Pageviews all the time

NYANDIKO zo mu bubiko: Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric

Monday, 8 December 2014



Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.

Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.

Inyadiko zo mu bubiko: "Kagame ni ikigeragezo . Tulinde Ubumwe bwacu nk'imboni y'ijisho "/ Jamhuri yo kuwa 3/5/2014. Gahunda yo guhungabanya umutekano wa Tanzaniya n'u Burundi uko iteye/Nkusi Yozefu.

Saturday, 3 May 2014



Abo bose bafasha abampunga bamenye ko
bari muri nyakatsi.
2012 .
Nzagutegera ahantu hizewe, maze
 ngukindure.
Kamena 2013

Uzagerageza guhungabanya umutekano wa Tanzaniya azibuke ibyo twakoreye Idi Amin:Tumaze  kumwirukana ku butaka bwacu ,twasenye imijyi ya Mbarara na Masaka ngo nabo bazaruhe bubaka.Tujya  i Kampala, dusaka imbeba Amin, kugeza tuyimenesheje  mu gihugu. Nyakanga 2013
Reka! Ivyo, njewe ataco mbiziko!
Uyu munsi tariki ya 3/5/2014, ikinyamakuruJAMHURI  cyo muri Tanzaniya, cyongeye kugaruka ku ntambara gashozantambara Kagame ashaka gushora muri Tanzania. Iki kinyamakuru kirakangurira abanyatanzania kutagwa mu mitego mibisha ya Kagame ngo babe basubiranamo. Kikaba kandi gikangurira cyane cyane abayobozi bakuru ba Tanzania gukora ibishoboka byose hakiri kare kugirango ubumwe bw'igihugu budahungabana nkuko biri mu mipango ya Kagame.Kuri Jamhuri, abanyetanzaniya bagomba kumenya ko Kagame ari ikigeragezo, bagomba kurinda ubumwe bwabo nk'imboni y'amaso y'abo."Kagame ni mtihani.Tuulinde Muungano kama mboni ya jicho"

Nyuma ya Rwanda's Untold Story ya BBC yasohokeye mu Bwongereza igahahamura Paul Kagame; icyo gihugu cyongeye kumushyra mu rungabangabo mu mushinga w'amezi 2 uzatoza ingabo za Malawi ngo kurimbura FDLR nk'ikimenyetso ko mu by'ukuri Kigali yakurayo amaso kuko FDLR itazaraswa/ UDAHEMUKA Eric

Major Alasdair Hempen Stall n'ikipe bazajyana mu myiteguro yo kujya muri Malawi
Uko bucya bukira, uko iminsi yisunika ibimenyetso by'uko ubutegetsi bwa FPR bwashyizweho na USA n'Ubwongereza bugiye gutembagara birimo kwigaragaza kuri buri wese. Perezida Paul Kagame wakunze kujya abwira abantu akaminuramuhini abandi akabagira ay'ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe na Tony Blair ashatse yarekeraho inzira zikigendwa kuko ishyamba atari ryeru.

Imbanziriza mushinga w'Ubwongereza wo guhatira Kagame gushyikirana na FDLR yanze akunze

Mu baturage b'u Rwanda kugera ku italiki 07 Mata 2014 ubwo Jane Colbin yari kuri sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abatutsi bonyine, nta wigeze atekereza ko hashobora gukorwa filimi nk'iriya. Kuba yarabaye ni ikimenyetso ko n'ibindi bishoboka kubaho.

Isengesho ryo gusabira Roho z’abajugunywe mu kiyaga cya Rweru no gutakambira Imana ngo izibabarire ibyaha bene zo bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima. Isomo rya mbere: 1 Samweli: 3, 3b-10.19. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakolinti: 6, 13bc-15.17-20. Ivanjili: Yohani : 1, 35-42."IYI SI N’ABAYITWARA NTIBAKIBAFITEHO UBUBASHA KUKO UMUBIRI USHANGUKA WABEREREKEYE UBUGINGO BUZAHORAHO ITEKA MU MUNEZERO N’UMUDABAGIRO BIDAKAMA !"/ PADIRI TABARO

Nyagasani Yezu, nakwituraho igitambo inshuro 1000 aho kugira ngo roho imwe gusa mu zajugunywe mu Kiyaga Rweru ibure ubugingo

“Roho z’intungane ziruhukiye mu biganza by’Imana”, mu muryango w’abantu uhereye ku kubaho kwa muntu, ni ngombwa kwitabira umuhango wo gushyingura umuvandimwe witabye Imana. Iki gikorwa cyunga umuryango n’ugiye kuko ariwo mwanya uba ubonetse wo kwibukiranya ibyamurangaga no gutakambira Imana ngo imubabarire ibyaha yayicumuyeho.

Iyo haramutse habayeho amage umuvandimwe agapfa ntashyingurwe n’umuryango we ngo unamuririre, bitera icyuho n’intimba mu muryango we kuko haba ubwo bene we bakomeza kwiringira ko azagaruka bitewe n’uko baba nta cyemezo ndakuka bafite ko yitabye Imana.

Iri tegeko kandi ryanditse mu mutima wa kamere muntu n’amareta yo ku isi araryubaha ari nayo mpamvu muhora mwumva ibitaro by’ibunaka bitanga itangazo ko hari umuntu witabye Imana bagatumaho bene we ngo baze kumutwara ashyingurwe. Ikibazo cy’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru bapfuye kugeza ubu ntawe uzi bene we.

Ikintu gitangaje mutari muzi kuri FDLR :«Ngo kugira ngo FDLR irimburwe burundu nk'uko perezida Paul Kagame, Luwiza Mushikiwabo na Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu babyifuza kandi bakirirwa babiririmba ngo byasaba nibura imitwe y'ingabo 130,000 bihwanye n'abasirikari miliyoni mirongo icyenda na zirindwi n'ibihumbi magana atanu (97, 500, 000) mu gihe cy'imyaka icumi!» Helmoed Römer Heitman/ UDAHEMUKA Eric

Helmoed Römer Heitman umuhanga mu bya gisirikari no kugarura amahoro ibunaka wemeza ko kurimbura FDLR mu by'ukuri bidashoboka

 Hashize imyaka myinshi umutwe wa FDLR udasiba kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye byaba amaradiyo, ibinyamakuru byandika, amatereviziyo mpuzamahanga n’ibikorera kuri murandasi. Iki kibazo cyahagurukije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hambere agifatanya na Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa bigera aho Kayumba ahunga batarabasha kukirangiza arakimusigira.  

Isesengurampamvu, politiki n’ububanyi n’amahanga :«Inkuru ibaye kimomo mu mujyi wa Bujumbura ko za nyeshyamba ziherutse guteza intambara mu Cibitoki zikicwa nk’intama n’igisirikari cy’u Burundi zari zoherejwe na Paul Kagame guhirika ubutegetsi bwa Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA. Ibi nibyo cyangwa sibyo?»/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Petero NKURUNZIZA w'u Burundi: Kugira ngo amahoro 
asagambe mu Burundi ukwiye gukora ibishoboka byose ntihagabwe 
ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDC


Ikinyamakuru cyitwa BUJUMBURA NEWS cyandikirwa mu murwa mukuru w’u Burundi ariwo Bujumbura cyabyukanye inkuru iteye ubwoba ndetse ikwiye gutera ubwoba cyane umuntu wese utuye mu karere k’ibiyaga bigari. Iyo nkuru ifite umutwe ugira uti : 

«La Guerre de Cibitoke : L’Agresseur serait venu du Nord et non de l’Ouest!» bisobanuye mu Kinyarwanda ngo : « Intambara yo mu Cibitoki : Uwashotoye u Burundi yaturutse mu Rwanda ntiyaturutse muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo!»

Umunyamakuru wanditse iyo nkuru ariko ntashyireho amazina ye kubera gutinya ko bamugirira nabi aratangira agaragaza ko abaturage bayobewe uko bifata bitewe n’uko Leta ya Bujumbura yatinze cyane kugira icyo itangaza kuri icyo gitero. Kuko abarundi bifuzaga mbere ya byose kumenya uwatinyutse gutera u Burundi bwabo.

Icyo gitero ngo cyari kigizwe n’abasirikari magana arindwi baturutse mu Rwanda bakaba barimo abatutsi b’abarundi bahoze muri M23 yatsinzwe uruhenu, harimo kandi abarundi batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, bose bakaba baratorejwe mu bigo bya gisirikari byo mu Rwanda bakiyongeraho n’ingabo nyirizina z‘u Rwanda.

Ubushyamirane buratangiye hagati y'ubuyobozi bwa MONUSCO n'abategetsi ba MINADEF ku kutumva kimwe umugambi wa USA, Kagame na Mushikiwabo wo kurimbura burundu FDLR bukaba ari kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko barimo kuruhira ubusa kuko byose bishobora guhinduka zeru/ UDAHEMUKA Eric

Umudage Martin Kobler umuyobozi mukuru wa MONUSCO utavuga rumwe n'umuvugizi w'ingabo za Kagame 

N'ubwo kwihuta mu magambo no mu nyandiko rimwe na rimwe bifatwa nko gushyuhaguza, ubanza uwaba avuze ko ibyo Kagame na Mushikiwabo barimo gukora byose ngo basenye FDLR barimo kuruhira ubusa ndetse ko bitazashoboka ataba yibeshye cyane. Niyo yaba yibeshye nk'umunyamakuru ijanisha yaba yibeshyeho ni nka 0, 2%.

Mbanze nibutse icyo Magayane yavuze kuri FDLR na FPR
Mbere y'uko mbabwira uko byitwaye muri aya masaha hagati ya Kigali na FDLR nagira ngo mbanze mbibutse icyo umuhanuzi w'ibihe byose Magayane nubaha yavuze kuri FPR na FDLR kandi byombi byari bitarabaho. Magayane yagize ati: "Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara ruzaba rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na Loni ya gatatu".

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: "Mu mugambi wo kurasa impunzi z'abahutu muri RDC, Paul KAGAME ashobora kuba asunikwa na ba mpatsibihugu bashaka urwitwazo ngo nawe babone uko bamuhitana inzirakarengane z'abanyarwanda zimuherekeze mu rwego rwo kuzimanganya amakosa atabarika bamukoresheje mu karere k'ibiyaga bigari hagati ya (1990-2015)/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Paul Kagame: N'ubwo uherutse kuvuga ko uwashaka kugukura ku butegetsi byamuhenda, abanyamerika n'abongereza bamaze kugutega umutego w'umushibuka
Natunguwe bidasanzwe no kumva ko inama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y'Epfo Nyakubahwa Jacob Zuma yaburijwemo itakibaye nk'uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yagombaga kubera i Luanda muri Angola kuva taliki 15 kugeza taliki 16 Mutarama 2015. Iyo nama yari nk'amahirwe yo kongera kwicarira ikibazo cy'u Rwanda hagati ya FPR na FDLR kigashakirwa umuti binyuze mu nzira y'amahoro.

Kugeza ubu ntabwo ndabasha kumenya impamvu iyo nama yaburijwemo kuko nta mpamvu yumvikana yatanzwe mu gihe impamvu yo kuyitumiza yari kimenyabose ndetse yanatangajwe henshi kandi mu buryo bunyuranye. Numijwe kandi no kumva minisitiri Mushikiwabo Luwiza ngo anezezwa bikomeye n'uko iyo nama yaburijwemo.

Ese Perezida Paul Kagame w'u Rwanda arusha ubuhangange Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo?

Mu gihe minisitiri Mushikiwabo ubu arimo kubyinira ku rukoma ku Kimihurura ngo kuko inama yaburijwemo njye siko nabifashe ahubwo mbibona ukundi. Icya mbere ni uko Mushikiwabo atazi context(imiterere) y'ibibazo by'u Rwanda. Mu 1994 ubwo twarimo kuyacekwa Mushikiwabo yari yibereye muri Kanada.

ITANGAZO: Abashaka kwiga amashuri makuru hirya no hino ku isi


Hangana nk'inzovu

Shikama ihora buri gihe izirikana icyateza imbere abanyarwanda cyose. Ni muri urwo rwego tutabaha amakuru gusa, ahubwo tunashakisha ikintu cyose cyatuma imibereho ya buri munyarwanda irushaho kuba myiza. Mu gihe abana b'Agatsiko aribo bemerewe kwiga hirya no hino ku isi ku mutungo wa Leta , ubundi mbere y'ingoma mpotozi ya Kagame izi buruse zikaba zarahabwaga abana ba Rubanda Rugufi, tugomba gufatanya kugirango aba nabo bashobore kuba batarabuka bakiga dore ko no mu Rwanda ubu bisigaye bigoye kubera ko nta wakwiga atariye, usibye ko nta n'icyo bigaga kuko FPR mu rwego rwo gutobatoba ikintu cyose yasanze mu Rwanda, n'Uburezi itaburebeye izuba.
Jya Kuri  kanda aha ujye kuri SHIKAMA GORILLA ikugeze kuri link iriho izo buruse. Urayisanga hejuru ya Mubaruzi ahanditse SCHOLARSHIPS

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


Human Right Watch (HRW) ikwiye gukurikirana CNLG, FPR na Polisi y'u Rwanda kuko amadosiye y'inkiko gacaca yimuriwe mu bugenzacyaha bwa polisi (CID) bikaba bifite ingaruka zirimo no kwicwa ku baburaniyemo bose baba abere kimwe n'abahamijwe ibyaha/ UDAHEMUKA Eric

Assistant Commissioner of Police BADEGE Theos umuyobozi mukuru w'ubugenzacyaha bwa Polisi y'u Rwanda (CID) ari nayo ibitse amadosiye yose y'inkiko gacaca

Inkiko gacaca zitangizwa zari zahawe inshingano yo kunga abanyarwanda ariko iyi ntego yaje kuburizwamo ku ikubitiro kuko haburanishijwe uruhande rumwe kandi abakosheje bari ku mpande zombi. No muri uko kuburanisha byagaragaye ko ababuranishaga nta bushobozi buhagije bari bafite kuko abenshi bari abaturage bo ku midugudu badasobanukiwe n'ubutabera.

Ikindi kibazo cyatumye bihumira ku mirari ni uko umuhutu wabaga afite amafaranga menshi atunze bakoraga uko bashoboye bakamutera ubwoba kugira ngo atange ibyo atunze byose ngo hato adakatirwa agafumgwa. Ibi byarabaye si ibanga aho ubu abacuruzi benshi b'abahutu bahombye ubu bakaba barasubiye ku isuka abagikanyakanya bakaba bahanganye n'amadeni y'amabanki.

Ko Kubana Amabilisi yanditse igitabo akacyita “muhungu wanjye uri umututsi”, nanjye nanditse igitabo nkacyita “muhungu wanjye uri umuhutu” byagenda bite? Bene Ngirabatware na Bagarira se bo banditse igitabo bakacyita “muhungu wanjye uri umutwa” byagenda bite? / UDAHEMUKA Eric

Dr Habyarimana Jean Baptiste: Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko uko iminsi ihita indi igataha biboneka neza ko komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge uyoboye ikinyoma cyayo cyananiwe gufata abanyarwanda
Uko iminsi igenda ihita indi igataha haba ubwo abanyarwanda dushobora kugwa mu mutego wo kwibeshya gukabije tugacyeka ko ibibazo by’u Rwanda birimo kugenda bicyemuka ariko ndabarahiye. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Abategeka u Rwanda twirirwa tubasenya muri byinshi bakora twerekana ko bayoboye nabi kandi koko ku giti cyanjye mbona ari byo.

Ku rundi ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame nabo buri wese mu mwanya we, mu bwenge bwe no mu bushobozi bwe dukora uko dushoboye ngo dushyire itafari ryacu ku Rwanda turebe ko twaruvana aho tuvuga ko ruri twita habi maze tukarwimurira aheza kurusha aho ruri ubu. Muri izo mbaraga zigenda zibusanya birimo kugenda bingaragarira ko ntaho turagera ndetse ko inzira ikiri ndende.

Ishingiro ry’iyi nyandiko: Hano muri SHIKAMA twihaye intego ikomeye kandi ishoza urugamba rugoye cyane yo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma. Abanyarwanda buriya bari mu baturage bakunda kubeshya cyane, kubeshyana cyane kandi bishimira abantu bababeshya ku buryo ubona banyuzwe nabyo. Ibi bikwiye kuzakorwaho ubushakashatsi.

"Abakora ABAMI basesekaye muri Afrika". Soma inkuru ya Jeune Afrique iri no kuri Shikama Francais wumve uko Ba malika barinzi ba Kagame bakora

Abajyanama ba Kagame



Burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye. Tony Blair ubeshya amahanga ko ari umujya-nama wa Kagame Pawulo mu by'ubukungu, mwisomere iyo nkuru mwumve ko atari Kagame gusa agira inama mu by'ubukungu atanafitemo impamyabumenyi ko no mu barabu yahageze ashaka amapeterodolari nyuma yo gukama amarasodolari mu Rwanda. Muragenda muvumbura n'abandi Bamafiya bakorana na Kagame, wenda mutari munazi.



Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ibyahishuwe bya 16: Akari i Murore

IYANGIRE NK'INGAGI
Iyangire kuzimizwa na FPR nkuko ingagi yabyangiye ba Rushimusi

Mu gihe kitarenze icyumweru muragezwaho akari i Murore muzahishurirwamo ibi bikurikira:
1. Igitero giherutse kugabwa ku Burundi
2. Impamvu abambari ba FPR bamaze guhungisha imiryango yabo, nabo bakaba barimo bashakisha ubuhungiro hirya no hino i Buraya n'Amerika ariko bari mu Rwanda, naho Kagame we ngo akaba atazahunga(uzamenya impamvu ituma we atazahunga)
3. Ese RNC na FDLR baba ari abantu badashobora kumara isaha ku butaka bw'u Rwanda rwababyaye nkuko umuvantara jenerali Kabarebe abivuga?( Uzamenya ukuri twagukuriye i Kambere mu Rugwiro)
4. Intambara ya M23 yo kugaba kuri RDCongo vuba aha, n'indi yo ku Burundi, zombi ziriho zitegurirwa mu     RUGWIRO
HANGANA NK'INZOVU
Hangana na FPR ishaka agahanga kawe nkuko inzovu ihangana na ba Rushimusi
bararikira akayo amanywa n'ijoro


                                KOMEZA Usome SHIKAMA kandi wibuke ko kuva 1/1/2015 kugeza 1/7/2015
                                 tuzakomeza kuzirikana mu mitima yacu no gusengera impunzi zose z'Abahtu                                        b'Abanyarwanda ziri muri RDCongo


NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Akarere ka Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya kabiri) / S/C de l’anonymat


Bose nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cyumukara. Hiyongeraho abagabo nabagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye Nyamugari baje kwambukira mu byambu byAkagera.

Ngarutse gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya muze kumbaza muransanga hano ntahandi ndi bujye.

Yavugaga mu rugo rwuwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga Afande Ino).

Isengesho ryo kuzirikana no gusabira impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zimaze imyaka 20 muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Isomo rya mbere: Izayi: 55, 1-11. Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 5, 1-9. Ivanjili: Mariko: 1, 7-11."MENYA GUSOBANURA UDATEGWA UBUHAMYA BW’IBYAKUBAYEHO MU BUZIMA BWAWE IGIHE WAHUNGAGA"/ Padiri TABARO

Mutima mutagatifu wa Yezu tugushimiye ko wadukijije ibyaha byacu ukatugabira ibyiza by'ijuru mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, tukuragije impunzi z'abahutu bari mu mashyamba ya Kongo-Kinshassa ngo ubarebane impuhwe n'imbabazi 

Bavandimwe banyarwanda, byarushaho kuba byiza ari uko abenegihugu twese nta n’umwe uvuyemo tugize uburenganzira kandi bungana ku gihugu cyacu. Mu mibereho ya muntu muri iyi si agenda ahura n’ibizazane bitandukanye kandi bikomeye birimo intambara n’ingaruka uruhuri ziyikomokaho.

Mu ngaruka abahunga hose ku isi bahura nazo harimo kugenda urugendo rurerure rimwe na rimwe batazi n’iyo berekeza bikagera aho ibirenge bigashya abandi bigatonyoka. Habaho kandi kwicwa n’inzara kuko urugendo ruba ari rurerure cyane batazi igihe ruzarangirira, kudakaraba umwanda ukabagiraho ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye n’ibindi.

Ibi bibazo byose bisiga bamwe mu bahunga bahasize ubuzima kandi bakabura gihamba kuko buri wese ugihumeka aba yinyaga ku maguru ngo arebe ko yasunika iminsi agerageza kurengera ubuzima bwe uko ashoboye n’ubwo nta buryo bugaragara aba asigaranye uretse Imana yonyine iba ikimuhagazeho.

Faranki Habineza aherutse kugaba igitero igihe kitaragera nka bamwe mu basore b'INKOTANYI muri 1989!/ NKUSI Yozefu

Faranki Habineza
Nkuko twigeze kubibagezaho mu nyandiko twacishije kuri Shikama umwaka ushize wa 2014, abiyitaga Inyenzi bazengereje u Rwanda mu bitero byabo  nyuma y’amezi 3 gusa rubonye ubwigenge; uwo mutwe w'inyeshyamba ukaba wari ugizwe n’insore sore z’ishyaka  rya l’UNAR ( soma LUNARI) ry’uwari umwami Kigeri watsinzwe amatora akanga kwemera ibiyavuyemo yumva we n’abari bamuri inyuma ko Umuhutu adashobora kuyobora u Rwanda. Ibi bitero byaturukaga mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda byahagaze mu Gushyingo 1967, Inyenzi  zari zitsinzwe, zigiye kwisuganya ngo zizongere zitere.

Amaraso mashya n’amashagaga byirukana abameya nk’uwirukana ababoyi n’abayaya minisitiri KABONEKA Francis yinjiranye muri MINALOC ni umwanya abatavuga rumwe na Kagame bari babonye kugira ngo abenegihugu bacungurwe kandi biracyakomeza kuko urutonde rw’abameya bagomba kwirukanwa ari rurerure. SHIKAMA irakubwira bane(4) batahiwe n’impamvu bagomba kugenda/ UDAHEMUKA Eric

Ibumoso KABONEKA Francis, iburyo MUSONI James mu muhango w'ihererekanya bubasha muri MINALOC i Kigali taliki 20 Nzeri 2014
Guhera taliki 19 Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu Rwanda kugeza uyu munsi, nta n’isegonda n’imwe igihugu cyagize ishyikizo ngo abenegihugu babeho mu mahoro kandi bumve batuje batekanye. N’ubwo muri SHIKAMA tuzi neza ko mu giturage akarengane gaca ibintu nyamara n’abatware n’ibikomerezwa nabyo ni uko ni ukubabona bagenda mu modoka zihenze nyamara ari ba mbarubukeye na ba sinzibiramuka imitima yabo yarabaye imivogo n’ibikange.

Ibi byagiye bigaragarira mu ishyirwaho ritunguranye nk’abategetsi ku bantu wabonaga mu by’ukuri nta bushobozi bazwiho ndetse nta n’ubunyangamugayo buhagije ndetse bamwe ari n’abicanyi ruharwa bagiye bavugwa cyane.  Icyakunze gukurikiraho ni iyeguzwa, ifungwa, iyicwa n’imeneshwa kuri bamwe bagahunga u Rwanda bakizwa n’amaguru.


ITANGAZO RYIHUTIRWA RIHAMAGARIRA ABANYARWANDA TWESE KANDI AHO TURI HOSE KU ISI KUZIRIKANA NO GUSABIRA ABAGIZWEHO INGARUKA, ABASHYIZWE MU KAGA N’ABISHWE URW’AGASHINYAGURO N’INGOMA YA F.P.R IGEZE MU MAREMBERA


Muri iyi minsi irimo iganisha ingoma ya FPR ku irimbukiro ryayo ubutazagaruka, abanyarwanda barimo barashyirwa mu kaga n’imiborogo. Hari imiryango kugeza ubu yabuze abayo bashimuswe n’abicanyi ba Paul Kagame tukaba twaravuze, twaranditse dutakamba ariko kugeza ubu tukaba tutazi iyo baherereye bisobanuye ko bashobora kuba barishwe. Hari imirambo y’abenegihugu b’inzirakarengane yaroshywe mu Kiyaga cya Rweru.

Hari abanyarwanda ibihumbi biciwe i Kibeho na Paul Kagame mu 1995 akaza gutegeka ko babataburura bakajya kubatwikira i Byumba mu 2013 mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari FDLR ubu irimo kugerwa amajanja n’abanzi b’amahoro bashukwa na Paul Kagame ko kuyirasa ariwo muti w’ibibazo by’u Rwanda nk’aho inshuro zose yagiye kuyihiga yayiranduye.

Imirambo ya Rweru kuri Shikama FRANCAIS na ENGLISH/ NKUSI Yozefu



Nkuko twabibasezeranyije mu mpera z'umwaka ushize, twabashyiriye ku mbuga ibi bikurikira:
1. Shikama FRANCAIS:

  • Ibyerekeye itwikwa ry'imirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho kuri 22/4/1995 zarengaga 5000. Kagame Pawulo, perezida wa FPR yategetse ko iyi mirambo itabururwa rwihishwa mu mpera za 2013,  itwikirwa i Gabiro mu gihe cy'ibyumweru 2. Shikama ifite za gihamya zifatika ishobora guha abashaka gukurikirana iki kibazo.
  • Imirambo ya Rweru: Nyuma y'ubushakashatsi bwimbitse turahamya dushikamye ko Kagame Pawulo, Perezida wa FPR kuko atagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu, yahaye amabwiriza abicanyi be bajya hirya no hino mu gihugu, babeshya urubyiruko ko bari muri FDLR changwa RNC bakaba bariho bandika abayoboke, maze abasore bari banze kwiyandikisha mu gisoda cya Kagame ngo bajye kumurwanira muri Repubulika iharanira rubanda ya Congo si ukwiyandikisha bivayo! Amalisiti amaze kuzura, bafashe ba basore baburiza amamodoka bababeshya ko bagiye kubaha amahugurwa mbere yo kubaha icyo babahamagariye. Bageze mu ibagiro, barabakubita, babica urubozo, babashumika amaboko ku migongo barangije bajugunya ya mirambo yabo muri Nyabarongo yaje kuyigeza mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Iyi niyo mpamvu u Burundi bwaka amatohoza kuri ubu bwicanyi, maze Kagame Pawulo we akabyanga. Soma  Shikama mu Gifransa cyangwa mu cyongereza wumve impamvu ibyo byose byabaye. Ibi nabyo Shikama ibifitiye ibimenyetso bifatika 
2. Shikama ENGLISH
        Murahasanga ibyerekeranye n'imirambo ya Rweru.

Umwanzuro kuri ubu bushakashatsi bwombi
1.Perezida wa FPR, Pawulo Kagame ntagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu kuko umushumba mwiza arinda izo aragiye ahubwo we ntawema kuzimarira ku icumu. Bityo, muri SHIKAMA turasaba Abanyamerika, Abongereza bateretse Kagame mu Rugwiro kumubwira akegura agashyikirizwa inkiko.
2. Abariho bafasha Kagame Pawulo mu kumarira abanyarwanda ku icumu, murazwi mwese, igihe cyanyu kiri bugufi ngo mukanirwe urubakwiye; abibwira ko muzisubirira i Bugande mukarya ibyo mwasahuye mu maraso, muribeshya kuko isi izababana ntoya!

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Umuhanzi Madamu Kayirebwa Sisiriya mbere y’uko asubira mu Bubiligi yari akwiye kubanza kunyuzwa mu kigo ngorora muco naho umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifirida we akwiye kwegura ku bushake bwe kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki/ UDAHEMUKA Eric

Kayirebwa arimo gusunika meya wa Musanze
Itangazamakuru ni umwanya mwiza wo kwinigura rikaba n’urubuga ntagereranywa rutangirwamo ibitekerezo. Muri uyu murimo ukomeye ariko ntabwo tuvuga ibyo tubonye byose kuko duhitamo ibifitiye igihugu akamaro cyangwa nibura ibyo ducyeka ko bishobora guhindura imyumvire ya benshi ikava mu bujyahabi yerekera mu bwiza bityo ubuzima bukaryoha kandi bukaryohera bose.

Mu Rwanda uyu munsi kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama 2015 inkuru zirimo kuhavugwa cyane ni eshatu kandi zishyushye. Iza ku mwanya wa mbere ni F.D.L.R bigaragara ko iteye ubwoba cyane Kagame ku buryo budasubirwaho, iya kabiri ni ifungwa igitaraganya ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana waraye agejejwe mu munyururu ku mpamvu SHIKAMA ikirimo gukurikirana naho iya gatatu ni amahano Kayirebwa na Mpembyemungu bakoreye mu Ruhengeri.

Rugamba Sipiriyani wayoboraga Amasimbi n'Amakombe yahanuriye Kagame ibizamubaho igihe yari afite imyaka 20 gusa ati: "Jya wibeshya ugire cyera ngo urusha abandi ubwenge, ukomeze wice abandi mu mayeri umunsi utabikeka uzakacirwa nugirango urahunga bibe iby'ubusa; jya wirinda iby'abandi itegeko urigire intwaro winumire" Ese aho ibyo yahanuraga ku GACA kacu ntibyegereje?/ NKUSI Yozefu


Abazi Rugamba Sipiriyani bemeza ko yari umuntu w'umukirisitu nyakuri; niyo mpamvu bamwe bamufata nk'umuhanuzi ndetse hariho abatangiye guhwihwisa ko abanyarwanda bagombye gutangira gukusanya ibyangombwa bisabwa na kiliziya Gatolika kugirango uyu mugabo agirwe UMUHIRE. Ni mu gihe rwose kuko nta kintu na kimwe nyakwigendera Rugamba yaririmbye kitarabaho, nikitarasohora neza cyaba kiri mu nzira.

Rugamba Sipiriyani aririmba iyi ndirimbo " AGACA", ni muri za mirongo irindwi; muri Shikama twagenekereje dusanga  Perezida wa FPR  Pawulo Kagame yari afite imyaka hafi 20, nta nubwo yari azi ko igihugu cy'u Rwanda kizagwirirwa n'ishyano kigaterwa n'Inkotanyi zikakigira ayo ifundi igira ibivuzo. Iyumvire iyi ndirimbo itagira uko isa ukuntu agereranya Kagame n'Agaca kabiciye bigacika. Kagakoresha amayeri menshi kagatsemba imishwi y'inkoko, ariko igihe cyarageze na Nyiri urugo yiga andi mayeri abatura umuheto n'umwambi arakahuranya kisenyura ku butaka!!!!
Byumvuhore mu ndirimbo ye "Demukarasi" asa n'ugaruka kuri ubu bucakura bwa Kagame Pawulo aho yerekana ko byose bitangira abanyarwanda bagiye babeshywa ko Inkotanyi zibazaniye Demukarasi, Abanyabyumba nkuko Shikama itahwemye kubibagezaho,  nibo ba mbere bamenye ukuri kw'iyo demukarasi igihe batumizwaga mu manama ngo aha barahabwa ibiryo bakabarohamo amasasu, barangiza bagatwika imirambo yabo ngo bitazamenyekana ko Inkotanyi zica, ko abahutu aribo bicanyi.

KUBA PEREZIDA Paul KAGAME, RDF NA FPR BARANANIWE KURIMBURA F.D.L.R MU MYAKA 20 ISHIZE NI AMAHIRWE; NAHO KUBA F.D.L.R BIKEKWA KO NTA BUSHOBOZI IFITE BWO GUFATA UBUTEGETSI MU RWANDA IGISUBIZO GIHWITSE KANDI KINOGEYE BOSE CYASHAKIRWA MURI IBI BIBAZO BYOMBI/ UDAHEMUKA Eric

Kagame i Louanda muri Angola yakirwa na Perezida Jose Edouardo Dos Santos: Bishoboke ko Perezida Kagame yamenye ko Jacob Zouma arimo gutegura inama yo kuburizamo iraswa rya FDLR kugira ngo ibibazo by'u Rwadna birangizwe mu mahoro agatanguranwa ajya aho inama izabera kuzambya ibintu

FDLR imaze kugabwaho ibitero bigamije kuyizimanganya bitabarika, imaze kandi gukorwaho ubushakashatsi nabwo butabarika ngo harebwe uko ikibazo cyarangizwa, hari mapping report, hari Rapport Garsony, hari Enough Project, n’abandi benshi ntarondora muri aka kanya. Ubanza ihame ry’ubu buzima burya ridahinduka uwasesengura neza. Uko ikibazo cya FDLR cyumvikanaga igishingwa siko ubu kirimo kumvikana. Abantu baheranwe no kumva Kigali yemeza ko FDLR ari umutwe w’abasize barimbuye batutsi, nayo ikavuga ko muri yo harimo n’abana bavukiye mu mashyamba nyuma ya ’94.

Igimbuka ry’umwana : Imfashanyigisho nziza kubakora politiki mu Rwanda

Ibi rero bisa n’imikurire y’umwana aho agira imyaka itatu arizwa n’ubusa ariko yamara kugira imyaka 30 y’amavuko akaba azi ukuri ku by’ibanze ntakomeze kubaza ubusa. Umwana mu mikurire ye, mu gitabo cyanditswe n’umuhanga mu iyigamyitwarire (Psychologie/Psychology) witwa Sigmund Freud muganga ukomoka mu Otirishiya(Austria) yagerageje kugaragaza ibyiciro umuntu anyuramo ngo abe ashyitse. Docteur Sigmund Freud yavutse ku italiki 06 Gicurasi 1856 avukira ahitwa Moravie mu ntara yri mu butegetsi bw’ingoma ya Autriche-Hongrie kandi yari muyahudi.

MAGAYANE YAVUZE IBYO UTAMENYE KUGEZA UBU. ATI: “Paul KAGAME azategeka u Rwanda imyero ibiri gusa ntazayirenza. Umunsi amahanga yahagurukiye kwamagana ubugome n’ubugambanyi bwakorewe abanyarwanda bose ku ngoma ye; muzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi. Paul KAGAME rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo ikomeye itarimo urubura kandi Paul KAGAME azahitanwa n’iyo myigaragambyo aho azapfana n’abamushutse bose; kuva ku isonga kugeza hasi”./ UDAHEMUKA Eric

Ntugomba kwibaza byinshi no guta igihe uhindura itegeko-Nshinga, Magayane yavuze ko utazarenza iyi manda ya kabiri

Muri gereza ya Ruhengeri Bwana Magayane yafungiwemo yari afunganwe n’abandi banyururu benshi cyane. Abafunganwe nawe bakiriho kandi bakaba barumvise n’amatwi yabo banamubonesha amaso yabo, bemeza ko ngo buri munsi yahanuraga kandi akavuga ibishya byiyongera ku bindi yavuze.

Mu isesengura ryanjye najyaga nibwira ko numva rwose indagu ze nazimazeyo ndetseko ntazongera kumwandikaho ariko siko bimeze kukomaze kubona ibindibishya yavuze abanyarwanda benshi batari bazi cyangwa se wenda bamwe mushobora kuba mwarabisomye ariko ntimubisobanukirwe uko bikwiye hatarimo amakabyankuru.

Urebye neza byanashoboka ko hari n’ibindi byinshi yavuze ahari tutaranabona ku buryo bibaye nk’ibishoboka ngo ababfunganywe nawe bakiriho bose bishyire hamwe, bibukiranye dushobora kubona igitabo kinini gikubiyemo ubuhanuzi bwe kuko njye ku giti cyanjye mubonamo umuhanuzi wari umuhanga kuko ibyo yahanuye byinshi byarabaye ari nayo mpamvu nta washidikanya ko n’ibitaraza biri mu nzira byihuta bidusanga.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 04 Mutarama 2015, UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI. Isomo rya mbere: Ibarura: 6, 22-27. Isomo rya kabiri: Abanyagalati: 4, 4-7. Ivanjili: Luka: 2, 16-21."ESE MU MIBEREHO YAWE YA BURI MUNSI UJYA UMENYA GUCA BUGUFI? NIBA BYARAKUNANIYE ISUNGE AKANA YEZU KARYAMYE MU KAVURE KARAKWIGARAGARIZA BIHITE BIGUSHOBOKERA" Abatagatifu(-)/ Padiri TABARO

Yezu yigaragaza nk'umunyampuhwe zahebuje

Mu  ntangiriro za 2014 nibwo twatangiye kubagezaho ijambo ry’Imana buri ku cyumweru. N’ubwo ridasomwa na benshi cyane nk’uko bikundira inkuru za politiki, ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, Nsabagasani,…ariko twemeza ko hari abo kuzirikana icyo Imana idushakaho muri ubu buzima bifasha. Ikindi ni uko ari umwanya mwiza kuri buri wese kumenya italiki ya bazina we mutagatifu.

Iyi nyigisho kandi iba iteguwe ku buryo idashobora kubangamira ukwemera kw’umuntu usoma SHIKAMA atari Umugatulika. Mu masomo riturujiya ya Kiliziya Gatulika yaduteguriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, turahera mu isomo rya mbere riboneka mu gitabo cy’ibarura aho dusomerwa amagambo yo gutanga umugisha berekana ko ibitambo byagombaga guherekezwa n’amasengesho n’imigisha.

Ubutumwa bw’ishimwe bw’umwaka mushya wa 2015 Shikama yageneye abasomyi bayo bari muri Indoneziya, mu Rwanda n’ahandi hose ku isi


Muri Kamena 2013, nibwo SHIKAMA yavutse. Dr NKUSI Yozefu wayitangije yabonaga mu Rwanda ukuri kwarapfukiranwe kuko ikinyoma cyahahawe intebe. Niyo mpamvu intego yacu ari UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA.

Kuva icyo gihe kugeza ubu SHIKAMA imaze umwaka n’igice ivutse. Dukurikije imibare tubona ku ikoranabuhanga ryacu rya buri munsi, ritwereka ko imaze kuba ubukombe kuko muri uyu mwaka n’igice imaze, tumaze kubagezaho inkuru 872 naho abamaze kuzisoma ni abantu 6,369,369 baherereye mu bihugu byinshi cyane ku isi ku buryo byose ntabirondora hano ngo mbirangize ariko mumenye ko buri munsi, buri saha, tuba dufite imbere yacy kuri mudasobwa imibare y’abasomye n’abarimo gusoma muri buri gihugu.

Uwo murimo twakoze rero urakomeye cyane kandi wadusabye ubwitange buhanitse no kutagoheka kuko tuzi neza ko abanyarwanda aho muri hose ku isi buri munsi muba mukeneye kumenya ukuri kuzuye ku makuru abera i Kigali, i Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba n’i Kibungo, Kabgayi, Save, Nyundo.

Mu by’ukuri ntako tutagize ngo tubahuze n’isoko mwavubutsemo ariyo u Rwanda. Twakoze ibishoboka byose ngo mubone amakuru ku gihugu cyacu twese dukunda kandi muyasome yanditswe mu Kinyarwanda cyumvikana ku buryo buri wese yashobora kucyumva tunirinda gushyiramo amakosa y’imyandikire no kuvangavanga indimi n’ubwo muri kamere ya muntu kwibeshya kutajya kubura ariko icyo twari tugamije ni ukubaha amazi amara inyota atarimo ibirohwa(adatokowe).

Ngarutse ku rutonde rw’ibihugu birimo abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA, birumvikana ko umwanya wa mbere wihariwe n’u Rwanda. Ibi bishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo ko abari mu Rwanda imbere aribo ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye zikomoka ku karengane bakorerwa na FPR amanywa n’ijoro.

Umuntu uri mu Rwanda iyo asomye SHIKAMA akumva aho turi mu mahanga ya kure twamenye ibyabereye i Nyabugogo, Musebeya, Saruheshyi, Rwamagana, Byimana, Kirengeri, ku Itaba,… tukabikoramo nkuru icukumbuye kandi tukabitangaza tunabyamagana twivuye inyuma(mu gihe ari ibikwiye kwamaganwa) yumva aruhutse kandi akizera ko umunsi umwe azakurwa ku butegetsi bw’igitugu akisanzura mu gihugu cye aho muri SHIKAMA intego yacu ari uko abanyarwanda bose bazabaho mu gihugu cyacu tureshya ntawe usumba undi.

Igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA ni Indoneziya. Byaranshimishije ariko biranantangaza cyane kuko ntiyumvishaga ko mu gihugu cyo ku mugabane w’Aziya nka Indoneziya kiri kure cyane y’u Rwanda hariyo abanyarwanda benshi bene aka kageni.

Hamwe no mu bindi bihugu byinshi birimo USA, Ubuhinde, Koreya y’epfo, Canada, Zambiya, Malawi, Zimbabwe, Uburundi, Uganda, Kenya, RDC, Kongo Bravaville, Ubwongereza, Chili, Ububiligi, Ubufaransa, Vatikani, Autrichiya, Bangladesh, Tanzaniya, Ubusuwisi, Ubushinwa, Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byinshi hose SHIKAMA irasomwa umunsi ku munsi.

Muri 2015, tubifurije mwese amahirwe no gukomeza gusoma amakuru tubategurira buri munsi. Tuzakomeza kuyabagezaho asesenguranywe ubuhanga kandi yanditswe mu itangazamakuru rikozwe bunyamwuga. Mwese n’imiryango yanyu n’abavandimwe banyu tubifurije gushikama mukomeza guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.

UDAHEMUKA Eric
Bachelor’s Degree (A0)
Editor SHIKAMA
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)   

Umudepite w'igipfayongo ku Kimihurura: "Umunsi ingoma ya Paul Kagame yahirimye, Hon. Depite Edouard BAMPORIKI azamera nka Charles Blé Goudé. wabaye inkomamashyi yanambye kuri Laurent Gbagbo bikarangira ahigwa bukware n’urukiko-mpuzamahanga"/ UDAHEMUKA Eric

Depite BAMPORIKI Edouard wivugira ibyo abonye byose atitaye kubo abwira, igihe avugira n'aho avugira

Bwana BAMPORIKI Edouard uvuka i Cyangugu, umugabo w'igisunzu cy'umusatsi ugaragaramo gutukura cyane nk'ikimenyetso ko ashobora kuba yaragize imirire mibi akiri umwana, umugabo uvuga ibimujemo byose nta gushungura, umugabo wamamaye mu ikinamico urunana kuri BBC, umugabo wagambaniye abahutu, umugabo wataranze nyina ku karubanda akavugirizwa induru muri Kigali; ubu noneho yigize umuhanuzi ku buryo mu minsi mikeya ashobora guhinduka akabarore.

Ku isi nta gishya byose byahozeho

Mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru mu Rwanda, mu nimero yacyo ya 29, Vol 1 Mutarama 2011 nanditsemo inkuru ebyiri ziri bumfashe kumvikanisha uko Depite BAMPORIKI ari igipfayongo ariko mbanze nisegure ku basoma SHIKAMA mbamenyesha ko kwita umuntu igipfayongo atari ukumutuka ahubwo bisobanura umuntu udashyira mu gaciro(more stupid person).

Uruzinduko Perezida Jacob Zouma aherutsemo muri Uganda na Tanzaniya ashakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, rukwiye kubera FDLR umwanya wo kwihagararaho no kurushaho kumvikanisha ikibazo cyayo muri LONI mu minsi ibarirwa ku ntoki isigaranye ngo irimburwe na Kagame/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida Kagame i Luanda muri Angola yakirwa na Perezida Dos Santos amuhendahenda ngo bazamutsembere FDLR

Mu rurimi rw’Igifaransa, hari umugani uvuga ngo: «La guerre avant de tuer les gens, elle commence par tuer la vérité». Tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo intambara tuzi y’amasasu mbere y’uko idusohoraho ngo idutwarire ubuzima, ibanzirizwa n’indi ntambara yo kutubeshya no kuturindagiza ngo tutamenya igihe umuriro uzatwakiraho.

Muri SHIKAMA, uyu mugani w’Igifaransa tuwubona nk’uburyo bwo kubuza n’uwifitiye agatima ko gukiza amagara ye kuberereka. Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abanditsi batandukanye, u Rwanda benshi bakunze kwibeshya barwita igihugu kimaze imyaka 20 kivuye mu ntambara aribyo byahawe inyito ya «Nyuma y’intambara» mu by’ukuri atari byo.

Hari abibeshya ko mu Rwanda intambara yarangiye

 Ahubwo u Rwanda ruracyari mu ntambara inakomeye kurusha iy’amasasu rwashowemo na FPR mu 1990 bikitwa ko irangiye muri Nyakanga 1994 icyo gihe cyose ndetse n’ubu ikaba igeze igihe cyayo cyo kwiyuburura ikaza ari mbi kurusha iki gihe cyose yamaze tumaze kuvuga hejuru ahangaha.

IBYAHISHUWE BYA 14: 1) Mu mpera za 2013 Perezida Pawulo Kagame yatanze amabwiriza yo gutaburura abiciwe i Kibeho barenga 5000 bajya gutwikira imirambo yabo i Gabiro muri Parike y'Akagera. 2) Kagame yatanze amabwiriza yo gutega imitego urubyiruko rubeshywa ko RNC na FDLR bariho bandika abayoboke bajya kubafasha urugamba abicanyi ba Kagame bamaze gukora amalisiti bica inzirakarengane baziroha muri Nyabarongo zitungukira mu kiyaga cya Rweru/NKUSI Yozefu















Bavandimwe nshuti za Shikama, nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, Shikama imaze iminsi ibaha inkuru zanditse ku buryo busanzwe ariko tukaba twaranatangiye igice cya kabiri cyo kubaha amakuru y'impamo kigizwe n'UBUSHAKASHATSI bwimbitse. Umwaka ukaba urangiye ku byerekeye ubushakashatsi tumaze kubagezaho: 1. Impamo ku cyorezo cya Ebola cyamaze abantu muri Afrika y'Uburengerazuba, 2. Itwikwa ry'imirambo y'inzirakarengane z'Abahutu  ziciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame (APR)muri 1995,  3. Urubyiruko rwashutswe ngo rujyanywe muri FDLR na RNC rukisanga mu maboko y'abicanyi ba Kagame, imirambo yabo ikaba imaze iminsi ireremba muri Rweru.

SHIKAMA turagira inama impunzi z'abanyarwanda zose ziri muri UGANDA kugendera kure umwicanyi ruharwa witwa BAZIRABABO Jean Marie kuko uretse kuneka, kugambana kugira uruhare rutaziguye mu ishimutwa ry'impunzi afatanije na ambasade y'u Rwanda i Kampala ngo zijyanwe mu Rwanda ku gahato; no kwica inzirakarengane ntabitinya/ UDAHEMUKA Eric

Icyapa kikwereka ko ugeze mu mbago z'inkambi y'impunzi ya NAKIVALE muri Uganda

Kuva mu 1990 kugeza kuri uyu munota usoma iyi nkuru kuri SHIKAMA, u Rwanda rwaguye mu manga n'akaga ko gutegekwa n'ingoma y'inkoramahano zitwara bubandi. Ku isi y'abazima, Leta ya Paul KAGAME niyo yonyine ikurikirana impunzi aho zahungiye ikajya kuzicirayo. Muri SHIKAMA tukaba tubona biteye agahinda kuko nta rupfu ruruta kutagira igihugu.

Mu butumwa bwinshi muri SHIKAMA twakira buvuye mu Rwanda, benshi mu batwandikira usanga batugaragariza ko abari imbere mu gihugu bari ku mwobo w'imva ni uko bakadutakambira bashaka kutwereka ko twebwe twahunze twakize kandi twibera mu mahoro kuko twacitse inkota ya FPR.