Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. "Kuva FPR yubura imirwano muri Gashyantare 1993, ni Nyirabayazana w’ inkomere zitabarika, abakuwe mu byabo bagera kuri miliyoni imwe b’abasivile, ubwicanyi bwateguwe kandi bwibasira abantu bari ku rutonde rwateguwe na FPR, gushimuta abasivile bajyanwa muri Uganda, birashoboka ko ikora n’ibikorwa by’ubusahuzi. Ntabwo dushobora kwemeza ubwicanyi buvugwa ko FPR yica abasivile benshi yakoranyije mu manama." Ambasade ya USA i Kigali kuri 25/3/1993. Menya byinshi birenze ibyo umaze gusoma Ambasade ya USA i Kigali yandikiye minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu i Washington DC imubwira uko ibintu byifashe mu Rwanda muri icyo gihe cy'intambara /NKUSI Yozefu.


 Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 9/05/2014


Warren Minor Christopher, 63rd Secretary of State
Warren Christopher

Muri iyi myaka irenga 20 FPR imaze ku ntebe y’ikinyoma yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugirango ikinyoma yubakiyeho politike yayo gihinduke ukuri. Ngizo za filimu zatwaye akayabo  zagiye zitegurwa na Leta zigashyirwamo n’abakinnyi mpuzamahanga, abanyamahanga bahawe akayabo k’amafranga ngo bandike ibitabo ku murongo bahawe na FPR, ibinyamakuru mpuzamahanga byagiye bihabwa akayabo ngo bitangaze amakuru abogamye, ingendo z’abategetsi  zo kujya gusinziriza amahanga, n’ibindi bikorwa  by’urukozasoni ntakwandika hano.

Akaririmbo katagira uko gasa : Kagame Polo we zinga akarago turambiwe ubwo bwicanyi bwawe!/ Sankara Callixte

Akaririmbo ka Sankara Kalisiti kaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 30/6/2014





shikamaye.blogspot.no

shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Iterambere Kagame yirirwa abeshya Amahanga n'Abanyarwanda yahumye, ryari kuba ari nka Paradizo igihe cya mbere ya 1990, ureke ubu rimeze nk'ikiriyo!/BAKIZIMBWA Pawulo

Inyandiko yahise bwaa mbere kuri Shikama kuri 28/6/2014
Nkaba mboneyeho no kubashyikiriza intashyo y'umugabo BAKIZIMBWA Pawulo Kizito mukunda cyane; nahuguka azongera kubagezaho inyandiko ze mukunda kandi si kera!


Muri aka karuri uyu mukecuru araranamo n'amatungo ye. Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye kwubaka imiturirwa y'abanyagatsiko/Foto Kigali Today.Foto Kigali Today.                                            
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.

TWIBUKE GAKURAZO: Abihaye Imana ba Kiliziya gatulika biciwe i Gakurazo kuri 5/6/1994 hamwe n'igitambambuga SHEJA Rishari Cyari ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya. Kagame Pawulo yatanze amabwiriza ko batayo 157 y'Inkotanyi ibarasa. Esiperansiya Mukashima Umubyeyi w'umuziranenge Sheja yaganiriye na Shikama none 5/6/2015mu gihe abanyarwanda bibuka aya mahano / Nkusi Yozefu


( Igice cya mbere)
Abafite ikibazo cyo gukurikira iki kiganiro  aha kuri iyi videwo bajya kuri:
Youtube, shyiramo NKUSI Joseph , kanda (search) urahita uyigeraho kandi iragaragara neza kurusha hano



Byateguwe na NKUSI Yozefu
Shikamaye.net
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Igice cya 3 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’Abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994 SHIKAMA usobanukirwe ukuntu abatutsi n’abahutu bari barokotse inkota y’interahamwe i Kabgayi bagakandagiza ikirenge cyabo i Gakurazo no mu nkengero zaho, Kagame yategetse ishumi ye KABANDANA Innocent kubica umugenda kugera ku Ruhuha mu Bugesera bazira ko babonye cyangwa bumvise ishyano ryabereye i Gakurazo. Nk'umutangabuhamya wahagaze ku bwicanyi bwa Brig. Gen. KABANDANA Innocent, ndasaba leta ya USA kumushyikiriza urukiko rwaba urwo muri icyo gihugu cyangwa Mpuzamahanga rwa La Haye, kandi niteguye kumushinja imbona nkubone/ UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/6/2014

Uyu ni umujenosideri Ruharwa , Brig. Gen. KABANDANA Innocent wishe abasenyeri, abaturage, abategetsi n'impinja. Kagame yamubwiye ko kubera icyo gikorwa cyiza amukoreye azamugororera ikintu gikomeye, none ubu ari mu bamuhagarariye muri USA. Biteye isoni n'agahinda kubona leta ya USA itanga miliyoni 5 z'amadolari ku muntu uzabona Kabuga ngo kuko yashinze RTLM igakingira ikibaba umuntu ushinjwa ubwicanyi n'abahutu n'abatutsi kandi akaba ari ku butaka bwayo! SHAME upon you USA!!


Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere n’igice cya kabiri byabasobanuriraga inzira y’umusaraba intore za Kiliziya y’u Rwanda zanyujijwemo n’icyiihebe Paul Kagame waje kubica abaziza ubusa. Muri iyi nkuru tugiye gukomeza kubabwira ibyabereye i Kabgayi n’ibyabereye ku tundi dusozi dutandukanye.

Itangazo : Shikama irakomeza kuyobora abatarasomye Amatangazo yahise yerekeranye n'urubuga rushya kuko twabonye ko hari abakiyobagurika!/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize twahitishije inyandiko 2 zitandukanye zibamenyesha uko urubuga rushya ruzakora. Turashimira bariya bose basomye ayo matangazo bakaba bagendera kuri gahunda nshya; ariko hari n'abandi batitaye mu gusoma ibyo twanditse ubu bakiyobagurika, bakabaza impamvu ngo nta nyandiko nshya tugicisha kuri Shikama! Abandi nabo bagiye ku rubuga rushya, bigira mu gisata cy'Incyongereza bakatubwira nabo ko nta nyandiko nshya dushyira ku rubuga.! Turamenyesha bariya bose ibi bikurikira:


1. Nta nyandiko nshya izongera guca kuri www.shikamaye.blogspot.no, hazajya hacaho gusa inyandiko zo mu bubiko nkuko twabibatangarije kenshi.
2. Urubuga rushya rwa shikama rufite ibisata 3: ikinyarwanda, icyongereza n'igifransa. Kugirango ugere muri buri gisata, hari aderesi(URL) yihariye ukoresha:

  •  Icyongereza: www.shikamaye.net
  • Ikinyarwanda: www.ki.shikamaye.net
  • Igifransa       : www.fr.shikamaye.net
Icyitonderwa: 
  • Mwagiye musaba kenshi aho mushyira komanteri zanyu, ubu harahari, mukaba mwashyira kuri komanteri n'amafoto, tukaba turiho twiga n'uko mwazajya mushyira ho na videwo.
  • Kugirango urebe amafoto aba yashyizwe muri komanteri ukanda ahanditse VIEW ifoto igahita iza uko ireshya
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Igice cya 2 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo taliki 05 Kamena 1994 Urupfu rw’agashinyaguro Kagame yategetse amabandi ye kwica inzirakarengane Furere NTIRONYIBAGIRA Baritazar w’umurundi wayoboraga urugo rw’abafurere i Gakurazo bamutsinze kuri Paruwasi Gatulika ya Kinazi rukwiye gutera abarundi bose iyo bava bakagera kuzinukwa Kagame na politiki ye itumazeho abantu mu karere k’ibiyaga bigari /UDAHEMUKA Eric









Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana,
 (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 6/6/2014. Muri iki cyumweru twibuka mo abasenyeri ba kiliziya Gatolika biciwe i GAKURAZO, umwana Sheja Rishari warasiwe ku bibero bya musenyeri Gasabwoya ku mabwiriza ya Pawulo Kagame, n'abandi bose bahaguye, Shikama yifatanyije n'abo bose bahatakarije Abavadimwe n'inshuti.

Muri iki cyumweru tuzirikanamo imyaka 20 ishize Kagame akoze Kiliziya Gatolika y’u Rwanda mu nda, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ibintu byose byabereye i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 no mu minsi yakurikiyeho ubwo Kagame yafataga icyemezo kigayitse kandi giteye agahinda cyo kwica Abasenyeri ba Kiliziya Gatulika abahora ubusa mu by’ukuri.
Mvuze kandi nasubiramo ko yabahoye ubusa kuko nta cyaha kigaragara bari bakoze. Kandi n’iyo bagikora yashoboraga kurindira ubutegetsi yari agiye gushyiraho bakaburanishwa uwo gihamye akagihanirwa ubaye umwere agakomeza ubuzima busazwe.
Ibi mbivuze kandi kubera ibimenyetso bifatika mbifitiye. Nk’uko twabibasobanuriye mu nyandiko ya mbere ivuga uko byagenze i Gakurazo, umurwa Mutagatifu wa Kabgayi warimo ibibazo bitari gupfa kubonerwa ibisubizo.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Afrika y'Epfo. Obama yamwaje abicanyi n'abanyagitugu nka Pawulo Kagame mu ijambo rye avugiye mu muhango wo gusezera Kuri Nyakwigendera Nelson Mandela/ Nkusi Yozefu

                                  Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 11/12/2013
Perezida Barack Obama
Ubu muri Afrika y'epfo hateraniye intumwa z'ibihugu 191 zaje mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mpirimbanyi yo Kwishyira ukizana na Demokrasi, nyakwigendera Nelson Mandela, witabye Imana mu cyumweru gishize afite imyaka 94 akaba azashyingurwa kuri 15/12/2013 mu gihugu cye cy'Afrika y'Epfo.

Isabukuru y'umuringa: imyaka 25 mu ikinamico!/NKUSI Yozefu

Byanditswe na  
Ha amanota iyi nyandiko
(0 Amajwi)
ikinamicoikinamico
Muri uru rugendo duhoramo dusiganwa n'igihe ni benshi bagira amahirwe yo kwizihiza isabukuru nise " Umuringa" ni ukuvuga imyaka 25  y'amavuko, ariko se kandi ni bake bagira amahirwe yo kongera kwizihiza indi bamaranye n'abo bashakanye, bamaze ku butegetsi cyangwa bamaze mu mwuga uyu n'uyu. Niyo mpamvu abagize Imana bakagira ayo mahirwe yo kurangiza iyo myaka mu byaranze ubuzima bwabo maze kuvuga hejuru, bakoresha umunsi mukuru w'akataraboneka bakararika inshuti n'abavandimwe, bakanywa, bakarya byaba ngombwa bagacinya n'akadiho.
Kurikira inkuru irambuye kuri shikama nshya

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA.Isesengura-mvugo: “ Demukarasi birirwa baririmba iruta guha ubutegetsi abicanyi ni demukarasi nyabaki?” KAGAME

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/12/2013
Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!
Dore Iterambere Abasajya badukuriye muri Uganda :
gusenya amazu ababyeyi bicayemo bonsa ibibondo!
Mu minsi ishize mu Karere ka Bugesera habereye umwiherero w’abagize guverinoma wamaze iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko imwe rukumbi yo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya ndi umunyarwanda. Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze interuro ebyiri ashobora kuba yari yateguye cyangwa atari yateguye.

Itangazo: urubuga www.shikamaye.net rwatangiye/Nkusi Yozefu

Nkuko twabibasezeranyije, urubuga rwanyu rushya www.shikamaye.net rwatangiye. Turabibutsa kandi ko uru rubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.com rwo ruzakomeza gutambutsa  buri munsi inyandiko zo mu bubiko  mukunda cyane, izi nyandiko ziragera ku gihumbi magana inani na mirono itanadatu(1860).  Mufite ukuri gukunda izi nyandiko kuko zibafasha kumenya uko amabi ya politike ya ruvumwa y'Agatsiko gategeka u Rwanda yiyuburura buri munsi, mukaba mwakwihanurira uko ejo u Rwanda ruzaba rumeze! 

Tubifurije rero gukomeza kuryoherwa na gahunda zacu kuri shikamaye.net na shikamaye.blogspot.com


NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Sudan: Umudipolomate w'umuyapani muri Sudani yagiye mu irushanwa ry'imikino ya gakondo muri Sudan/NKUSI Yozefu

                               Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri shikama kuri 18/11/2013

Japanese diplomat Yasuhiro Murotatsu (R), known as "Muro" in the ring competes against Sudanese fighter Saleh Omar Bol Tia Kafi, nicknamed "Al-Mudiriya" in a traditional Sudanese wrestling match on 28 August 2013

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Minisitiri w’uburezi Dr Vincent BIRUTA mu rindi koni rinyerera cyane nk’ingaruka yo gutsindwa uruhenu kwa M23/RDF/BAZIGUKETA F.

                              Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri19/11/2013
Minisitiri Biruta

Bavandimwe nkunda cyane bakunzi kandi basomyi ba shikama.fr, nongeye kubasuhuza kandi mbifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza. Mu nkuru nabagejejeho mu minsi yashize kuri uru rubuga rwacu nababwiye ukuntu akaduruvayo n’ihuzagurika mu ifatwa ry’ibyemezo birimo kugaragara mu burezi mu Rwanda bishobora gutera impinduka.
                        
Nibuka neza ko icyo gihe nabandikiye ko bashobora kongera guhindura guverinoma bityo minisiteri y’uburezi igahabwa minisitiri wa cyenda mu myaka 19 gusa. Ni ukuvuga guhera mu 1994. N’ubwo guverinema itarahindurwa ntimugire ngo nisubiyeho ku isesengura ryanjye nari nakoze kuko nkirikomeyeho. Tubitegereze!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nkusi Yozefu arasubiza Mugisha Ku byerekeye imirimo ye mu ishyaka "Ishema", n'imyumvire ye ku kibazo cya FDLR /Nkusi Joseph

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama kuri17/11/2013

Mugisha arabaza Nkusi Yozefu impamvu ,  yaba afite icyerekezo kinyuranye ngo n'icyo yita ishyaka abereye umunyamabanga ishema.  Nkusi nawe akamusubiza ko amakuru afite yerekeye Nkusi n'ishyaka ishema ashaje agomba gushaka amashya.

Umutwe w'inyandiko:
RWANDA. Abanyarwanda batangiye kumenya ko gushyigikira FDLR ari ngombwa!/Nkusi Joseph
Mugisha: Ikibazo
Ndagushimye kubwo kuba udutangarije uko ubyumva ndetse ukanagaragaza uko wahereye kuva kera ugaragaza ko wumva ukuri kwa FDLR gusa bwana Docteur Nkusi uri umwe mu bantu njye ku giti cyanjye nemera, yewe nanafasheho nk'umuntu w'icyitegererezo mubyo nkora byose nubwo wenda wowe utabizi. ndashaka rero ngo ngire akabazo nibaza nakubaza, ishyaka ubamo (ishema) mw'ijwi ry'umukuru waryo padiri Nahimana Thomas yivugiye ubwe ko we atazi aba ba FDLR ngo ni bantuki, yewe yigeze no kwandika inyandiko ku rubuga nawe wavuze ko wanyuzagaho inyandiko zawe avuga ko FDLR igizwe n'abantu basize bishe abantu mu Rwanda , ndahamya ko ibi ubizi... yewe si nakera ubwo FDLR yateraga mu Rwanda Padiri Nahimana ubereye umunyamabanga mu ishyaka yavuze ko ari ukubeshya ko ahubwo FDLR ari igikoreshyo cya Kagame, none ubu ibi ubihuza ute ? cg se waba uba mu ishyaka utandukanyije imyumvire n'umuyobozi waryo ? urakoze ku gisubizo uri bumpe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Tanzania. Nimwibutse Museveni uburyo igihugu cyacu cyafashije Uganda gukuraho Idi Amin areke gukomeza gufasha Paul Kagame kudushotora/Honorable John Komba./NKUSI Yozefu


                                 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/12/2013
Umunyagitugu Mareshal Idi Amin Dada



Umunsi w'ejo tariki ya 11/12/2013 , Ministri w'ingabo wa Tanzania (JWT) yitabye inteko Nshingamategeko y'igihugu cye ngo  asobanure ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n'ingabo. Icyibanzweho cyane kikaba ari ikibazo cyerekeranye n'umwenda Uganda irimo Tanzania w'amafaranga agera kuri miliyoni 18.4 z'amadolari akaba akabakaba miliyari 13 z'amafranga y'urwanda(12,549,000,000FRW)! Uyu mwenda ukaba uturuka ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri 1979, nyuma y'intambara yo gukuraho Idi Amin yabaye muri 1978-1979, Tanzania ikaba yarayigizemo uruhare runini dore ko Idi Amin Amaze kwirukanwa mu ntara ya Kagera aho yari yigaruriye ahambuye igihugu cya Tanzania akahashinga ibindera rya Uganda muri 1978, bamukurikiranye kugeza bamwirukanye i Kampala muri 1979.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC. Rwanda, Kenya, na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC . Menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa/ NKUSI Yozefu

            Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/11/2013

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.RWANDA-Tanzania-Burundi: Kagame yabeshye Perezida NKURUNZIZA kumuha abasirikari ngo bashakaga gukora kudeta baturutse i Kigali ariko KAGAME amusaba inzira yo gutera Tanzaniya aciye i Kigoma ku nkombe z’ikiyaga TANGANYIKA, Perezida NKURUNZIZA abyongorera KIKWETE bituma abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya n’umusirikari mukuru akizwa n’amaguru !!!

                                    Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 24/1/2014

Umushingantahe Nyricubahiro Petero Nkurunziza

Amakuru yizewe agera kuri SHIKAMA aravuga ko umutwe w’ingabo zihariye z’umuryango w’abibumbye zazanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kurwanya M23 wakomeje gutesha umutwe Perezida Kagame w’u Rwanda.
Ibi bikaba bifite impamvu nyinshi harimo izi zikurikira : Impamvu ya mbere ni uko ubwo bwiyongere bw’izo ngabo mu mubare no mu bikoresho bwahise bugabanya ubukana n’amahane no kubasha kugera ku ntsinzi kwa M23 / RDF ya Kagame na Kabarebe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Abasore batuye muri Kigali baratabaza. Maneko za DMI ngo zirabafata ninjoro bakajyanwa gutegura urugamba!/NKUSI Yozefu

                                   Iyi nyanndiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 12/1/2014                       
                                                                                   Jake Nziza na Dani Munyuza
                                                     Abagande 2 bagiye kutumaraho inshuti, urubyaro n'abavandimwe


Shikama iramenyesha abanyarwanda aho bari hose ku isi ko bene data b'abanyarwanda bari mu gihugu ubu bageraniwe cyane cyane abasore ubu barara imitima ihagaze bikanga ko abicanyi ba Kagame baza kubaheka isaha iyo ariyo yose bajyanwa nk'itungo rigufi rijyanwa ku isoko ritazi aho barijyanye. Ibi ni ibintu byo kwamagana twivuye inyuma. Biragaragara ko ingoma ya Nyiramongi , umufasha we Kagame n'Agatsiko kabo yageze ku ndunduro ariko igashobora no gusiga Urwanda mu miborogo nk'uko Kagame yivugiye muri 1995 ko nibatamuguyaguya azasiga Kigali uko yayisanze muri 1994, birababaje nako biteye agahinda!