Bamwe mu bacanshuro bategeka u Rwanda(PAC) mu nama i New York (2013) Imbere ya Pawulo Kagame |
Ni kenshi abanyarwanda bibaza icyo Kagame Pawulo aba agiye gukora muri USA buri munsi. Bamwe bavuga ko aba agiye gusura abana be yahungishirije muri USA bakirangiza amashuri abanza, abandi bagakeka ko ngo aba agiye guhisha amafranga asahura mu gihugu n'ava mu mutungo kamere asahura muri RDCongo binyuze mu mitwe y'inyeshyamba igera kuri 52 ayobora. Ni kenshi twagiye twumva ko Kagame yagiye muri USA bwacya tukerekwa amafoto yicaranye n'abazungu, itangazamakuru rye ryita ko ari abashoramari. Nyamara ukuri ni uko abo bashoramari batagaragaza ibikorwa byabo mu Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda rufite imishinga y'ishoramari muri USA; niyo yaba ihari kandi hari abandi bakozi babishingwa, umukuru w'igihugu ntasesagure amafranga atagira ingano ku ndege ze yikodeshaho, ku macumbi mu mahoteli ahenze n'umukumbi w'abamurinda, ngo aha agiye kubonana n'abashoramari! Menya ukuri hasi aha ku kijyana Pawulo Kagame muri USA buri munsi gitandukanye n'iyo mishinga ubeshywa ya baringa.