Pageviews all the time

Akaririmbo katagira uko gasa : Kagame Polo we zinga akarago turambiwe ubwo bwicanyi bwawe!/ Sankara Callixte

Akaririmbo ka Sankara Kalisiti kaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 30/6/2014





shikamaye.blogspot.no

shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Iterambere Kagame yirirwa abeshya Amahanga n'Abanyarwanda yahumye, ryari kuba ari nka Paradizo igihe cya mbere ya 1990, ureke ubu rimeze nk'ikiriyo!/BAKIZIMBWA Pawulo

Inyandiko yahise bwaa mbere kuri Shikama kuri 28/6/2014
Nkaba mboneyeho no kubashyikiriza intashyo y'umugabo BAKIZIMBWA Pawulo Kizito mukunda cyane; nahuguka azongera kubagezaho inyandiko ze mukunda kandi si kera!


Muri aka karuri uyu mukecuru araranamo n'amatungo ye. Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye kwubaka imiturirwa y'abanyagatsiko/Foto Kigali Today.Foto Kigali Today.                                            
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.

TWIBUKE GAKURAZO: Abihaye Imana ba Kiliziya gatulika biciwe i Gakurazo kuri 5/6/1994 hamwe n'igitambambuga SHEJA Rishari Cyari ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya. Kagame Pawulo yatanze amabwiriza ko batayo 157 y'Inkotanyi ibarasa. Esiperansiya Mukashima Umubyeyi w'umuziranenge Sheja yaganiriye na Shikama none 5/6/2015mu gihe abanyarwanda bibuka aya mahano / Nkusi Yozefu


( Igice cya mbere)
Abafite ikibazo cyo gukurikira iki kiganiro  aha kuri iyi videwo bajya kuri:
Youtube, shyiramo NKUSI Joseph , kanda (search) urahita uyigeraho kandi iragaragara neza kurusha hano



Byateguwe na NKUSI Yozefu
Shikamaye.net
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Igice cya 3 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’Abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994 SHIKAMA usobanukirwe ukuntu abatutsi n’abahutu bari barokotse inkota y’interahamwe i Kabgayi bagakandagiza ikirenge cyabo i Gakurazo no mu nkengero zaho, Kagame yategetse ishumi ye KABANDANA Innocent kubica umugenda kugera ku Ruhuha mu Bugesera bazira ko babonye cyangwa bumvise ishyano ryabereye i Gakurazo. Nk'umutangabuhamya wahagaze ku bwicanyi bwa Brig. Gen. KABANDANA Innocent, ndasaba leta ya USA kumushyikiriza urukiko rwaba urwo muri icyo gihugu cyangwa Mpuzamahanga rwa La Haye, kandi niteguye kumushinja imbona nkubone/ UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/6/2014

Uyu ni umujenosideri Ruharwa , Brig. Gen. KABANDANA Innocent wishe abasenyeri, abaturage, abategetsi n'impinja. Kagame yamubwiye ko kubera icyo gikorwa cyiza amukoreye azamugororera ikintu gikomeye, none ubu ari mu bamuhagarariye muri USA. Biteye isoni n'agahinda kubona leta ya USA itanga miliyoni 5 z'amadolari ku muntu uzabona Kabuga ngo kuko yashinze RTLM igakingira ikibaba umuntu ushinjwa ubwicanyi n'abahutu n'abatutsi kandi akaba ari ku butaka bwayo! SHAME upon you USA!!


Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere n’igice cya kabiri byabasobanuriraga inzira y’umusaraba intore za Kiliziya y’u Rwanda zanyujijwemo n’icyiihebe Paul Kagame waje kubica abaziza ubusa. Muri iyi nkuru tugiye gukomeza kubabwira ibyabereye i Kabgayi n’ibyabereye ku tundi dusozi dutandukanye.

Itangazo : Shikama irakomeza kuyobora abatarasomye Amatangazo yahise yerekeranye n'urubuga rushya kuko twabonye ko hari abakiyobagurika!/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize twahitishije inyandiko 2 zitandukanye zibamenyesha uko urubuga rushya ruzakora. Turashimira bariya bose basomye ayo matangazo bakaba bagendera kuri gahunda nshya; ariko hari n'abandi batitaye mu gusoma ibyo twanditse ubu bakiyobagurika, bakabaza impamvu ngo nta nyandiko nshya tugicisha kuri Shikama! Abandi nabo bagiye ku rubuga rushya, bigira mu gisata cy'Incyongereza bakatubwira nabo ko nta nyandiko nshya dushyira ku rubuga.! Turamenyesha bariya bose ibi bikurikira:


1. Nta nyandiko nshya izongera guca kuri www.shikamaye.blogspot.no, hazajya hacaho gusa inyandiko zo mu bubiko nkuko twabibatangarije kenshi.
2. Urubuga rushya rwa shikama rufite ibisata 3: ikinyarwanda, icyongereza n'igifransa. Kugirango ugere muri buri gisata, hari aderesi(URL) yihariye ukoresha:

  •  Icyongereza: www.shikamaye.net
  • Ikinyarwanda: www.ki.shikamaye.net
  • Igifransa       : www.fr.shikamaye.net
Icyitonderwa: 
  • Mwagiye musaba kenshi aho mushyira komanteri zanyu, ubu harahari, mukaba mwashyira kuri komanteri n'amafoto, tukaba turiho twiga n'uko mwazajya mushyira ho na videwo.
  • Kugirango urebe amafoto aba yashyizwe muri komanteri ukanda ahanditse VIEW ifoto igahita iza uko ireshya
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Igice cya 2 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo taliki 05 Kamena 1994 Urupfu rw’agashinyaguro Kagame yategetse amabandi ye kwica inzirakarengane Furere NTIRONYIBAGIRA Baritazar w’umurundi wayoboraga urugo rw’abafurere i Gakurazo bamutsinze kuri Paruwasi Gatulika ya Kinazi rukwiye gutera abarundi bose iyo bava bakagera kuzinukwa Kagame na politiki ye itumazeho abantu mu karere k’ibiyaga bigari /UDAHEMUKA Eric









Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana,
 (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 6/6/2014. Muri iki cyumweru twibuka mo abasenyeri ba kiliziya Gatolika biciwe i GAKURAZO, umwana Sheja Rishari warasiwe ku bibero bya musenyeri Gasabwoya ku mabwiriza ya Pawulo Kagame, n'abandi bose bahaguye, Shikama yifatanyije n'abo bose bahatakarije Abavadimwe n'inshuti.

Muri iki cyumweru tuzirikanamo imyaka 20 ishize Kagame akoze Kiliziya Gatolika y’u Rwanda mu nda, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ibintu byose byabereye i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 no mu minsi yakurikiyeho ubwo Kagame yafataga icyemezo kigayitse kandi giteye agahinda cyo kwica Abasenyeri ba Kiliziya Gatulika abahora ubusa mu by’ukuri.
Mvuze kandi nasubiramo ko yabahoye ubusa kuko nta cyaha kigaragara bari bakoze. Kandi n’iyo bagikora yashoboraga kurindira ubutegetsi yari agiye gushyiraho bakaburanishwa uwo gihamye akagihanirwa ubaye umwere agakomeza ubuzima busazwe.
Ibi mbivuze kandi kubera ibimenyetso bifatika mbifitiye. Nk’uko twabibasobanuriye mu nyandiko ya mbere ivuga uko byagenze i Gakurazo, umurwa Mutagatifu wa Kabgayi warimo ibibazo bitari gupfa kubonerwa ibisubizo.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Afrika y'Epfo. Obama yamwaje abicanyi n'abanyagitugu nka Pawulo Kagame mu ijambo rye avugiye mu muhango wo gusezera Kuri Nyakwigendera Nelson Mandela/ Nkusi Yozefu

                                  Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 11/12/2013
Perezida Barack Obama
Ubu muri Afrika y'epfo hateraniye intumwa z'ibihugu 191 zaje mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mpirimbanyi yo Kwishyira ukizana na Demokrasi, nyakwigendera Nelson Mandela, witabye Imana mu cyumweru gishize afite imyaka 94 akaba azashyingurwa kuri 15/12/2013 mu gihugu cye cy'Afrika y'Epfo.

Isabukuru y'umuringa: imyaka 25 mu ikinamico!/NKUSI Yozefu

Byanditswe na  
Ha amanota iyi nyandiko
(0 Amajwi)
ikinamicoikinamico
Muri uru rugendo duhoramo dusiganwa n'igihe ni benshi bagira amahirwe yo kwizihiza isabukuru nise " Umuringa" ni ukuvuga imyaka 25  y'amavuko, ariko se kandi ni bake bagira amahirwe yo kongera kwizihiza indi bamaranye n'abo bashakanye, bamaze ku butegetsi cyangwa bamaze mu mwuga uyu n'uyu. Niyo mpamvu abagize Imana bakagira ayo mahirwe yo kurangiza iyo myaka mu byaranze ubuzima bwabo maze kuvuga hejuru, bakoresha umunsi mukuru w'akataraboneka bakararika inshuti n'abavandimwe, bakanywa, bakarya byaba ngombwa bagacinya n'akadiho.
Kurikira inkuru irambuye kuri shikama nshya

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA.Isesengura-mvugo: “ Demukarasi birirwa baririmba iruta guha ubutegetsi abicanyi ni demukarasi nyabaki?” KAGAME

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/12/2013
Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!
Dore Iterambere Abasajya badukuriye muri Uganda :
gusenya amazu ababyeyi bicayemo bonsa ibibondo!
Mu minsi ishize mu Karere ka Bugesera habereye umwiherero w’abagize guverinoma wamaze iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko imwe rukumbi yo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya ndi umunyarwanda. Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze interuro ebyiri ashobora kuba yari yateguye cyangwa atari yateguye.

Itangazo: urubuga www.shikamaye.net rwatangiye/Nkusi Yozefu

Nkuko twabibasezeranyije, urubuga rwanyu rushya www.shikamaye.net rwatangiye. Turabibutsa kandi ko uru rubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.com rwo ruzakomeza gutambutsa  buri munsi inyandiko zo mu bubiko  mukunda cyane, izi nyandiko ziragera ku gihumbi magana inani na mirono itanadatu(1860).  Mufite ukuri gukunda izi nyandiko kuko zibafasha kumenya uko amabi ya politike ya ruvumwa y'Agatsiko gategeka u Rwanda yiyuburura buri munsi, mukaba mwakwihanurira uko ejo u Rwanda ruzaba rumeze! 

Tubifurije rero gukomeza kuryoherwa na gahunda zacu kuri shikamaye.net na shikamaye.blogspot.com


NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Sudan: Umudipolomate w'umuyapani muri Sudani yagiye mu irushanwa ry'imikino ya gakondo muri Sudan/NKUSI Yozefu

                               Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri shikama kuri 18/11/2013

Japanese diplomat Yasuhiro Murotatsu (R), known as "Muro" in the ring competes against Sudanese fighter Saleh Omar Bol Tia Kafi, nicknamed "Al-Mudiriya" in a traditional Sudanese wrestling match on 28 August 2013

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Minisitiri w’uburezi Dr Vincent BIRUTA mu rindi koni rinyerera cyane nk’ingaruka yo gutsindwa uruhenu kwa M23/RDF/BAZIGUKETA F.

                              Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri19/11/2013
Minisitiri Biruta

Bavandimwe nkunda cyane bakunzi kandi basomyi ba shikama.fr, nongeye kubasuhuza kandi mbifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza. Mu nkuru nabagejejeho mu minsi yashize kuri uru rubuga rwacu nababwiye ukuntu akaduruvayo n’ihuzagurika mu ifatwa ry’ibyemezo birimo kugaragara mu burezi mu Rwanda bishobora gutera impinduka.
                        
Nibuka neza ko icyo gihe nabandikiye ko bashobora kongera guhindura guverinoma bityo minisiteri y’uburezi igahabwa minisitiri wa cyenda mu myaka 19 gusa. Ni ukuvuga guhera mu 1994. N’ubwo guverinema itarahindurwa ntimugire ngo nisubiyeho ku isesengura ryanjye nari nakoze kuko nkirikomeyeho. Tubitegereze!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nkusi Yozefu arasubiza Mugisha Ku byerekeye imirimo ye mu ishyaka "Ishema", n'imyumvire ye ku kibazo cya FDLR /Nkusi Joseph

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama kuri17/11/2013

Mugisha arabaza Nkusi Yozefu impamvu ,  yaba afite icyerekezo kinyuranye ngo n'icyo yita ishyaka abereye umunyamabanga ishema.  Nkusi nawe akamusubiza ko amakuru afite yerekeye Nkusi n'ishyaka ishema ashaje agomba gushaka amashya.

Umutwe w'inyandiko:
RWANDA. Abanyarwanda batangiye kumenya ko gushyigikira FDLR ari ngombwa!/Nkusi Joseph
Mugisha: Ikibazo
Ndagushimye kubwo kuba udutangarije uko ubyumva ndetse ukanagaragaza uko wahereye kuva kera ugaragaza ko wumva ukuri kwa FDLR gusa bwana Docteur Nkusi uri umwe mu bantu njye ku giti cyanjye nemera, yewe nanafasheho nk'umuntu w'icyitegererezo mubyo nkora byose nubwo wenda wowe utabizi. ndashaka rero ngo ngire akabazo nibaza nakubaza, ishyaka ubamo (ishema) mw'ijwi ry'umukuru waryo padiri Nahimana Thomas yivugiye ubwe ko we atazi aba ba FDLR ngo ni bantuki, yewe yigeze no kwandika inyandiko ku rubuga nawe wavuze ko wanyuzagaho inyandiko zawe avuga ko FDLR igizwe n'abantu basize bishe abantu mu Rwanda , ndahamya ko ibi ubizi... yewe si nakera ubwo FDLR yateraga mu Rwanda Padiri Nahimana ubereye umunyamabanga mu ishyaka yavuze ko ari ukubeshya ko ahubwo FDLR ari igikoreshyo cya Kagame, none ubu ibi ubihuza ute ? cg se waba uba mu ishyaka utandukanyije imyumvire n'umuyobozi waryo ? urakoze ku gisubizo uri bumpe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Tanzania. Nimwibutse Museveni uburyo igihugu cyacu cyafashije Uganda gukuraho Idi Amin areke gukomeza gufasha Paul Kagame kudushotora/Honorable John Komba./NKUSI Yozefu


                                 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/12/2013
Umunyagitugu Mareshal Idi Amin Dada



Umunsi w'ejo tariki ya 11/12/2013 , Ministri w'ingabo wa Tanzania (JWT) yitabye inteko Nshingamategeko y'igihugu cye ngo  asobanure ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n'ingabo. Icyibanzweho cyane kikaba ari ikibazo cyerekeranye n'umwenda Uganda irimo Tanzania w'amafaranga agera kuri miliyoni 18.4 z'amadolari akaba akabakaba miliyari 13 z'amafranga y'urwanda(12,549,000,000FRW)! Uyu mwenda ukaba uturuka ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri 1979, nyuma y'intambara yo gukuraho Idi Amin yabaye muri 1978-1979, Tanzania ikaba yarayigizemo uruhare runini dore ko Idi Amin Amaze kwirukanwa mu ntara ya Kagera aho yari yigaruriye ahambuye igihugu cya Tanzania akahashinga ibindera rya Uganda muri 1978, bamukurikiranye kugeza bamwirukanye i Kampala muri 1979.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC. Rwanda, Kenya, na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC . Menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa/ NKUSI Yozefu

            Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/11/2013

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.RWANDA-Tanzania-Burundi: Kagame yabeshye Perezida NKURUNZIZA kumuha abasirikari ngo bashakaga gukora kudeta baturutse i Kigali ariko KAGAME amusaba inzira yo gutera Tanzaniya aciye i Kigoma ku nkombe z’ikiyaga TANGANYIKA, Perezida NKURUNZIZA abyongorera KIKWETE bituma abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya n’umusirikari mukuru akizwa n’amaguru !!!

                                    Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 24/1/2014

Umushingantahe Nyricubahiro Petero Nkurunziza

Amakuru yizewe agera kuri SHIKAMA aravuga ko umutwe w’ingabo zihariye z’umuryango w’abibumbye zazanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kurwanya M23 wakomeje gutesha umutwe Perezida Kagame w’u Rwanda.
Ibi bikaba bifite impamvu nyinshi harimo izi zikurikira : Impamvu ya mbere ni uko ubwo bwiyongere bw’izo ngabo mu mubare no mu bikoresho bwahise bugabanya ubukana n’amahane no kubasha kugera ku ntsinzi kwa M23 / RDF ya Kagame na Kabarebe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Abasore batuye muri Kigali baratabaza. Maneko za DMI ngo zirabafata ninjoro bakajyanwa gutegura urugamba!/NKUSI Yozefu

                                   Iyi nyanndiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 12/1/2014                       
                                                                                   Jake Nziza na Dani Munyuza
                                                     Abagande 2 bagiye kutumaraho inshuti, urubyaro n'abavandimwe


Shikama iramenyesha abanyarwanda aho bari hose ku isi ko bene data b'abanyarwanda bari mu gihugu ubu bageraniwe cyane cyane abasore ubu barara imitima ihagaze bikanga ko abicanyi ba Kagame baza kubaheka isaha iyo ariyo yose bajyanwa nk'itungo rigufi rijyanwa ku isoko ritazi aho barijyanye. Ibi ni ibintu byo kwamagana twivuye inyuma. Biragaragara ko ingoma ya Nyiramongi , umufasha we Kagame n'Agatsiko kabo yageze ku ndunduro ariko igashobora no gusiga Urwanda mu miborogo nk'uko Kagame yivugiye muri 1995 ko nibatamuguyaguya azasiga Kigali uko yayisanze muri 1994, birababaje nako biteye agahinda!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC.Tanzania yanze umushinga CoW wa Kagame, Kaguta na Kenyatta. “Leta ya Tanzania igomba kurinda abaturage bayo n'ubutaka bwabo” Minisitiri Samuel Sitta wa Tanzania/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 24/1/2014


 Shikama yigeze kubagezaho ku itariki ya 20/11/2013, inyandiko yari ifite umutwe wagiraga uti: “EAC. Rwanda, Kenya na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC.menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa.” Muri iyi nyandiko twavuze byinshi byerekeranye na kiriya kirego ariko tuza no kugaruka ku ibanga rituma abayobozi n'abategetsi ba EAC barananiwe kumvikana. Iryo banga twasanze ari ubutaka Kenyatta,Kaguta na Kagame bambuye abaturage babo bagakora ibikingi, bakaba bashaka guhindira abo banyagupfa muri Tanzania ngo babohozeyo amasambu. Muri iyi nyandiko twababwiye ko twaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga hano muri Norway bakatubwira ko Nyakwigendera Mwalimu J. Kambarage Nyerere, yasize abihanije kutarangara ku butaka bwa Tanzania ngo bwigarurirwe n'abatabufiteho uruhare. Muraza gusanga rero mubyo tugiye kubabwira hasi aha, uyu munyeshuri ahuza na Minisitiri Samuel Sitta wa Tanzania ushinzwe ibirebana n’Umuryango w’Afrika y’Uburengerazuba(EAC).

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. « Amaraso y’umugabo wanjye azabere abishi be umwambaro akaramata. Amaraso ye ntazave mu bitekerezo by’urubyaro rwabo. Amaraso ye azababere inzozi mbi mu mafunguro yabo yose ku manywa na nijoro.» Leah Karegeya./ NKUSI Yozefu



Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick
Kolonel Karegeya (RIP)
   Iyi nayndiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/1/2014

Kagame yari yabiciyemo amarenga mu butumwa yoherereje ingabo ze, aho yavugaga ko uyu mwaka bazawugiramo ingorane nyinshi ngo ariko intsinzi ikaba iyabo. Nkuko bisanzwe, imvugo ya Kagame niyo ngiro. Mu gihe abantu bariho bitegura gutangira umwaka wa 2014 bitegura uko bazasura inshuti, bazasabana n’abavandimwe, Kagame we yariho yitegura uko azirenza bamwe mu banyarwanda ndetse n’abanyeongo.

Ku itariki ya 1/1/2014 inkuru y’incamugongo yakwiriye hose ko Koloneli Patirike Karegeya yaraye yivuganywe n’ababisha muri hoteli yari yagiye kubonaniramo n’umuntu witwa Kiririsi iri i Johannesbourg muri Afrika y'Epfo aho yari yarahungiye inkota ya Kagame. Mu gihe abantu bariho bajya impaka k’uwaba yahitanye Karegeya, Leta y’urwanda ntiyatinze kwerekana ko ariyo yivuganye uwo bitaga umwanzi w’Urwanda kandi ko biteguye kwirenza n’abandi bakiri hanze badatekereza nkabo. Hano rero umuntu akaba yakwibaza niba aya maraso ya Karegeya wari warahagurukiye kurwanya ingoma y’agatsiko ya Kagame, hari icyo yahindura mu myumvire y’abanyarwanda ngo bashyire hamwe maze bikize umwanzi ushaka kubamarira ku icumu.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO..IGITUGU GIKARISHYE, NO KWIKUBIRA IBYIZA BYOSE BY’ ABENEGIHUGU/Yves



Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/1/2014


umwicanyi ruharwa utazi gusoma
no kwandika (Jenerali!)Fred Ibingira
Ndabashuhuje? Amahoro ya Nyagasani abe kuri mwe.Bakunzi ba shikama.blogspot.no rero mbanje kubiseguraho kuko hari hamaze iminsi ntaboneka kubera impamvu zitandukanye: navuga nko kubyuka tujya gushakisha ngo duharanire kubaho, ariko nanone nkunda kutaboneka some time iyo nagiye gushaka amakuru mu rwego rwo gutangaza ibintu bifite ireme.

Sinkunda gutinda mu makoni rero umutwe w’ iyi nkuru:IGITUGU GIKARISHYE,NO KWIKUBIRA IBYIZA BY’ IGIHUGU.Rero nk’ umunyarwanda wese ushishikazwa n uko igihugu cyiyobowe,nanjye ndumwe mu bahungu bari imbere mu gihugu,bajyenda bitegereza akarengane,ubukene,ndetse ni iminigo twatewe na FPR.Nkaba rero maze iminsi nkora icyegeranyo ku hantu nabashije kugera haba hari imitungo itimukanwa kandi y’imyikubirano ya bimwe  mu bikomerezwa bya FPR.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rucagu yakanguriye abahutu kwanga abatutsi muri Kangura muri 1993 ibibazo bije arabitarutsa, ubu abakanguriye kwiroha muri Ndumunyarwanda mu gihe bariho barohama arabitarutsa!

                         Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri shikama kuri 22/1/2014
Rucagu arasenga umwami w'abidishyi, amwambara hose usibye mu mutima we!
Abahanzi ba Orukesitere IMPALA  bari bafite ubuhanzi buhanitse kuko usibye no gucuranga neza kwabarangaga indirimbo zabo zarimo n'inyigisho kuri buri wese: umukuru n'umuto, abayobozi n'abayoborwa. Imwe mu ndirimbo yabo yakunzwe kakahava nkunda kumva ni "IBYISI NI AMANGA" . Muri iyi ndirimbo bakunda kugaruka ku nteruro ngo "Ibyo unkoreye ni ibiki rubavu rwanjye?" Muri make barerekana ukuntu wizera umuntu ukamwiha wese maze akaguhemukira nyuma akakwereka indi shusho ye itandukanye n'iyo wamutekerezagaho.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI I KIGALI: «Mu gihe ingabo z'igihugu(R.D.F) zitaragira icyo zivuga ku mugaragaro kirebana na manda ya 3 ya Nyakubahwa perezida Paul KAGAME, ndabona iyi rubanda rwa giseseka ikomeje gusiganwa no kurushanwa ishorewe n'agahato kujya gutura ibiseke by'amabaruwa mu bikarito uyu mwami w'umunyamwaga ishobora kuzatuma imandwa zisakabaka zigasatira ku murinzi bityo umukuru ngombwa akabura uko ayobora igihugu»/ UDAHEMUKA Eric


Mu gutangira iyi nyandiko yanjye nanditse kuri uyu wa gatatu, taliki 27 Gicurasi 2015, ndagira ngo mbanze ndamutse kandi mpobere mbikuye ku mutima abanyakigali mwese musoma SHIKAMA kandi nzi neza ko muri benshi. Ndasuhuza kandi abatuye n'ahandi hose mu Rwanda namwe mukunze gusoma SHIKAMA kandi mugashima uburyo tubasesengurira ibibusanye by'iwacu i Rwanda akenshi usanga ari ibiyobera-baswa n'abahanga badafata umwanya ngo bitegereze aho igihugu cyerekera.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Isengesho rya Kagame ryaganjwe n’ikibi imbere y’abakuriye amadini bararuca bararumira!!/ GATABAZI Adili

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 19/1/2014





Buri mwaka abayobozi bakuru b’igihugu cy’ u Rwanda barangajwe imbere na Prezida wa Republika na Madame we, abaminstri n’abadamu babo, abadepite, Prezida w’urukiko rwi’ikirenga, abakuru b’ingabo, abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye amadini yose, barahura basabira igihugu. Ntabwo igitumye ngaruka kuri iri jambo ari ukurondogora ahubwo ni ukugira ngo twungurane ibitekerezo dusesengura amagambo Kagame yavuze.


Ayo magambo turayasesengura tuyahuza    
n’insanganyamatsiko: gusengera igihugu. Turasesengura dusubiza ibi bibazo: ese gusengera igihugu bivuga iki? ese  ni uruhe ruhare rw’amadini mu gasengera igihugu? Ese amagambo Kagame yavuze asobanura iki? Nyuma yo gusubiza ibi bibazo, turatanga umwanzuro.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. CIA na SVR mu rupfu rwa Col Karegeya, Mushikiwabo inkunguzikazi ikungurira u Rwanda./MBANGUURUNUKA Paul

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 10/1/2014

Ese bimwe mubyo Mbagurunuka avuga byaba ari ukuri?

Reka mpere kubigwi bya nyakwigendera nuko yambuwe ubuzima, hanyuma mperukirize kuririya Nkunguziyinkotsa irigutibitabapfu itarwiyambitse.Mu kwezi kwa Nyakanga 1985 nibwo ivuka ry’ibigwi bya RIP Karegeya byabaye  nk’ibitangira, ubwo Gen Tito Okello Lutwa(Umugande) yabashije guhirika ubutegetsi bwa Dr Apollo Milton Obote, nyuma gato ahita afungura infungwa zose zarizifungiye ahitwa Luzira. Murizo mfungwa harimo n’umwana w’umusore ufite inkomoko yo mu Rwanda akaba yarazwi ku izi rya Patrick Karegeya. Icyo gihe yari afite imyaka 25, ariko amaze imyaka 3 muburoko. 

Ni ukuvugako yinjiye uburoko amaze igihe gito arangije muri Kaminuza ya Makerere, mubyamategeko. Kuba yararangije University byatumye yitabazwa mukwandika abana cyane cyane b’Abanyarwanda bagombaga kujya gufasha inyeshyamba za Museveni I Luwero. Muri ako kazi nibwo bamutahuye arafungwa agerageza kujya Luwero kuko yagombaga guca Nairobi. Murabiziko n’igihe abana b’Abatutsi n’Abahutu  bajyaga mu Nkotanyi byabasabaga kuzenguruka  Tanzania kugirango babashe kwinjira muri za Cyumba kwa ba komanda Martin Nzaramba,  za Butaro kwa ba Col Gashumba naba Ngoga cyangwa za  Kivuye kwa ba Charles Kayonga,…Nikorero byagendekeraga n’abavaga Uganda bajya gufasha Museveni.


Tubatumikire. Emmanuel Rugina arasaba SHIKAMA kwita ku mishinga ya kijyambere




Ese Nkusi, urabona ibi byo kwogosha inskya n'incakwaha ali imishinga yo guteza rubanda imbere? Bimeze nka biliya bya Miss Rwanda bakopeye ku munyamerika wataye umutwwe witwa Donald Trump, ngo utazi n'aho yakuye ubukire bw'amafranga! Ahubwo wowe Nkusi wagombye kwamamaza imishinga ituma umunyarwanda koko yiteza imbere we n'umuryango we cyangwa abamukomokaho: guhinga neza bya kijyambere, kurera amatungo bya kijyambere, gufasha abanyarwanda bose gutura heza, kurwana ku burere bw'abana be, etc,...mbese nk'uko Habyarimana yabikoraga kera buli mwaka. Ubwo wali uzi ko muli Miss Rwanda, buli mukobwa hali amafranga avana mu mufuka we atanga kugirango yinjire muli iryo rushanwa ry'ubwiza?

POLITIKI N'AMATORA: Mu Rwanda, ku ngoma ya FPR, ibintu byose bigendera mu cyerecyezo kimwe kuko amazi yose ari ay'intare:«Dr. BIRUTA Vincent yategetswe kuba perezida w'ishyaka rya politiki PSD kuko yategetse abakombozi kwakira Kagame manda ya 3 mu gihe Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene waherukaga kwirukanwa ku buyobozi bwa SENA ngo kuko yanywereye menshi muri LEMIGO HOTEL-KIMIHURURA noneho araye yirukanywe muri PSD kuko yavuze ko ndumunyarwanda na manda ya 3 ntacyo abona bizungura abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric


Dr Visenti BIRUTA
Mu mashuri abanza mu isomo ry'IKINYARWANDA, twigeze kwiga umwandiko wavugaga ibirebana n'IKIZENGA CY'AMAZI Y'INTARE. Muri uwo mwandiko, uwawuhimbye yavugaga ko amapfa yateye mu gihugu inyamanswa zose zikabura amazi zishoka. Muri ayo mage, intare umwami w'ishyamba yigiriye inama yo gucukura ikizenga izajya ishokamo yonyine yishwe n'inyota.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ishyaka P.S.D ritakoze jenocide, Dr Vincent BIRUTA ariroshye mu manga ya NDI UMUNYARWANDA : « Ikosa ritari gushoboka iyo Felicien GATABAZI aba akiriho »/ BAZIGUKETA F

Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri shikama kuri 25/12/2013
Reba ibyo twavuze kuri Dr Visenti Biruta  icyo gihe akaba  yaratorewe vuba  aha kuyobora PSD kugirango asabe ko Itegeko nshinga ryahindurwa Kagame agategeka u Rwanda kugeza apfuye  agasimburwa n'umwe mu bana be nkuko bimeze muri  Togo na Gabon!! Abadashyigikiye iyi myumvire ya Biruta birukanywe ku buyobozi bw'ishyaka, twavuga nka Dr Ntawukuriryayo.

Gatabazi Felisiyani

Mu nkuru tumaze iminsi tubagezaho kuri shikama. fr no kuri shikamaye.blospot.no hagarutsemo cyane Dr Vincent BIRUTA ubu niba atari ubwa gatanu ni ubwa kane tumugarukaho. Ntimugire ngo kumwibandaho ni uko hari icyo dupfa nawe. Oya ntibikabe kuko inshingano yacu ari ukubwiza abanyarwanda ukuri no kubigisha kuvugisha ukuri kugira ngo amashirakinyoma aganze mu Rwanda.

Impamvu turimo gutinda kuri Dr Vincent BIRUTA ni uko arimo kugaragara cyane muri iyi minsi ku rubuga rwa politiki mu Rwanda kandi akagaragara nk’uwashobewe wabuze uko agira n’uko agenza mu gufata ibyemezo bikwiye umuyobozi uri ku rwego rwe.

Ku cyumweru ku italiki ya 22 Ukuboza 2013 abarwanashyaka bagize biro politiki y’ishyaka rya politiki PSD bahuriye i Kigali mu nama yari iyobowe na Dr Vincent BIRUTA ari nawe perezida w’iri shyaka rya politiki riharanira imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda ku rwego rw’igihugu. Insanganyamatsiko y’iyo nama yari igamije gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi mu izina ry’ishyaka muri gahunda ya ndumunyarwanda.
Mu ijambo Dr Vincent BIRUTA yavuze iyo nama irangiye yasobanuye ko rwose gahunda ya ndumunyarwanda izateza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ibi akaba yarabivuze abanyamuryango b’ikambere muri PSD bamaze gusaba imababazi z’ibyaha byakozwe n’abarwanashyaka ubundi dukunda kwita abakombozi muri jenocide yo muri 1994.

Ese aho Nkurunziza Petero yamaze kumenya ko ya ntambara yavugaga ko uzayisomborotsa izahera iwe igahera iwe yamaze kugera i Bujumbura?/Nkusi Yozefu




Ibiriho biba i Burundi ubu  binyibutsa ibiriho biba mu Rwanda  kuva muri 1990 agahinda kakanyica. Intambara yagabwe ku Rwanda muri 1990 yari yarabwiwe abari bashinzwe gushyikiriza amakuru Nyakwigendera Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi. Muri 1984, Mugenzi wanjye Nirere A. niwe ubwe wijyaniye umututsi wari uvuye aho bitaga muri Lowero Triangle aho ba Museveni bariho barwanya Leta ya Uganda bafatanyije n'abanyarwanda barimo Kagame  Pawulo, maze amushyikiriza abari babishinzwe. Amakuru twahawe yavugaga ko abagize LUNARI nibamara gufata ubutegetsi muri Uganda bazakomereza mu Rwanda bagafata ubutegetsi ntihazagire agahutu kazongera kurota ubutegetsi. Ibi kandi bagombaga kubigeraho ngo basopanya abahutu hagati yabo, bikazashoboka cyane bamaze gutera gereza ya Ruhengeri bagafungura ba Lizinde bakazabafasha mu ntambara bazaba batangije no gucamo ibice abahutu barangiza bakabirenza. Uko twari twarabibwiwe, niko byose byagenze nyuma y'imyaka icumi nta kiburaho na kimwe!

ITANGAZO. Mutangire kwimenyereza gukoresha urubuga rwanyu www.shikamaye.net/Nkusi Yozefu


Nkuko twabibamenyesheje mu minsi ishize, urubuga rwanyu rushya www.shikamaye.net, ubu rurangije kuvugururwa ku buryo twakoresheje uko dushoboye ngo runogere buri wese uzarugana ariko ntibizahagararira aha kuko ibyo muzajya mutugezaho mubona byabashyira i Gorora muri ku rubuga rwanyu tuzajya tubyiga tukabibashyiriraho.

Itariki yo gutangira gahunda zose: 1/6/2015 ariko mwimenyereze hakiri kare
Nkuko twabibabwiye ubushize, gahunda zose zizafungurwa kuri 1/6/2015. Ariko hagati aho, musabwe kwimenyereza uko uru rubuga rukora kuko rutandukanye kure na Shikama mwari mumenyereye.

1. Niba ushaka gusoma inyandiko gusa ukigendera, si ngombwa kwiyandikisha.
2. Niba ushaka gusoma inyandiko +

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Sobanukirwa ukuntu FPR-Inkotanyi itera Urwanda muri 1990 yari ifite umugambi mubisha simusiga wo kwicisha abanyarwanda inzara bakazicuza impamvu bavutse

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/2/2014
Minisitiri Binagwaho ushinzwe ubuvuzi, avuga ko buri munyarwanda ashobora kubona indyo nk'iyi
Ariko ngo ntabwo bazi kuyitunganya!
Iyi nkuru twabagejejho ku itariki ya 10/10/2013, muri Shikama dusanze byaba byiza ko twongera tukayigarura kubera inama ngo yerekeranye n'imirire myiza iriho ibera i Kigali. Muri Make, Leta y'Agatsiko nkuko isanzwe ibigenza, yanyometse abanyamahanga baje muri iyo nama ko kubona 51% by'abana b'abanyarwanda barangwaho imirire mibi bituruka ku babyeyi babo batazi gutegura indyo yuzuye! Umuntu akaba yakwibaza ibintu 2 muri iyi mvugo y'aba bategetsi: 1. niba abanyarwanda batazi gutegura indyo yuzuye, aba bategetsi batabereka uko babikora bashinzwe iki? 2. Ese Kagame n'agatsiko bagirango abanyamahanga bagira amaso yo kureba imiturirwa gusa bariho barundanya muri Kigali, ntibagira n'iminwa yo kubaza ukuri ku bibera mu Rwanda! Ndakeka ko FAO ijya gusohora kiriya cyegeranyo yashingiye ku bushakashatsi, itagikuye mu cyuka. Biteye isoni kubona abiyita abategetsi birirwa bangatwa, bikagera n'aho bategura kurira no kunywera mu mihanda ya Kigali nko muri ya Gahunda bise " kurya bambaye imyeru", barangiza bakavuga ko abanyarwanda bose bakize nkabo, usibye ko batazi guteka! Wowe musomyi wa SHIKAMA, soma iyi nyandiko yacu maze umenye ukuri ku cyago cy'inzara cyashegeshe abakuru, ubu kikaba kigiye no kuduhekura, abiyita abategetsi bariho bamena ibiryo, amagunguru n'amagunguru.

Shikama ye
_____________________________________________________________________

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 10 Ukwakira 2013 mu kiganiro cyitwa GOOD MORNING RWANDA ni ukuvuga WARAMUTSE RWANDA tugenekereje cyatambutse kuri RADIO FLASH yumvikana ku murongo wa 89,2FM i Kigali abaturage babwiye Leta ya FPR-Inkotanyi akari imurori ku buryo niba abategetsi bafite amatwi yumva bakwiye guhindura imikorere inzira zikigendwa kuko abaturage bababwije ukuri kweruye bigaragara ko ntacyo bakiramira ikibazo gisigaye kikaba kumenya icyo abategetsi b’u Rwanda babitekerezaho.