze hejuru.

Tubaye twiseguye kubo bizabangamira.
Mukomeze muryoherwe na Shikama

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



INKURU ICUKUMBUYE: "POLITIKI Y'UBUZIMA YA F.P.R IGENGA MINISANTE MU RWANDA IMAZE KUZENGEREZA ABIKORERA KU GITI CYABO BAFITE AMAGURIRO Y'IMITI(COMPTOIR PHARMACEUTIQUES) KUGERA N'AHO IBASUMBISHA ABAJYANAMA B'UBUZIMA MU MIDUGUDU BIGANJEMO ABATAZI GUSOMA NO KWANDIKA"/ UDAHEMUKA Eric

Dr Binagwaho Agnes
Ministri ushinzwe ubuvuzi

Mu nkuru nyinshi SHIKAMA tubagezaho, nta na rimwe twirengagiza ubuzima bw'abanyarwanda kuko iyo amagara atameze neza n'ibindi bipimo fatizo by'ubuzima birahungabana.


Mu 1994 ishyaka rya politiki FPR rimaze gufata ubutegetsi ryihutiye guhindura byose n'ibitari ngombwa ko bihindurwa cyangwa ngo bivugururwe byose bigendera muri uwo mujyo umwe harimo n'urwego rw'ubuzima. Muri minisiteri y'ubuzima uko abaturage basanzwe bahumva biyumvisha ko ibintu ari mama wararaye ariko siko biri kuko ari ibicika muri iyi minisiteri ubu irangajwe imbere na Madamu Dr Agnes Binagwaho.

ITANGAZO RYA FDLR RIKANGURIRA IMPUNZI N`ABANYARWANDA BOSE KWIRINDA UBUCABIRANYA BWA BAMWE MU BANYAMASHYAKA YO HANZE ARWANYA UBUTEGETSI BWA KIGALI BARI KWIFASHISHA MU KUBACAMO IBICE NO KUBARANGAZA BABAKA IMISANZU.

26 novembre 2014

Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.  
fdlrAha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa.  None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ?  Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.
Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi  n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR  rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

POLITIKI YA MUZUNGA, UBUSWA, GUHUBUKA, GUHUZAGURIKA NO KUVUGURUZANYA I KIGALI MU GATSIKO IRAKOMEJE: "RURA iremeza ko yibeshye ifunga BBC, Ambasaderi w'Ubwongereza i Kigali yatsembeye agatsiko, Martin NGOGA yahagaritse abigaragambya kandi atari urwego rubifitiye ububasha, Dr KAYUMBA Christopher yifashe ku munwa yumiwe; mu gihe Me UWIZEYIMANA Evode abonye imikorere ya ka gatsiko yitaga ak'amabandi akiba muri Canada"/ UDAHEMUKA Eric

 Uwo uri ibumoso ni Dr KAYUMBA Christopher umwarimu w'itangazamakuru
 muri ICK i Kabgayi na UNR i Butare wumiwe yifashe ku munwa naho uri iburyo ni Maitre UWIZEYIMANA Evode nawe wakuruye iminwa kubera gushoberwa n'imikorere
 y'abo yise
Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro

Hari igihe mbura uko ntangira inkuru kubera urusobekerane rw'amakosa akorwa mu gihe kimwe nk'aho abayakoze batumanyeho. Kagame wirirwa aririmba imiyoborere myiza ngo FPR yimakaje mu Rwanda, kugira ngo yemere ko u Rwanda aricyo gihugu gitegetswe nabi kandi mu kajagari kurusha ibindi byose ku isi; uwamujyana mu cyumba kirimo kwakira ibitekerezo by'inararibonye n'abanyamategeko ndemeza ko yasohokamo afata icyemezo cyo kwegura agaharira abandi.


Kagame yahahamuye inkomamashyi none biteje akajagari no kugongana kw'inzego i Kigali


Nyuma y'uko Kagame yikomye BBC ku Kimihurura ababishinzwe bagahita bibwiriza, nyuma y'uko ategetse ko bayifunga, nyuma y'uko abagore, abanyonzi, abamotari, abayaya n'ababoyi biraye mu mihanda i Kigali bamagana filimu batabonye, nyuma y'uko agatsiko kikomye Fred MUVUNYI, ubu noneho ikibazo cya Filimu ishinja Kagame kuba nyirabayazana w'akaga kose kagwiriye u Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo kibaye politiki kandi gishobora kumuhirika.