Ese izi mobayilo Kagame ashishikariza abana gutunga ntizaba ari nyirabayazana w'inda z'indaro zibasiye n'abatarageza ku myaka 15 hirya no hino mu Rwanda? |
Hari ikinyamakuru gikorera mu Rwanda mperutse gusomamo inkuru maze umuntu bigaragara ko ajijutse atangaho igitekerezo agira ati : «Amashuri make inkotanyi zakuye Nyakivala adukozeho adusenyeye igihugu». Uku niko yanditse ariko mu kumukosora kugira ngo ubutumwa yashakaga gutambutsa bwumvikane yashakaga kuvuga ati : «Amashuri make inkotanyi zakuye NAKIVALE(UGANDA) adukozeho adusenyeye igihugu».
Iyi NAKIVALE abatayizi ni inkambi y'impunzi iba muri Uganda. Iyi nkambi ni iyo hambere kuko abatutsi bo mu Rwanda bahunze muri 1959 bayibayemo bakayigiramo bakahakurira. Uyu watangaga igitekerezo rero yashakaga kwerekana ko abanyarwanda bajingutse bavuye muri Uganda ubutegetsi bwabo burembeje abanyarwanda.