Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Charles KAYONGA wakambitse ku Kimihurura n’ingabo 600 z’inkotanyi zawakije Kigali igatokombera, ubu aboheye iwe mu rugo aho arinzwe bikomeye ; kuko, nyuma y’uko aketsweho guhirika ubutegetsi afatanije na Patrick KAREGEYA, KAGAME yamwoherereje umusirikari wo kumurasa yagerayo KAYONGA akamucikisha ubu urubanza rukaba rwarabuze gica mu nkotanyi z’ikambere!!! »/GATENDO A.



  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 1/2/2014

Iburyo Jenerali  Kabarebe, ibumoso Jenerali Kayonga
« FPR Inkotanyi yategetse u Rwanda nabi ku buryo umunsi nzumva ko yavuye ku butegetsi ubutagaruka nziruhutsa kandi nkazishima. Ninzaba naranapfuye ntakiriho nzashimishwa n’iyo nkuru kuko nizeye ko no mu irimbi aho nzaba nduhukiye izasangayo.»

« Icyo gihe nzifatanya n’abandi banyarwanda bazaba barashimuswe nayo ikiganje i Kigali mu Rugwiro no ku buso bw’u Rwanda bwose kuko nta gahinda ku isi y’abazima kasumba ako gutegekwa imyaka 20 n’umuntu wakumazeho abantu bari inyangamugayo akaguhindura imbwa ugasigara wituma inkwi n’amazi!!!»

UBURYO MBONA NYAKUBAHWA PETERO NKURUNZIZA PEREZIDA W’UBURUNDI YASOHOKA MU BIBAZO BYUGARIJE IGIHUGU AYOBORA /KAYITARE JAMES


Kuva aho ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ritangarije ko Petero Nkurunziza uyobora icyo gihugu muri icyi gihe ariwe uzarihagarararira mu matora, intambara z’ubwoko butandukanye zaradutse muri icyo gihugu. Abantu bo mu nzego zinyuranye baba abari mu Burundi, mu bihugu bituranye nabwo, ndetse no mu bihugu bigize ikitwa «umuryango mpuzamahanga (communauté internationale) » bari kuyigiramo uruhare ruziguye  (de façon indirecte) n’urutaziguye (manière directe).

Rwanda. Bya byobo biriho bicukurwa mu Rwanda abategetsi bo kwa Kagame ntibabivugaho rumwe!/Nkusi Yozefu

Iyi nyandiko yaciye mbwa mbere kuri Shikama kuri 3/2/2014

Nkuko twabagezagaho amakuru ejo yerekeranye n'ibyobo ngo biriho bicukurwa hirya no hino mu Rwanda, abatgetsi bakaba batarashakaga kugira icyo babivugaho. Uyu munsi rero niho urubuga rwari rwatangaje iyo nkuru rwitwa  imirasire rwashyize ahagaragara ikiganiro rwagiranye na Meya Ruboneza Amborozi w'akarere ka Gatsibo ibi byobo bibarizwamo.Igitangaje rero kandi gihangayikishije ni uko nkuko muri bubyisomere hasi aha, hari ukuvuguruzanya hagati ya Meya n'umuyobozi w'umurenge ibyo byobo bibarizwamo. Aha rero umuntu akaba yakwibaza byinshi !

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jenoside iriho irategurwa mu RWANDA Loni irebera!!/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 2/2/2014


Ndagirango mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko kuva mu 1987 kugeza muri 2007 nari mu gihugu cya Libya ndi umunyeshuri n'umwarimu muri Kaminuza i Misrata no mu murwa mukuru Tripoli. Intambara yatangiye mu Rwanda kuva ku itariki ya 1/10/1990 n'ibyayikurikiye byose nabikurikiranaga ku maradiyo. Intambara imaze kurangira, hari abantu bagiye baducaho muri Kaminuza baje mu butumwa bwa Leta ya Kagame kwa Kadafi cyangwa se bagiye kwiga iby'idini ya Islamu muri Kuliat Al Dawat Alislamiyat i Tripoli muri Libya.

Abo bose rero batubwiraga uko ibintu byagenze mu Rwanda n'uko byari bimeze icyo gihe baza muri Libya maze umutima ugahita utuva mu nda! Ikintu bose bahurizagaho kuva muri 1994 ni uko umugabo witwa Kagame Pawulo yahigiye kuzumvisha ikintu cyitwa umuhutu iyo kiva kikagera. Bati ntimuzongera gukangisha ubwinshi kuko yavuze ko agafuniko k'icupa kavida( gukuramo amazi yose) ingunguru ya rubariro.Ako gafuniko yavugaga ngo ni abatutsi ba nyamuke bagomba kumaraho abahutu nyamwinshi. Ibi bikaba bishimangirwa n'ibyo Kagame abajijwe kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, i Navasha mu cyumweru gishize yiyemereye ko ari ukurinda inyungu za ba nyamuke( tuzabigarukaho mu nyandiko z'ubutaha).


Ikintu rero njyewe ntigeraga nemera mubyo aba bose bavugaga ni uruhare rwa Kagame na FPR muri Jenoside, kuko siniyumvishaga ukuntu umututsi yakora ikintu kirimbura abatutsi bene wabo. Ngeze mu Rwanda muri Kaminuza y'i Butare muri 2007, hari abanyeshuri benshi b'abacikacumu bagiye bambwira ntababajijie amabi ya Jenoside, uko yateguwe , uko abatutsi bishwe n'uko abahutu bishwe. Abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuturusha twese, kandi naburira Kagame ko ibyo akora byose, abantu bazamushinja mu nkiko ba mbere ari abatutsi!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ntashaka ko abarwanashyaka bazanye Repubulika baramutse bazutse basanga yarirukanywe n’inkotanyi bitaga nyamuke "RUSHYASHYA. Hirya y'ibigaragara, shaka ukuri bishushanya./NKUSI Yozefu




Tom Ndahiro
 Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 24/2/2014

Abafransa baravuga ngo mbwira icyo ukora, nanjye nkubwire uwo uri we. Hari abantu benshi bashinze imbuga biyita ko baje guharanira ineza y'abanyarwanda, ndetse wasoma n'inyito y'izo mbuga ukaba wahita ushiduka ugakeka ko mu gihe gito aba bantu baba batugejeje kuri rwa Rwanda rushya twifuza twese! Nyamara iyo usomye inyandiko zabo, uhita umenya abo aribo n'uwo bakorera ukaba wahita ucika intege ukavuga uti :"yewe, urwishe ya nka ruracyayirimo!"
Muby'ukuri kuva muri 2009, Leta ya Kagame yiteguraga amatora ya 2010 yakoze uko ishoboye kose kugirango ishinge imbuga zishobora guhangana n'imbuga zo hanze zari zitangiye kumenywa n'abanyarwanda baba hanze ndetse n'abari imbere utabasize! Ingero twatanga ni iwacu1.com, afroamerica.net n'izindi.Maneko za Kagame rero zahise zisimbukira ku rubuga igihe.com rwari rwarishingiwe n'abanyeshuri bo muri za kaminuza : NUR(UNR), ULK, na KIE maze ruhita ruba urw'izi maneko. Turabibutsa ko uru rubuga igihe.com rwari rumaze gukundwa n'abanyarwanda benshi kubera ibyaruhitagaho: urukundo, iyobokamana, ubuvuzi, imirire , n'ibindi.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. WARI UZI KO MBANGURUNUKA PAUL yemeje muri Gashyantare 2014 ko KUDETA yo guhirika Nkurunziza yariho itegurirwa i Kigali muri amwe mu mahoteli akomeye y'aho? Yavuze kandi no ku bibazo biri mu gisoda cya Kagame, nyuma y'iyi nyandiko Abasirikare bakuru benshi barafunzwe koko!Kurikira, dore umutwe w'inyandiko uko wari uteye: " Kudeta mu gihugu cy'Uburundi, Gutera Tanzaniya n'akaga ku butegetsi bwa Kagame/Mbangurunuka Paul "



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama tariki ya 19/2/2014




Nshuti za Shikama, mutubabarire kuko tubagejejeho iyi nyandiko y'umuvandimwe wacu Mbangurunuka dutinze, twariho tunononsora indi nyandiko iyi yaje isanga dutegura kugirango tuzijyanishe kuko zifite aho zihurira iyo bigeze ku kibazo cya Tanzania na Kagame
Iyo nyandiko ikaba yiswe " ese amakuru avuga ko kagame yitegura gutera Tanzania yaba ari ukuri?"

Nkusi Yozefu

Shikama Ye 
SKUD

Inyandiko ya Mbangurunuka:
Iminsi myinshi!
Nyamuneka mujya mungaya gutinda ntimukangaye guhera.
Ariko nubu nje nkuwinyabya kuko akanya mfite kangana iyara, ariko ntibimbuza kubacira kumuyanjye kuri bimwe by’ingezi cyane.
Muribyo ni :

1.       Kudeta (Coup d’État) mu gihugu cy’Uburundi
2.       Guterwa kw’igihugu cya  Repubulika ya Tanzania
3.       Akaga k’ubutegetsi bw’u Rwanda(bwa Kagame)

Kugirango ncunguze uburyo umwete reka ibi byose mbihinire mu ncamake y’ibika bimwe. 
Ndagirango muri mwe abakunda gusoma, mumaze iminsi mwumva akaduruvayo kari mu butegetsi bw’I Burundi, aho bamwe mu bayobozi bakuru byitwa ko baburiwe irengero kandi bibereye muri amwe muma hotels akomeye mu Rwanda bikaba byaranaviriyemo bamwe mu bakozi biyo hotel guhindurirwa imirimo iri kure cyane no kumenya gahunda z’abo bategetsi
Ubu abafashe akazi ka reception na services z’aho abo bayobozi bari, ni bamwe mu basirikare cyane cyane ba bakobwa bizewe kandi bafite ipeti rya officer (Lieutenant na Captain). Impamvu nta yindi ni uburyo abo bayobozi bari gutegurwa kuyobora igihugu cy’Uburundi mu gihe bamwe muba jenerali baho (bakorana n’nzego zacu z'ubutasi zizewe) bazaba bamaze kwirenza Perezida w’Uburundi kuko azira ko yanze korohereza our Crimelord inzira yo kujya kwica umukuru wa Repubulika ya Tanzania. Perezida w’uburundi akimara kwicwa nta gihe kizashira ngo Tanzania ihite iterwa inzira izaba ibonetse. 

Kuki Tanzania ariyo number one kuri target? Igisubizo si uko gusa Tanzania itari gucana uwaka natwe, cyangwa ngo ibe ishyigikiye FDLR na ba Twagiramungu, ahubwo icy'ingenzi cyane ni ikibazo gikomereye Kagame kurusha ibindi. Icyo kibazo, ni rapport iperereza ry’inzego z’ubutasi bw’igihugu zamugejejeho ko mu ngabo z’igihugu (RDF) zaba zaramaze gucikamo ibice ariko izo nzego zinanirwa kugaragaza ibyo bice ibyo ari byo n'ababa babikuriye, usibye ko umubare w’aba jenerali , abakoloneli n'abamajoro bari ku gice kigometse, utari muto. Bikaba ari impossible kuri Kagame kugirango abashe kubagarura ku murongo cyane cyane ko atabazi kandi akaba azi neza ko abenshi muri bo bamuri hafi. N'uko igihe mfite ari gito nakabanyuriyemo ibyagiye bitangazwa  namwe mukaba mwakwisesengurira.

Abajyanama be rero bahisemo solution y’uko kugirango babashe kunaniza uruhande rwigometse, bagomba kohereza ingabo ahantu hatandukanye (mu ntambara cg gukorera UN), bakaba bashaka koherezwa kurwana muri  Congo na Tanzania maze Kagame akaba agize double chance (kwihimura kuri mugenzi we, no gukumira umutwe wenda kumuhirika). Ariko se bizamuhira?  Oya!!

Kuko bisa nk’aho Kagame yaba yibutse ibitereko yasheshe, cg akaba yisamye asa n'uwamaze gusandara kuko ikibazo cy’ingabo zigometse kigeze ku rwego rudafite igaruriro kubera amakuru avuga ko zamaze kugira imikoranire na bimwe mu bihugu by’abaturanyi kandi abana benshi muma barracks bakaba baramaze kuyoboka.

Kutabitahura mbere, byatewe n’ubuswa busigaye buri ku buryo bugaragara mu nzego z’ubutasi z’igisirikare n’igipolisi. Ariko nta mugayo kuko abafite uburambe bose yamaze kubirenza abandi abacira ishyanga tutibagiwe n'abafungiye mu mago cg mabuso. 

Ibi ni bimwe bavuga ko igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda. Ubu abasigaye atwita useless, usibye ko ariwe useless kuko usanga ingufu nyinshi zo mu nzego z’ubutasi  yarazishyize mu kujya guhiga no kwica abantu hanze no mu gihugu ibindi bikaba ignored.  Ububasha yabushyize mu kiganza cy’umuntu umwe gusa (Jack Nziza), uyu akaba azwiho ubuswa no kwikiriza gusa ibyo shebuja amubwiye. Icyo aricyo cyose ni ndiyo Sir, tumwice uwo mujinga! Ibyo byose byatugeza he?  Nuko nyine nta kanya, mba mbabwiye byinshi.

Ariko nsimbuka ntaruka, reko nibwirire uyu mutaripfana Padiri Nahimana Thomas ko yiriwe ataraye, kandi ruri kumugera amajanja niba adasenze cyane cg ngo abe careful kuko gahunda zo kumuhitana ziri muri Embassy y’u Rwanda muri Belgique mu biganza bya Major……, nako reka mpinire aha. Ariko ntaratirimuka nagirango mubwire ko Tito Rutaremera yamutanze mu nama yigeze kuba n'ubwo bwose CrimeLord yatangaje ko iyo gahunda yaririho. Tito yabitangiye atya mu nama yari irimo Abatutsi gusa bizewe bari hafi 50. Tito agisaba ijambo ati ntitwarangiza tutavuze kuri uriya muhutu w’imbwa Padiri Nahimana Thomas. Atararangiza, Kagame ati:"ni imbwa se, imbwa yananiranye kwicwa iba ikitwa imbwa, …komeza!".

Tito ati, "buriya ntawakamutayeho umwanya ariko kuba ari kugumura abahutu b'abanyacyangugu n'ubundi dusanzwe tutibonamo kandi bakaba bafite n'abandi bunga murye nka ba Rwaka na Twagiramungu, ndabona gahunda ze zikwiye kwihutirwa. Murakoze!"Kagame aba aranditse, hakurikira ibyo mushobora kumva ku maradiyo cg kuri TV.  Ibi Tito yabivuze kugirango yigarurire icyizere yari yaramaze gutakaza imbere ya shebuja, nyuma y'aho agiye asakwa cyane aho Kagame ari, no kumanurwa mu ntera azira ko ngo acecetse cyane(nta nama agitanga)!

Mukomere cyane !

Mbangurunuka Pawulo
Inshuti ya Shikama
Shikamaye.blogspot.no

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Impunzi z'abanyarwanda mukaze umutekano wanyu naho ubundi Kagame arashaka kugenda arangije kwirenza abo yashyize ku rutonde rwo kwicwa!/NKUSI Yozefu

                                 Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere tariki ya 21/2/2014

Icyampa nkavaho ndangije urutonde rw'abo napanze kwica.

Hashize iminsi tubonye amakuru ava munzego z'iperereza za Kagame avuga ko ubu yohereje abantu hirya no hino ku isi kwirenza impunzi  zidahumeka umwuka wa FPR. Iki gikorwa kikaba ngo gitandukanye n'ibya mbere aho abicanyi ba Nziza na kagame bibasiraga ubwoko bw'abahutu. Ubu mu bagomba kwicwa harimo n'abatutsi. Aya makuru avuga ko abagomba kwica impunzi z'abahutu bahungiye muri Cameroun, centre Afrique, ndetse na Congo Brazzaville, ibyabo byarangije gupangwa. Agatsiko kakaba karifashishije mu gukora liste y'abagomba kwicwa umugore witwa Nyiramaritete wayoboraga impunzi muri Congo Brazzaville ubu akaba ari minisitri kwa Kagame. Ayo makuru kandi yavugaga ko Ingabo za Kagame zitwa ko zubahiriza umutekano hirya no hino ku isi, zizajya zigendamo n'abicanyi bashobora rimwe na rimwe kwirenza zimwe murizo batizeye neza ariko bakagaba n'ubwicanyi hirya no hino baturutse aho bari byitwa ko bagiye kubahiriza amahoro.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ese imvugo ibaye ingiro koko agatsiko kagiye kuduheza mu makuba gakoresheje umushinga wako w'irondakoko M87?

                                 Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere tariki ya 21/2/2014

Icyampa nkavaho ndangije urutonde rw'abo napanze kwica.

Hashize iminsi tubonye amakuru ava munzego z'iperereza za Kagame avuga ko ubu yohereje abantu hirya no hino ku isi kwirenza impunzi  zidahumeka umwuka wa FPR. Iki gikorwa kikaba ngo gitandukanye n'ibya mbere aho abicanyi ba Nziza na kagame bibasiraga ubwoko bw'abahutu. Ubu mu bagomba kwicwa harimo n'abatutsi. Aya makuru avuga ko abagomba kwica impunzi z'abahutu bahungiye muri Cameroun, centre Afrique, ndetse na Congo Brazzaville, ibyabo byarangije gupangwa. Agatsiko kakaba karifashishije mu gukora liste y'abagomba kwicwa umugore witwa Nyiramaritete wayoboraga impunzi muri Congo Brazzaville ubu akaba ari minisitri kwa Kagame. Ayo makuru kandi yavugaga ko Ingabo za Kagame zitwa ko zubahiriza umutekano hirya no hino ku isi, zizajya zigendamo n'abicanyi bashobora rimwe na rimwe kwirenza zimwe murizo batizeye neza ariko bakagaba n'ubwicanyi hirya no hino baturutse aho bari byitwa ko bagiye kubahiriza amahoro.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Inkuru ibaye impamo , Kagame na FPR bariho barasiganwa n'igihe: Kwica abari ku rutonde bari mu Rwanda no hanze yarwo mbere y'uko isaha yabo igera! Uwaraye ahitanywe n'izi Nkoramaraso ni Padiri Evariste Nambaje/NKUSI Yozefu.

Nyakwigendera Padiri Evarisiti Nambaje

Ejo niho twavugaga iby'urupfu rw'umunyarwanda ejebundi warasiwe muri Republique Centre Africaine aho byitwa ko ingabo za FPR na Kagame zagiye kugarura umutekano! 

Twaboneyeho kandi n'akanya ko kuburira abantu bose bari hanze ngo baryamire amajanja kuko nkuko twabibwiwe n'izego z'ubutasi za FPR na Kagame, abantu bagomba kwicwa bari ku rutonde rurerure barenga ibihumbi icumi( 10,000).

NYANDIKO ZO MU BUBIKO: IBYAHISHUWE BYA 7/ SPECIAL: INKOMOKO Y’UBUGOME BWA FPR-INKOTANYI SHIKAMA ivuye ku gasozi kitwa ITAMBABINIGA muri District ya KYEGEGWA muri UGANDA aho Gen. Maj. Paul KAGAME n’abandi bo mu gatsiko ka FPR bakoreraga inama zo kubamba u Rwanda bakahafatira ibyemezo bigayitse birimo n’ingengo y’imari yo kugura udufuni, udushoka, imikoba, amarozi n’amakamba byo kuzashyira abanyarwanda ku ngoyi!!!

                              Iyi nyandiko iheruka guhita kuri Shikama kuri 24/6/2014 


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 025.jpg











Nyuma y’uko Perezida Kagame avugiye mu Karere ka Nyabihu ko agiye kujya arasa abantu ku mugaragaro ku manywa y’ihangu, iri rikaba ari ijambo rutwitsi yavuze ryiyongera no ku yandi yavuze muri uyu mwaka wa 2014, abanyarwanda benshi baketse ko u Rwanda rushobora kuba rutegekwa n’umusazi kuko Perezida Paul Kagame ibyo kuba umwicanyi ruharwa byo ntawe babyiganira umwanya wa mbere kuri iyi si.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Nkurikije inkongi zibasiye u Rwanda, ndi Kagame nakwikiza Jenerali Nziza bityo agacubya umujinya, urwango, inzika Abanyarwarwanda n'Amahanga bamufitiye./ BAKIZIMBWA P. Kizito



Jenerali Jack Nziza
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/7/2014


Hashize iminsi inkongi z'umuriro zigabije amagereza na bimwe mu bice bya Kigali. Magingo aya ntawe uramenya ikihishe inyuma y'iyo miriro n'ubwo nko ku giti cyanjye iperereza turirimo kandi rizarangira tumenye ukuri. N'ubwo ntawe uratungwa agatoki ko ariwe wihishe inyuma y'izo nkongi z'umuriro, ntihabura ibihuha biri guhwihwiswa mu matama tama y'abantu ko ari FPR, FDLR na RNC biri inyuma y'iki gikorwa kigayitse.

Muri aba batatu, uwaba ari gutwika igihugu wese byajya kumutwe wa FPR kuko niyo nyirabayazana yo kugirango ibintu nk'ibi bibe biri kuba kubera uburyo yimitse ubwicanyi imbere buyobowe n'intumwa ya Kagame, Jenerali Nziza, bityo bigatuma abantu bashobora kuba bakoresha inzira zose zishobotse ngo bahagarike uwo mu Jenerali.


INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Aho ibyabaye ku ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru La Roja ya Esipanye/Spain ntibishobora kuba ikimenyetso cy'ihirima ry'ingoma mpotozi ya FPR kubera byinshi bahuriyeho?/Bakizimbwa Paul Kizito.

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/7/2014
















FPR na La Roja, hari byinshi bahuriyeho muri ino myaka isaga itanu ishize, ariko iyo ukurikiranye neza ugasesengura ukurikije amateka ari hagati y'u Rwanda na Esipanye, ushobora kwanzura ko aka FPR/Kagame/Agatsiko kashobotse.

BIMWE MU BYO FPR NA LA ROJA(IKIPE Y'AMAGURU YA ESIPANYE) BAHURIYEHO


Uhereye ku cyambere FPR na La Roja bahuriyeho, ni uko bose bakina umukino bigatandukanwa gusa n'uko FPR ikina umukino wa politiki, La Roja igakina umukino w'umupira w'amaguru.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ese cyaba aricyo gihe ko Jenerali yivugana Kagame ?/Mangurunuka Paul

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 3/4/2014

Kagame na Clinton
Mpisemo gutanga ububutumwa kubera impamvu nyinshi ndi bugarukeho hasi, ariko cyane cyane mpereye ku gusaba n’ibitekerezo nagiye ngezwaho n’abantu benshi bose bahuriza ku ntero imwe igira iti : “Mwo gahekamwe nimudukize Kagame inzira zikiri nyabagendwa”. Hari n’abadatinya kutugezaho ibihembo bihebuje turamutse turangije igikorwa. Ariko ikibazo nyamukuru gihari, ni ukumenya niba iki aricyo gihe gikwiye kugirango Kagame yigendere!

Abahutu bamaze gusezerera ingoma ya Cyami muri 1959, nyuma gato ku italiki ya 01 Nyakanga 1962, u Rwanda rwahise rubona ubwigenge.

Mu kwigobotora ingoma ya cyami, bigaragara ko ari igitego cy’umutwe cyatsinzwe kuko nyuma y’icyo gihe, ubucakara bwahise bucika, rubanda rugufi ruhabwa amahirwe yenda kungana n’ubwo habayeho itoneshwa ry’Abahutu mu nzego zinyuranye, ntabwo Abatutsi babayeho bucakara no ku ngoyi nk’uko byagendekeye Abahutu igihe Abatutsi bari ku ibere mu gihe cy’ingoma ya cyami.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kagame yakijije Mukezamfura A. wamuhishuriye kudeta yo kumwirenza n’abahutu bakabigenderamo yateguwe na Colonel Ngoga n’agatsiko, ategeka n’abakada ba FPR i Kigali no mu mahanga gukwirakwiza igihuha cy’uko Mukezamfura A. yasariye mu Bubiligi kugira ngo bace intege abo muri R.N.C ubu bamuhigira kubura hasi hejuru ngo bamwice kuko yabavuyemo!!!




Dore isoko yo kutumvikana hagati ya FPR ya
Kagame na RNC ya Nywamwasa: imitungo
basahuye hirya no hino batashoboye kumvikana ku igabana
 hakagerekaho n'ikibazo cy'abahutu
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 21/2/2014
U Rwanda rwaraziwe rwo rwabonye akaga ruzabara ko gutegekwa n’abantu bavuye i Bugande. Mu nkuru ziheruka twari twabanyuriyemo ukuntu abashaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda banyuze mu nzira itavusha amaraso bakwiye ndetse uwashaka yavuga ko bategetswe kwitonda cyane.
Muri iyo nkuru, twasobanuye birambuye uko kimwe mu byo abaje gushinga RNC bapfuye na Shebuja KAGAME harimo n’uko yagize amasoni yo kurimbura abahutu abitewe n’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga kandi bari barabyumvikanye bakiri muri Uganda cyane cyane ku italiki 01 Ukwakira 1990 ku munsi wa mbere wo kwatsa umuriro mu Rwanda na n’ubu ukaba ugicumba mu kirere.
Muri iyo nkuru twabaye nk’abakomoza ku mugabo witwa MUKEZAMFURA A. wamennye ibanga akikura n’amata mu kanwa kuko abo mu gatsiko kaje kwibaruka RNC bari bamubwiye ko agomba kuryumaho bamara guhirika Kagame bakamugira Umukuru w’igihugu ariko akamena ibanga bigatuma Col. NGOGA yirasa.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Isuku igira isoko, umwanda ukagira akazu: Kanjogera nyirakuru wa Kagame yahanishije Kayijuka kumushiririza amaso inshuro ebyiri amushinja ubugambanyi nkuko undi ahanisha kunigisha ibiziriko abo ashinja ubugambabyi!

Kanjogera
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 3/4/2014
Nimwumve ukuntu Kanjongera yadukiriye umuntu wo mu kazu akamushiririza amaso amuziza icyaha cy'ubugambayi! Ubu bugambanyi ngo ni uko uyu Kayijuka yari yazanye umuzungu ibwami, ariko imigenzo yavugaga ko kubonana n'abantu nk'aba byazanira ibyago ibwami. Niyo mpamvu bahisemo kuzanira uyu muzungu umuja maze bamushuka ko ari Kanjogera bariho bavugana. 

Nyuma ariko Kayijuka yaje kubwira umuzungu umutwe bamukinnye maze Kanjogera aza kubimenya, niko gutegeka ko bamushiririza amaso n'icyuma gishyushye! Bamaze kumukorera ibyo, hari uwagiye kongorera Kanjogera ko Kayijuka abona kuko yamubonye akamumenya akamubwira ko aje kumushinyagurira. Kanjogera yahise ategeka ko bashyushya nanone ibyuma bakagenda bakamushiririza amaso bwa kabiri! Iyi nkuru ivugwa n'umuzungu wanditse igitabo ku Rwanda, ahereye ku buhamya bw'undi muzungu wigiriye Ibwami agasanga uyu Kayijuka apfutse amaso.

Si ibi uyu muzungu avuga kuri Kanjogera gusa kuko hari n'aho yandika ko nyuma ya Kudeta ya Rucunshu, hari umugabo wari somambike w'umwami Rutarindwa Kanjogera yari amaze kwirenza. Uyu mugabo rero yarafashwe hamwe n'umwana we w'umuhungu utarengeje imyaka 10, maze babakorera iyicarubozo kugeza bapfuye. Akaga k'ubwicanyi u Rwanda Kagame umwuzukuru wa Kanjogera adukorera si aka none, niyo mpamvu twavuze ku mutwe w'iyi  nyandiko ngo Isuku igira isoko , umwanda ukagira akazu! 
Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
______________________________________________________________________
 soma inkuru iri hasi aha mu gifransa  yasotse mu minsi ishize ( archives) ya Le Potentiel

Kubera Impamvu zinyuranye musanga hasi aha, www.shikamaye.net izatangira ku buryo budasubirwaho tariki ya 1/6/2015/NKUSI Yozefu


Turashimira byimazeyo abantu benshi bakomeje kutwandikira batubwira ko bishimiye urubuga rushya rwa shikama: www.shikamaye.net. 
Nkuko twari twabibasezeranyije, twagombaga gutangirana n'urubuga rushya kuri uyu wa mbere tariki ya 18/5/2015, urubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.no rugakomeza gutambutsa inyandiko zo mu bubiko mukunda cyane.

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N'UBUHANUZI: «Perezida Petero NKURUNIZA w'u Burundi aravuga ko uwakije umuriro atazaterana intambwe abarundi, ko ahubwo intambara yasomborokeje izarangirira iwe. Dr. Anastase GASANA aravuga ko Paul KAGAME atari ubwambere Petero NKURUNZIZA na CNDD-FDD bamutsinda mpaga! Naho ubuhanuzi bwo bukaba buduhishiye ko igitero cya gisirikari Paul KAGAME azohereza gutera u Burundi kizamuhindukirana kiri kumwe n'abasore barebare kikaba aricyo kizamuhitana!!!»/ UDAHEMUKA Eric


Ubu ni ubwa gatandatu nandika inkuru irambuye nsobanura ibirebana n'intambara Paul KAGAME ashaka gushoza mu Burundi, nako yamaze gutangiza kuko noneho aho bigeze abajyaga bakeka ko abanyamakuru tugira ivuzivuzi ubu noneho babona neza ko ukuboko guhishe kwa Kagame byanze bikunze kuri mu mvururu zirimo guca ibintu i Bujumbura mu minsi mike zikaba zigiye gukwira u Burundi bwose.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Mu ruzinduko rwe aherutse kugirira muri Kenya, Kagame yamennnye amwe mu mabanga ya FPR. irya mbere:mu gihe intambara yari irimbanije mu Rwanda, n’ibiganiro bya Arusha biriho biba,ngo benshi bari bazi ko Kagame ariwe ugomba kuba Prezida, ibanga rya kabiri: Gahunda ya Ndumunyarwanda ngo igamije kurengera ba Nyamuke! Ikindi yarivuguruje: yavuze ko ashaka kuva ku buperezida akajya ngo mu burezi maze bukeye asa n’uvuga ko atazava mu Rugwiro nyuma ya 2017!!!

 Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 4/2/2014
Impuguke  muby''Ubukungu na Demukarasi
yigisha ba gavenazi uko bikorwa
Uruzinduko Kagame aheruka kugirira muri Kenya aho ngo yari yagiye kwigisha abakuru b’intara za Kenya ibyerekeranye na Demokarasi n’iterambere yerekanye ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni uko FPR abereye umuyobozi mukuru ari ishyaka ryaje mu Rwanda rizi ko rigomba gufata ubutegetsi ku ngufu, iya kabiri ni uko kugirango ubwo butegetsi bwafashwe ku ngufu na ba nyamuke buhame hagomba ingengabitekerezo zikomeye zishyira hasi ba nyamwinshi bagacecekeshwa burundu maze bakayoborwa butama n'agatsiko k'ibisahiranda kitwaje ishyamiranyamoko, aha rero niho havuye gahunda ya Ndumunyarwanda. 

Kagame yashimangiye ibi tumaze kuvuga aho yabwiraga umunyamakuru kuri 20/1/2014 ko mu ntambara n’ibiganiro bya Arusha, abantu be ngo bari bararangije kwizera ko ariwe uzaba Perezida w'u Rwanda! Icya Kabiri twavuga mu biganiro 2 yagiranye n’abanyamakuru kuri 20 no kuri 21. Kagame yerekanye ko  ari umunyagitugu koko, ukora ibyo ashatse n’igihe abishakiye. Kuri 20, yavuze ko nyuma ya 2017 azasezera ku buperezida burundu akigira mu burezi. Kuri 21 undi munyamakuru amubajije icyo kibazo, Kagame yamubwiye ko iryo tegeko-shinga ritava mu ijuru ko ari abaturage barishyiraho. Bivuga ko azahindura iryo tegeko –shinga agakomeza kwicara mu Rugwiro.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Inkuru ibaye impamo: ibyo Shikama iheruka kubatangariza yari yongorewe n'umwe mu bari i Gabiro mucyo Agatsiko kita umwiherero wo kuri 8-10/3/2014, byasohoye: BRD yatewe imirwi uyu munsi 6/4/2014!

Turatsinze Theogene (+)
Iyi nyadndiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 6/4/2014
Shikama yari yabagejejeho ubushize ko umwe mu bantu bari mu nama y'Agatsiko i Gabiro, yayigejejho inkuru ivuga ko banki ya BRD/RDB Kagame agiye kuyitera imirwi n'abazungu kuko ngo kuva yayimenya ngo irangwa n'ibibazo. Mbere y'aho twari twabacishirije kuri Shikama inkuru yo mu bubiko yanditswe n'imwe mu mbuga zikurikirana ibibera mu Rwanda, ivuga ukuntu uwahoze ari umuyobozi w'iyi banki Turatsinze Theogene yiciwe  muri Mozambike n'agatsiko kubera igenzura ryariho rikorwa na FMI na Banki y'isi ku mihombere y'iyi banki, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Iryavuzwe riratashye rero banki yari yarashinzwe muri 1967 ngo iteze abaturage b'u Rwanda imbere, ubu abazungu bo mu Bwongereza bari mu ishyirahamwe ryitwa Atlas Mara nibo begukanye imigabane 75% y'iyi banki! Amasezerano yo gutera imirwi iyi banki akaba yashyiriweho umukono uyu munsi  kuri 6/4/2014 i Kigali.

Turamensyesha inshuti za Shikama ko amabanki yose mu Rwanda yamaze gusahurwa na FPR na Kagame, amafranga yose akaba yibereye ku makonte y'aba bagashinze hariya muri Aziya no muri Amerika. Banki yari igikanyakanya mu gufasha abaturage yari BANQUE  DE KIGALI, ubu nayo umuzimu Rusahuzi amaze kuyirya itsataburenge ku buryo ubu Kagame aherutse kohereza amabwiriza mu buyobozi bw'iyi banki ngo abakozi bayo bagabanyirizwe imishahara cyangwa se birukanwe. Icyemezo cyo kugabanya imishahara cyahise gifatwa, ubu abakozi bararira ayo kwarika.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mutego w'ikinyoma cya FPR gihuhura umuryango nyarwanda aho kuwunga: «Ndatanga ibisobanuro birambuye kandi bikuraho urujijo kuri buri munyarwanda ku cyo FPR yita kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu kigo nderabuzima cya Byimana mu karere ka Ruhango»/ UDAHEMUKA Eric

Kuwa kane taliki 14 Gicurasi 2015, ikigo nderabuzima cya Byimana cyibutse ku nshuro ya 21 jenosidi yakorewe abatutsi. Ibi ntacyo bintwaye kuko atari bo bonyine bayibuka ariko ibinyoma byavuzwe mu madisikuru yahavugiwe nibyo nshaka kwamagana nkabwira abanyarwanda bose/ mwese ukuri ku bwicanyi bwabereye mu Byimana muri '94 kuko ariho mvuka byose nkaba mbizi neza kuko biba nari mfite imyaka 16 y'amavuko.
Kuki FPR itegekesha igihugu abantu batakizi kandi abakizi duhari iba igamije iki?
Mfite ikibazo maranye igihe kirebana n'ikinyoma FPR itegekesheje u Rwanda dore imyaka ibaye hafi 21. Ntabwo kugeza ubu ndasobanukirwa impamvu FPR ivuga ibinyoma abazungu bakayumva bakayitsimbataza ariko twe twavuga ukuri twahagazeho kandi kubaka tukabura utwumva. Ese ni uko tuvuga nabi? Ese twaba dutwara ubutumwa aho butagomba gutwarwa??? Dukwiye kongera kwisuzuma!!!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. BAKIZIMBWA PAUL KIZITO. Uwahoze ari Umusirikare mukuru akaba na Maneko wizewe cyane muri RDF kuva muri1993 kugera 2009 yiyemeje kubwira abanyarwanda iby'i Kambere mu Bwiru: Wari uzi impamvu Kagame ariho yirukana ababoyi n'indaya muri Kigali?Wari uzi ko Kagame ariwe wateraga amagrenades akanica abategetsi b'Abahutu mbere ya 1994?Wari uzi ko n'iyo Kinani adapfa ku ya 6/4/1994 Kagame yari yateguye andi mahano nk'ayakurikiye iyicwa rye?Wari uzi ko utwo abacuruzi bo mu Rwanda bungutse twose tujya muri FPR ku ngufu? Wari uzi uko Jack Nziza ategura abashinjabinyoma ? Tega amatwi Bakizimbwa Paul Kizito akubwire akari i Murori!

Ikinywamaraso y'abanyarwanda:umufumbira
Jack Nziza
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 4/6/2014
Banyarwanda, 
Banyarwandakazi bavandimwe,
Mbasuhuzanyije intimba n'agahinda kenshi kubera akababaro n'ishavu mfite nterwa n'imikino ya cyana cyangwa imwe twita iya kiboyi, Kagame n'agatsiko ke bakomeje gukinira ku banyarwanda n'abaturanyi bacu.

Mbere yo kugirango mbamenyeshe uwo ndiwe, ndagirango mbanze mbasobanurire mu ncamake impamvu itumye mfata ikaramu n'urupapuro nkandika kandi nkaba niyemeje gukomeza kugeza Abanyarwanda bakize iyi ngoyi y'abantu mbarwa batagira umutima namba.

Maze kubona akaga abantu bariho, noneho agahomamunwa kakaba ifungwa ry'abanyapolitiki ku mpamvu z'ubwende gusa, maze byagera ku gatereranzamba ugakubitwa n'inkuba umaze kubona ishyano ryagwiriye inzirakarengane Lt Mutabazi Joel n'abo baregerwa hamwe, na Kizito Mihigo nawe n'abo bari kumwe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. BAKIZIMBWA.Nta nyiturano ya Kagame. Uhirimbanira kumufasha muri gahunga zo guhekura u Rwanda, azabanze abaririze uko byagendeye Intasi z'Abahutu zamugejeje mu Rugwiro.Sobanukirwa n'igihembo zabonye:gukubitwa agafuni cyangwa kuraswa nk'inyoni.






Abanyarwanda bategereje igihe uzasabira imbabazi ku giti cyawe.Soma wumve urwo
 abakomando bamuteretse mu Rugwiro bishwe maze umenye ko uhetse Bihehe
Iyi nayandiko yahihe kuri  Shikama bwa mbere kuri 10/6/2014



Igihe twari ku Mulindi 1993 mu kwitegura bwa nyuma kuza gutata u Rwanda no kongera ingabo za APR mu Mujyi wa Kigali,abantu batoranijwe bwa nyuma bagera kuri batayo hafi enye, bafashwe kubera ko indeshyo, imiterere n'amazuru yabo bisa n'iby'Abahutu. Ubundi twinjira mu Nkotanyi, nta marangamuntu twerekanaga kuko uwabaga ari umuhutu ntiyifuzaga ko babimenya. Ariko ikiri ukuri ni uko Abahutu bari benshi cyane bitewe nuko hari Abahutu FPR yari yahaye ikiraka cyo kwinjira imbere mu gihugu bagashaka abasore bo kwinjira mu Nkotanyi. Abo bashoboraga kugeraho byoroshye, ni abo babaga bahuje ubwoko birumvikana abenshi bakaba n'abo mu miryango yabo.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. SHIKAMA iragutembereza ku gasozi ka GAKURAZO aho Kagame yiciye Abasenyeri, abandi bihaye Imana benshi n'umuziranenge ikibondo Sheja Richard mu mafoto y’umwimerere



C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 400.jpg
Ikinogo Kagame yategetse ko bajugunyamo
abasenyeri n'umwana Sheja
Inyandiko yahise kuri shikama bwa mbere kuri 29/5/2014

Gakurazo ni agasozi kirengeye cyane. Iburasirazuba bwako hari agasozi ka Kirengeri ari nako kariho umuhanda mukuru wa kaburimbo wa Kigali-Butare. Mu Majyepfo ya Gakurazo hari agasozi ka Mahembe.
Mu Burengerazuba bwa gakurazo hari agasozi kitwa Gakomeye cyangwa / Rwamijyojyo naho mu majyaruguru ya Gakurazo hari agasozi ka Byimana ari nako kubatseho ikigo nderabuzima, Paruwasi Gatulika ya Byimana n’ibindi bikorwa-remezo.  



     

IGISODA CYAKOZE KUDETA I BURUNDI!: Mu museso, abakoze kudeta bigabanyijemo amatsinda ngo baticirwa hamwe maze bajya kwihisha, bahamagara ibiro ntaramakuru byo hanze ngo babimenyeshe ko bashaka kwishyikiriza inzego z'umutekano/Nkusi Yozefu


11:00GMT(12:00 Burundi): Mu museso, abakoze kudeta bigabanyijemo amatsinda ngo baticirwa hamwe maze bajya kwihisha, bahamagara ibiro ntaramakuru byo hanze ngo babimenyeshe ko bashaka kwishyikiriza inzego z'umutekano

Nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'u Bufransa (AFP), abagerageje gukora kudeta i Burundi bayobowe na jenerali Niyombare ngo babonye ko ibapfubanye ejo, bahita bagira igitekerezo ninjoro cyo kwigabanyamo amatsinda ngo baticirwa hamwe ikivunge bikitwa ko baguye mu mirwano. Nkuko umuvugizi w'abashatse gukora kudeta yabitangarije AFP, ngo mu gihe cyo mu museso niho bahamagaye ibiro binyuranye by'itangazamakuru byo hanze ngo babimenyeshe ko bitanze kandi ko bakiri bazima. Umunyamakuru wa AFP yakomeje kuvugana na komiseri wa Polisi Venon Ndabanenze wari umuvugizi wari kumwe na jenerali Cyrille Ndayirukiye, bamubwira ko bamenyesheje Minisitiri ushinzwe ingabo n'ushinzwe umutekano ko bitanze bakaba bategereje ko baza kubafata, nta kanya kashize uyu munyamakuru yumva bariho barabashyiraho amapingu maze telefone bavugiraga ho ihita izima.

Umupolisi wo mu rwego rwo hejuru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko aba bagabo tuvuze hejuru bafashwe koko kandi ko bakiri bazima. Naho jenerali Niyombare ngo akaba atarafatwa nkuko byatangajwe mbere. Uyu mupolisi yakomeje avuga ko Jenerali Niyombare ngo yaba yihishe muri karitiye ya Kibenga  mu majy'Epfo y'Uburengerazuba ya Bujumbura akaba ariho ashakishwa n'inzego z'umutekano. Andi makuru aturuka i Bujumbura ni avuga ko Petero Nkurunziza ngo yaba yarahise yigira i Ngozi ku nkomoko ejo akimara kuva muri Tanzaniya, akaba ari ho ategurira ijambo ari bugeze ku Barundi ku manywa y'uyu wa gatanu 15/5/2015.

Isesengura: Nkurunziza abereye abarundi igisebe cy'umufunzo.
Nkurunziza abaye nka cya gisebe cy'umufunzo nyiracyo avuza kigahwekera iyo gihuye n'imiti y'inkazi ariko hashira iminsi cyazura umugara ntikibure kumuhitana. Abibeshyaga ko Abarundi bageze ku cyo bifuzaga = amahoro, binyuze mu nzira "y'amasezerano ya Arusha" nibasubize amerwe mu isaho.

Nkurunziza azuye abazimu bari barahwekereye nka cya gisebe cy'umufunzo navugaga hejuru: umwiryane ushingiye ku moko ugiye kwigaragaza mu minsi iri imbere. Muti kubera iki? Ndasubiza nti kuko Abatutsi hafi ya bose bifuzaga ko Nkurunziza yava ku butegetsi bakaba bari bashyigikiye jenerali Niyombare babonaga agiye kuzimya ikirunga cyari kigiye kuruka, abatutsi rero bakaba bagiye gufatwa nk'abanzi n'ingoma y'ubugoryi ya Nkurunziza; ibi bikazashyira i Gorora Pawulo kagame w'u Rwanda ushaka kugira igikoresho umututsi aho ari hose kugirango yigerere ku nyungu ze bwite runaka. 

Undi muzimu wari uhwekereye Nkurunziza akanguye ni umuzimu w'uturere: Bururi yagiye ivamo Abahima bategetse u Burundi kugeza ku itorwa rya nyakwigendera Merikiyoru Ndadaye, igiye gutuma u Burundi bujya mu kangaratete, ibi twabishingira ku itwikwa ry'ingoro ya CNDD/FDD ziri hose i Bururi muri ya minsi 15 y'imyigaragambyo yahagaritswe na jenerali Niyombare. Ntitwarangiza tutavuze  n'umuzimu w'umwiryane hagati y'Abahutu, abahutu benshi bafite amashyaka akomeye i Burundi berekanye ko bashyigikiye jenerali Niyombare na bagenzi be, muri abo twavuga nka Yohani MINANI na Agato RWASA, aba rero n'abarwanshyaka babo bakaba bagiye kuyacekwa n'Imbonerakure za Nkurunziza. Aba bazimu bose bagiye kumunga umurwayi( u Burundi) buri wese ku giti cye, nta kabuza mu minsi iri mibere bashobora kumuhitana, nka cya gisebe cy'umufunzo gihitana nyiracyo!

Nta yindi nzira yo Gukiza uyu murwayi tuvuga hejuru atari demukarasi mu Burundi; Abarundi barabona ko bayoborwa n'umutegetsi w'umusazi udatinya Imana, amahanga cyangwa abenegihugu. Guharanira inyungu ze bwite byamugize igipfamatwi n'impumyi. Inzira rero abaturage bihitiyemo yo kwerekana ko nta muntu n'umwe ugomba kubarya abicaye ko nkuko babivuga iwabo niyongere isubukurwe, aha ndavuga IMYIGARAGAMBYO; IMYIGARAGAMBYO, IMYIGARAGAMBYO yo kwamagana manda ya 3 ya petero nkurunziza.Abaturage nibongere bave hasi, bafate amafirimbi yabo babwire Nkuruniza ko umukino warangiye ave mu kibuga abise andi makipe.

15/5/2015. Isaha : 8:00GMT(9:00 Burundi): Abari bakoze kudeta bemeje ko yapfubye Nkurunziza yaraye atashye avuye mu bwihisho muri Tanzaniya
Shikama imaze kumenya ko Petero nkurunziza yaraye ageze i Burundi akubutse muri Tanzaniya, akaba yarahagurutse muri icyo gihugu ku mugoroba w'ejo ku wa kane nyine . Inzira yanyuzemo  zaba ikirere cyangwa ubutaka tukaba tutarazimenya neza. Ikindi kandi ni uko umwe mu basirikare bakuru bari bakoze kudeta i Burundi yemeje ko yabapfubanye. Jenerali Ndayirukiye yemereye ibiro ntaramakuru by'Abafransa AFP ko kudeta yabo yapfubye. Undi musirikare nawe mukuru wari muri kudeta yabwiye ibyo biro ko kudeta yapfubye kuko abasiriakare bashyigikiye Nkurunziza babarwanyije bivuye inyuma; yongeyeho ko ibi byereka amahanga ko igisoda cy'u Burundi atari icy'igihugu ari icy'ishyaka. Umuyobozi mukuru wa Radiyo na televiziyo y'i Burundi Jerome Nzokirantevye yavuze ko ejo habaye intambara ikomeye abakoze kudeta bahanganye n'abashyigikiye Nkurunziza Petero, buri wese ashaka kwigarurira aha hantu. Uyu mugabo aremeza ko aba bakoze kudeta bagabye ibitero 2 bikomeye ariko baza gutsindwa bigoranye.

Hagati aho ejo ahagana ku mugoroba, abanyamerika bemeje ko bemera Nkurunziza  Petero kuko ari we wemewe n'amategeko. Nyamara bakimara kumva ko habaye kudeta bavugaga ko impande zombi zigomba kumvikna gusa, ibi nibyo twita kugendana n'igihe kwa ba mpatsibihugu. Shikama irabibutsa kandi ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kateranye ejo kakamagana abakomeje guhohotera abaturage no gufata ubutegetsi mu nzira zitemewe n'amategeko bibera i Burundi, bakemeza ko inzira y'ibiganiro ari byo bizakiza iki gihugu.

"Abamambure b'akana gashinzwe umutekano ku isi ka Loni bamaganye abatera imvururu bose mu Burundi, zikaba zihohotera abaturage, tukaba kandi tunamaganye na bariya bashaka kugera ku butegetsi baciye mu nzira zitemewe n'amategeko.Duhamagariye impande zose kudakoresha imbaraga maze bagashyira imbere ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.Akanama gashyigikiye ibikorwa by'intumwa idasnzwe ya Loni mu karere Said Djinnit, Afrika yiyunze (AU), n'umuryango w'Afrika y'i burengerazuba(EAC)"
Imvugo nk'iyi ya Loni mu gihe akarere kacu kaba karimo gashya iramenyerewe kuva muri 1945!!

Isesengura kuri kudeta y'i Burundi:
Ntawahakana ko gupfuba kw'iyi kudeta byaturutse ku mutima wa Jenerali Niyombere wo kwanga kumena amaraso y'Abarundi agashyira imbere ibiganiro kugirango abatsimbaraye kuri nkurunziza bafungure radiyo na televiziyo mu mahoro. Ibi kandi nibyo byahaye igihe umwicanyi Nkuruniza cyo kwisuganya nawe agakoresha imiyoboro y'itumanaho inyuranye ( telefone, skype, twitter, n'ibindi) kugirango aburizemo iki gikorwa cya Jenerali Niyombare abenshi bafataga nk'intwari y'u Burundi. Ikindi cyatumye iyi kudeta ipfuba, ni itumanaho abakoze kudeta bongeye gusubukura mu gihugu dore ko Nkurunziza yari amaze iminsi arihagaritse. Bityo, aba basoda iyo baryihorera bakanashaka uko Radiyo Buja na Televiziyo bidakora gusa, wenda ntibayifate, aka Nurunziza kari kuba gashobotse kuko byari kuborohera kwigarurira imitima y'abasirikare benshi. Ubutumwa Nkurunziza yagiye acisha kuri iriya miyoboro y'itumanaho nibwo bwatumye abasirikare benshi bumva ko Nkurunziza agikomeye.

Ikindi kibazo cyabangamiye  aba bakoze kudeta gifitanye isano na manda ya gatatu ya Nkurunziza. Muby'ukuri abantu bagize ishyaka rya Nkurunziza baba abasivile cyangwa abasoda, ni abahutu bafite umururumba wo gukira vuba byasaze. Ibi bituma batumva ko hari amategeko agenga igihugu, umuryango mpuzamahanga, cyangwa se ko bakorera abaturage.Urugero rutari kure Shikama yatanga ni uko CNDD/FDD ifite umuturirwa w'akataraboneka i Bujumbura, ikaba ifite n'izindi ngoro hirya no hino mu gihugu, nyamara Perezida wa repubulika Nkurunziza ataha akanakorera mu mazu akodeshwa agashendeburo!!!! Biteye isoni kubona mu myaka 10 amaze ategeka yarashoboye kwiyubakira amazu ye maremare i Buja, n'ay'ishyaka, akaba atarashoboye kubaka icumbi rye n'ibiro ashobora gukoresha we n'abandi bazaza nyuma ye. Ni muri urwo rwego usanga benshi muri aba basirikare bakuru bafite imiturirwa ihambaye i Bujumbura, bakaba rero bumvaga kugenda kwa Nkurunziza kwatuma batiyuzuriza iyi mishinga yabo ngo bashyireho n'akarusho. Aha niho haturuka imvugo yasakaye i Burundi ubu, cyane cyane mu gisoda,ngo: " Abatutsi bategetse imyaka 400, natwe tugomba gutegeka byibura 100"!

Aha umuntu yakwibaza niba kuba umuhutu ari ukuba uri muri CNDD/FDD, igiteye ishozi kurushaho, umuntu akaba yakwibaza niba muri iri shyaka nta wundi muhutu bagira atari Nkurunziza! None se  ko adashigaje imyaka 50 yo kubaho, indi 50 itaha bazajya bamukoresha ari momi(kubika umurambo nka kumwe kw'abafarawo bo mu Misiri ya kera)  niba aba bahutu bumva ko bagomba gutegeka byibura imyaka 100 kandi bagategekesha Nkurunziza wenyine! Harahagazwe.

Urebye amafuti iri shyaka na Nkurunziza bakoreye Abarundi, iyi nzira jenerali Niyombare yari abahitiyemo niyo yonyine yashoboraga gutuma bazakomeza kugirirwa icyizere mu Barundi, naho ubundi nta shiti iri shyaka rizajyana burundu na Nkurunziza kandi iminsi iri imbere iduhishiye byinshi. Niba uyu Nkurunziza akomeje kwizera ingufu za gisirikare agatsimbarara kuri manda ye ya 3, amabuye n'amafirimbi by'abaturage birakora ibyananiye intwari jenerali Niyombare maze CNDD/FDD na Nkurunziza babe amateka.

Isaha: 21:23GMT( 22:23 Burundi): Nkurunziza arakihishe muri Tanzaniya

Iyi ni bulende  y'abakoze kudeta yashwanyagujwe  n'ibisasu
hafi ya Radiyo Televiziyo ya Leta. Hirya yaho murabona
umusoda wahasize agatwe
Amakuru akomeje kugera kuri Shikama aremeza ko Nkurunziza Petero abamushyikiye bahereye ejo babeshya ko ari i Burundi ubu ari mu bwihisho muri Dar es salaam muri Tanzaniya aho yari yagiye ejo mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'Afrika y'Uburengerazuba(EAC). Nkurunziza Petero ngo ejo yari afite gahunda zo guhungira muri Afrika y'Epfo. Uyu munsi rero Leta ya Tanzaniya igomba kuba yamukuye muri Hoteli yari acumbitsemo  ngo yari ikirinzwe cyane mu gitondo, maze bakamuha inzu abamo kugirango adakomeza kubangamira imirimo y'iyo hoteli dore ko abanyamakuru agahiryi ngo bari bayibyukiyeho uyu munsi!

KIBEHO: INKURU Y'UMUBIRI N'AMARASO. Uko za maneko z’u Rwanda zateguye kandi zigashyira mu bikorwa itsembwa ry’impunzi zo mu nkambi zari mu majyepfo y’igihugu/JUDI REVER

Iyi nkuru murayisanga kuri www.shikamaye.net mu rurimi rw'icyongereza



Add caption



INYANDIKO ZO MU BUBIKO:Kigali yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro none kuwa 13/7/2014/ NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 13/7/2014


Nta cyumweru gishize, amazu  y'ubucuruzi aherereye aho i Kigali bita Karitiye Matewusi afashwe n'inkongi y'umuriro agakongoka. Hakaba hari hashize iminsi mikeya  cyane gusa gereza ya Gisenyi ifashwe n'inkongi y'umuriro hagapfa abantu benshi abandi bagakomereka. Leta ya Kigali yemeza ko hapfuyemo abantu 5 gusa  hagakomereka 60, ariko bikaba bihwihwiswa ko hapfuye umubare munini uruta kure uriya utangwa na Leta.