Pageviews all the time

ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE RIRIFURIZA ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016



Ijambo rya Perezida  Fondateri w'ishyaka
 PS- Imberakuri Me Ntaganda Berinarudo

 Kanda kuri aka gasomerwaho urigereho


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma

Uzime umwanya Abahutu n'Abatutsi b'abahezanguni/Alice


Nongeye kugusuhuza Bwana YOZEFU kandi ngushimira ibisobanuro watanze kuri commantaire yanjye yavugaga ingorane bamwe duhura nazo mugihe dusoma shikamaye.blogspot.no kandi wabonye ko hari n'undi mugenzi wacu ugira ingorane nk'izo we wanazisobanuye mu buryo bwa tekiniki. 

Ibisobanuro mwatanze rero nizeye ntashidikanya ko byagize icyo byungura abasomyi ba SHIKAMA. Hari akandi kantu nagiraga ngo nkwisabire. Ejobundi nibwo navugaga kubwiza bw'uru rubuga runshya. Kugeza ubu imbuga zawe zageragezaga kudaha umwanya abahezanguni iyo bava bakagera.

 Mumpera za 2012 twajyaga twotera akazuba ku mbuga y'UMUHANUZI(leprophete) ariko twatangiye kujya tujyayo tugasanga imbwa zayineyeho(comments zitameshe, ibitutsi,...), njye ubwo nahitaga nikomereza akayira kazamuka k'umuharuro ngahunga uwo munuko.

 Niba bishoboka rero, comments zifata abahutu cg abatutsi zikabagira ibintu aho kuba abantu muzime umwanya. Kdi mwabonye ko comments zo kuri leprophete NAHIMANA zishobora kuzamugeza kure. Unsuhurize  NTABWOBA. Mugire ibihe byiza.

Alice


Igisubizo cya SHIKAMA

Komera Muvandimwe Alice,

Mbanje kukwifuriza Noheri nziza. Nongeye kugushimira kuba wigomwe uyu mwanya ngo utange igitekerezo cyawe.Nkaba ngushimira byimazeyo kuba warakomeje no gukurikirana ngo ureba icyo muri Shikama tukivugaho.Nibyo koko hagomba kuba hari abandi bavandimwe benshi bahuye n'ikibazo nk'icyawe ariko bo ntibakore nkawe bakinumira, iyi ikaba ariyo mpamvu hano tugufata nk'intwari ya Shikama, ntugasaze!

Ubwoba bwawe ko Shikama (www.shikamaho.com) nshya yazigarurirwa n'abahezanguni bagamije kwenyegeza inzagano mu banyarwanda, bufite ishingiro kuko ushatse wese atanga igitekerezo cye kigahita kijya ku rubuga nta handi kinyuze( moderation) nkuko bimeze ku zindi mbuga nyinshi.Ariko ndakwizeza ko ibi bitazigera biba, humura!Umutekano wanyu n'inyandiko zanyu byatekerejwe ho cyane ariko ntitwibagirwa n'icyo tugamije: Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntitwagera kuri iyi ntego yacu rero, duha urubuga abenyegeza amacakubiri.

Nongeye kugushimira, kandi ngusaba gukomeza kutuba hafi muri uru rugendo.

Umuvandimwe wawe,

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.

AGATENDO MU DUTENDO. Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'IBIRURA N'INTAMA!/ NKUSI Yozefu










Ibirura: Ntama zanjye nimuze.
Intama: Oya turatinya!
Ibirura: Muratinya iki?
Intama: Ibirura
Ibirura: Nimuze ndabatabara.

Izi nteruro shikama yabashyiriye hejuru aha, mu mukino abana bakina akenshi batazi icyo uyu mukino usobanuye! Nanjye igihe nawukinaga mfite kuva ku myaka 6 kugeza kuri 16, sinari nzi icyo usobanura ku buryo bwimbitse; mbimenyeye ku gatendo ka Pawulo Kagame n'impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda!

POLITIBALL: Abanyamakuru Shinani na Kalinda baganiriye na Blair na Clinton kuri 20/12/2015( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu


Muri iyi minsi mu Rwanda hariho harabera ibintu byinshi bidasanzwe: ukwiyimika kwa Pawulo Kagame nk'umwami w'U Rwanda abinyujije muri referendum itekinitse, isahurwa ry'umutungo w'igihugu, abategetsi bahungishiriza imiryango yabo hanze y'u Rwanda, ukwiyongera kw'ibiyobyabwenge mu gihugu, abajura bamereye nabi abaturage hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Huye. Kubera ibi bibazo byose Shikama TV yashatse uko yagirana ikiganiro na Tony Bulere(Blair) na Bill Clinton ba manaja b'ikipe Agatsiko FC. Iki kiganiro cyabereye i Londoni, aho abanyamakuru bacu Shinani na Kalinda bahuriye n'aba bamanaja bombi kuri 20/12/2015.

Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n'ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk'ibintu byabayeho, bigakorwa n'uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

Umuvandimwe wacu Ntabwoba arasubiza komanteri ya Alice/NKUSI Yozefu


umuhini mushya wari unteye amabavu,Ariko ndahumaguje ndahabona .

Mubyukuri shikama kuva nnayimenya,hashize imyaka igiye kurenga itatu ntabwo nigeze ngira ikibazo ibyo bya Opera mini mbyumvise ubu kuko nyifungurira aho nshatse .Nkaba nkekako ahari byaba biterwa n'ubushobozi bwa mudasobwa cg phone bitari ibyo bigaterwa n'imirongo miganda y'aho abasomyi baherereye icyakora ntawundi ndabyumvana ,mubikurikirane wasanga hari abaharenganiye.

Ntabwoba Niyonteze

____________________________________________________________________________
Igisubizo cya Shikama:

Umuvandimwe wacu Alice yagize icyo avuga ku mbuga za Sikama buri musomyi wacu wese yagombye gusoma/ Nkusi Yozefu


Mbanje kubasuhuza Bwana YOZEFU. Ubanza uru rubuga rushya rwo tuzarushobora. Rurihuta kandi n'inyuguti zihera ku ipaji turazibona zose. Ariko reka nkubwire Bwana NKUSI, hari igihe mushyira inkuru kuri shikamaye.blogspot.no ikamvuna kuyisoma.

 Namanura gake ikanga kugenda aho igendeye igasimbuka interuro nka 20. Nazamura, aho naringeze nsoma ikaharenga. Ubundi mugashyiraho inkuru nasoma(muri opera mini kuko niyo iduca amafaranga make) interuro zimwe na zimwe z'iburyo tukazibura.

Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n'amahanga wungirije ushinzwe ibibazo by'Afrika wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), Linda Thomas-Greenfield yatangarije Akanama ka Sena ko ibivugwa mu cyegeranyo cya HASHISELI( UNHCR ) ko u Rwanda rutegura abariho bamena amaraso mu Burundi bifite ishingiro/NKUSI Yozefu

Linda Thomas-Greenfield

Mu kinyarwanda duca umugani ngo "ujya guhakana ubugore aragarama", umenya Kagame Pawulo bigiye kumubera insobe guhakana ko atariwe uriho wica Abarundi i Bujumbura! Turongera kandi tugaca undi uvuga ngo "n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye"; Umunyamabanga wa Leta( minisitiri w'ububanyi n'amahanga) wungirije ushinzwe ibirebana n'Afrika LINDA Thomas-Greenfield, kuri 15/12/2015 aherutse gutumizwa muri SENA ya Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika(USA) kugirango asobanure ku biriho bivugwa ko u Rwanda ruriho rutera u Burundi rukoresheje impunzi z'Abarundi.

LINDA Thomas-Greenfield yabwiye Sena ko yasomye icyegeranyo cya Hashiseli( HCR) kirebana n'ukuntu u Rwanda rukoresha impunzi z'u Burundi kugirango zijye kurwanya igihugu zavuyemo; akaba avuga ko ibiri muri iki cyegeranyo bifite ishingiro.

ITANGAZO RYA SHIKAMA:Urubuga rushya rwa shikama: www.shikamaho.com

SHIKAMA
Ikirango cya www.shikamaho.com
Shikama yishimiye kumenyesha abasomyi bayo ko ybashyiriyeho urubuga rushya ikaba yabikoreye kugirango murusheho kwisanzura mu gutanga ibtekerezo byanyu.

Urwo rubuga rwiswe SHIKAMAHO iri jambo rikaba ryagabanywamo abiri Shikama na HO, bisobanuye shikama ku burenganzira bwawe.
aderesi yarwo(URL) ni:
   
                            www.shikamaho.com

 Kanda kuri ako gasomerwaho(URL) uyigereho

Icyitonderwa:  Urubuga rusanzwe: www.shikamaye.blogspot.com ruzakomeza guhitisha inyandiko                              z'ikinyarwanda nkuko bisanzwe naho uru rubuga rushya ruzajyaho inyandiko 
                           z'ikinyarwanda, igifransa, n'icyongereza.

MUKOMEZE MURYOHERWE NA SHIKAMA

Ubuyobozi bwa SHIKAMA


ITANGAZO N°007/PS.IMB/2015:ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA KAMARAMPAKA IFIFITSE!



 Rishingiye ku Nama y’Abaministri yemeje  shishitabona amatora ya Kamarampaka azaba mu Rwanda ku italiki ya 18 Ukuboza 2015;

Rimaze kubona ko iyo Kamarampaka igamije gushimuta Itegeka Nshinga  ry’u Rwanda;
Bimaze kugaragara ko iyo Kamarampaka ari umuhango kuko FPR yamaze kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika;

RWANDA: GUSESENGURA IMYITWARIRE YA FPR BYATUMYE IKINYAMAKURU « MONT JALI » GISHIMUTIRWA KU MUPAKA WA KAGITUMBA.

16 décembre 2015

Mu gihe rya kinamico rya FPR-Inkotanyi ryo gutora itegekonshinga rishya ryegereje, itangazamakuru mu Rwanda rikomeje gutotezwa. Barabanje bakusanya abanyamakuru bose babajyana kuboza ubwonko i Nkumba, muri rya Torero rya Rucagu Boniface, ariko noneho byageze naho abamaneko ba DMI bibasira ikinyamakuru « MONT JALI », bagishimutira ku mupaka wa Kagitumba, ngo hato abanyarwanda batasoma inkuru zirimo kuri « Referendum ».
Ngabo abanyamakuru basoza itorero. Ubuse barakigenga?
Ngabo abanyamakuru basoza itorero. Ubuse barakigenga?
Ubusanzwe kubera gucapa ibinyamakuru mu Rwanda bihenda, abafite ibinyamakuru bakunze kujya kubicapira mu Buganda kuko ari ho bihendutse. Ejobundi tariki ya 14-12-2015 nibwo Nr ya 16 ya kiriya kinyamakuru yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba, banga ko yinjira mu Rwanda.

Inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba: kuki Pawulo Kagame yarenze kubyo yari yasomewe muri Shikama agatera u Burundi ?/NKUSI Yozefu

Bamwe mu bateye n'ibyitso byabo batawe muri yombi
Abasoda boherejwe na Pawulo Kagame gutera u Burundi,
Mu kinyarwanda  duca umugani ngo inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba. Uyu mugani ukaba ucibwa ku muntu udakenga, agakora ibintu byerekeza kugwa mu mutego w'umwanzi umuhigira hasi kubura hejuru nkuko Agaca gahora karekereje ngo kabone inkware itamba maze kayice kubera imihori yayo. Abarundi nabo baca undi mugani ujya gusa n'uyu werekana ko umuntu ukenga, agashishoza mu byemezo bye aramba maze umwanzi we akamusiga imusozi" Inkware y'inyabugingo itora mu itongo ry'uwayihiga(ga)". Muri ubu bwoko bubiri bw'inkware rero, umuntu ntiyatinya kuvuga ko Pawulo Kagame akora nk'iriya ya mbere naho Petero Nkurunziza agakora nk'iriya ya kabiri.

ITANGAZO N°005/CCP/2015 RIGENEWE ABANYAMAKURU: IMPUZAMASHYAKA CCP IRAMAGANA IGISUBIZO CY’AKARERE KA GASABO

pdpsceau-ps-imberakuri



Ishingiye ku ibaruwa yo ku italiki ya 10 Ukuboza 2015 yandikiye Akarere ka GASABO yasabaga uruhushya rwo gukora imyigaragambyo;

Igarutse ku cyemezo cya FPR INKOTANYI cyo kwanga imyigaragambyo y’ayo mashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali ahuriye mu Mpuzamashyaka CCP;

Umuvandimwe Adolufe(Adolphe) Ngendahayo yatanze igitekerezo kuri iyi nyandiko"Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu"

Mukurarinda

Ese, Nkusi we, Gakinahe uvuga ni wa mwalimu wigishaga muri faculte de lettre i Butare? Niba ari we, ni umuntu mubi cyane. Uriya tuba Bukavu mbere ya 1990, yirirwaga agambanira Abatutsi bashyigikiraga FPR, yewe n'imisanzu yatanzwe yanyagwaga n'inzego z'iperereza za Zaire bitewe na Gakinahe.

Umuvandimwe Munyura arunganira Shikama ku gisubizo yahaye Rafiki ku nyandiko "Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu"


Mukurarinda

Ndabashimiye cyane, Nitwa Munyura Benja, 

Mugusubiza Rafiki munyibukije ibyambayeho ubwo narindi imbere y'inteko gacaca ya ngoma nisobanura ku byaha naregwaga. Ubwo narinkataje mu kwisobanura, umwe mubagize inteko umusaza Byanafashe umwarimu muri kaminuza yanciye mu ijambo ambaza ikibazo kigira kiti: ese ko mbona wisobanura cyane wowe uri Umuhutu cg uri umututsi? 

Nabanje gucanganyikirwa ngirango umusaza yibeshye Niko kumusubizako jye ntaje kuburana ubwoko ahubwo mpagaze imbere y'inteko nisobanura kubyaha ndegwa, nakomeje guhatwa ibibazo ntegekwa gusubiza ikibazo n'abajijwe nuko niko kumusubizako ndi Umuhutu.Yaratangaye cyane niko guherako ambwira ko ntakagombye kwirirwa nisobanura rwose ahubwo ko nakagombye kwemera icyaha nkanagisabira imbabazi. 

Kuri we rero urumva ko iyo uri umuhutu uba warangije guhamwa n'icyaha ntabindi bisobanuro. Imana ireba mu mitima , yo ibasha kumenya ibikorerwa mu bwihisho niyo MUCAMANZA mukuru.

Shikama irashimira byimazeyo uyu muvandimwe Munyura kuri uyu mwanya yigomwe kugirango adusangize ku byamubayeho, twizeye kandi ko azakomeza. Imana ikomeze imuhe impagarike n'ubugingo.
Dg Nkusi Yozefu

Mu gihe OROMO muri Ethiopia bemerewe kwigaragambya bamagana amanyanga y' ingoma y'Agatsiko y'aho; mu Rwanda ho n'umuyobozi w'ishyaka ubirose arabizira. Ibi bikaba bizatuma ihirima ry'ingoma ya Kagame Pawulo n'ibizayikurikira bizamera nkuko byagenze ku ngoma ya Moamar Kadafi wa Libya/NKUSI Yozefu


Ubwoko bwa ba nyamwinshi OROMO muri Ethiopia
buhanganye n'ingoma  y'Agatsiko k'aho kabakandamiza

Ethiopia ni igihugu kitigeze gikolonizwa nk’ibindi bihugu byose by’Afurika, ariko kiza guhura n’akaga ko kuyoborwa n’ingoma z’igitugu zagihejeje mu bukene ku buryo ubu kibarirwa mu bihugu by’Afrika bihora mu nzara zidashira; kuri uyu munsi Shikama iriho itegura iyi nyandiko, LONI ikaba itabariza abanyethiopia bagera kuri miliyoni cumi n’eshanu(15,000,000) bugarijwe n’inzara kuri miliyoni zigera kuri mirongo inani (80,000,000)zituye iki gihugu.

Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu


Ariko Nkusi ndakubwira ikintu kimwe niba uri n'Umuhutu cyangwa Umututsi uri mubi; uravuga ngo iyo Umututsi abonye ubuyobozi bamushyiranaho n'umugore we nguhe urugero umugore wa IGP Gasana, Nyamvumba ,Kabarebe,  Musemakweri abo si abantu bakomeye mu Rwanda abagore babo bagakwiye gukorera nko mu bigo bikomeye?

Kagame Pawulo yari akwiye gushyira mu gaciro agasezera ku butegetsi kuko SATANI LUSUFERO yamurushije imbaraga akaba ari we uyobora igihugu cye!/NKUSI Yozefu


Mu gihe abambari ba FPR bariho bashyashyana hirya no hino batekinika akantu kose kugirango umwami w’Abidishyi azakomeze kubategeka kugeza igihe isi izashirira, ibintu biriho biradogera umunsi ku wundi mu gihugu cya Kagame ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko Satani yakigaruriye kikaba  kigeze inyuma ya Sodomu na Gomora nkuko Shikama iheruka kubagezaho inyandiko ibyerekana; igiteye agahinda ni uko Kagame Pawulo akibeshya ko ategeka kandi uyobora u Rwanda ubu ari kimenywa na bose nk’umuravumba. Hasi aha turarebera hamwe bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Satani ariwe usigaye wiyoborera u Rwanda.

Icyitonderwa: kanda kuri buri foto uyigire nini kugirango uyirebe neza, nurangiza ukande hejuru yayo ku nguni y'iburyo ahari aka kamenyetso X ihite isubira kuba ntoya.

Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu

Mukurarinda A.

Urubuga rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015 urutonde rw'abayobozi nako abategetsi bamaze guhungishiriza imiryango yabo hanze kubera kutizera ejo hazaza h'u Rwanda cyane cyane ku bijyanye n'amahoro. Ku rutonde twabagejejeho harimo inkomamashyi Gasamagera Welarisi( Wellars) wahungishirije abakobwa 2 mu gihugu cya Noruveje ndetse umwe akaba aherutse kurongorwa n'umurundi se ntamutahire ubukwe, undi mwana we akaba aba mu gihugu cy'Ububiligi.Uyu Gasamamagera niwe uba aherekeje Kagame Pawulo muri za Rwanda deyi  ashishikariza abanyarwanda gutaha! Hari n'umukuru w'inteko ishingamategeko nawe wamaze guhungishiriza abe mu gihugu cy'Ububiligi. Aba  bose bafite impamvu zitandukanye baha FPR kugirango itabaca imitwe kandi bakomeze bayikame itarateka; bamwe bavuga ko batandukanye n'abo bashakanye nka Habimana Salehe usigaye uhagarariye Kagame na FPR mu Misiri, abandi bavuga ko abana bagiye kwiga, abandi bakemeza ko abana babo babacitse nka Gasamagera.

UDUSAJYA(7).Nyuma yo guhabwa akayabo na Israel kugirango Pawulo Kagame yakire impunzi zo Muri Sudani na Eritrea zirukanwe muri Israel, izimaze kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 zigera kuri 5000 ziravumira Pawulo Kagame ku gahera./NKUSI Yozefu

impunzi z'abanyareritrea

Hashize amezi make tubagejejeho inkuru iteye ubwoba yerekeranye n'ukuntu Pawulo Kagame yakiriye amafaranga atagira ingano ariko akaba atazwi umubare kandi nta n'aho yanditse mu Rwanda akagereka ku Rwanda umutwaro wo kwakira impunzi zo muri Eritrea na Sudani zifungiye mu butayu bwa Israel, zikaba zigera zose hamwe kuri 20,000. 

UDUSAJYA(6)Nyuma yo gusahura amabanki n’ibigo bya Leta, gushinga ibigega bitagira indiba, ubu noneho FPR igeze aho igwatiriza u Rwanda ku bashoramari; ejo abakiri bato n'abataravuka bazishyura imyenda batariye ho n'agashitu!/Nkusi Yozefu




Gusahura amabanki n’ibigo bya Leta
Mu myaka yashize, twagiye twumva ngo ikigo runaka cyahombye amafaranga angana gutya. Ejo tukumva ngo abayobozi bagikoragamo bahawe indi mirimo, ntihagire ubazwa icyo gihombo. Ikigo kibasiwe cyane ni igitanga amazi n’amashanyarazi cyahoze cyitwa Electrogaz Agatsiko kakaza kukita EWASA ubu twandika iyi nkuru kuri Shikama ntituzi izina rigezweho ry’iki kigo kuko amazina yacyo ahinduka buri munsi mu rwego rwo kuyobya uburari bw’isahurwa rigikorerwamo.

Amabanki nayo ntiyarebewe izuba, ku buryo banki ya BCR byavugwaga muri 2008 ko FPR iyigejeje aharindimuka iyisahura.  Banque de Kigali nayo ni uko byayigendekeye ku buryo Abashoramari bo mu gihugu cy’Ububiligi bahisemo kwikuriramo akabo karenge muri 2009, basigira ibibazo benebyo.

UDUSAJYA(5): IHAME: Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina/NKUSI Yozefu(inyandiko yavuguruwe :2/12/2015 saa18.25 GMT)

Bimwe mubyo FPR yita byiza yakuriye abanyarwanda muri Uganda: Ikimansuro
Photo: igihe.com
Ihame ryose kugirango rifatwe gutyo koko hagomba ibimenyetso bifatika bishyigikira igitekerezo runaka kugirango koko gihinduke ihame rikaba ari ingenzi mu bushakashatsi kuko bugomba kuryubakiraho bufata ibyemezo cyangwa umwanzuro runaka. Ihame turi burebere hamwe riragira riti:" Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire bene bwo bagakurikizaho kwishimisha mu njyanishabitsina". Muri iyi nyandiko ndaza kwifashisha ubutegetsi bw'ingoma 2 nzi cyane, ni ukuvuga ingoma ya Kinani n'iya Kagame Pawulo.

Ubucurabwenge buratwereka ko mu bisekuru bya Kagame haba harimo abahutu. Ese ibi hari icyo byahindura mu mikorere n'imyumvire bye?/Nkusi Yozefu

Pawulo Kagame

Ikibazo cy'u Rwanda gishingiye ku bwoko abenshi basanga kizatuma abanyarwanda badatera imbere. Abanyarwanda mubyo ukuri bazwiho kuba ari abakozi aho bari hose. Ikibabaje ni uko bahirihimba, bagahatana , bakubaka bwacya bakabisenya. Ibi bikaba  bitandukanye n'ibibera mu bindi bihugu aho amoko asubiranamo akenshi biturutse ku bwumvikane buke bwa rubanda rwa giseseka, mu Rwanda siko bimeze. Abiyita abategetsi nibo usanga baramunzwe n'irondakoko; kandi turavuga ngo umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose.

UDUSAJYA(4): Nkundira Kagame Pawulo ko yemera ibyaha bye, nkamwangira ko atabyihana ngo abisabire imbabazi!: Umubyeyi we yamutoje urukundo, kubabarira no kwita ku bibazo by'abo ategeka. Ese Kagame yaba yarasabye imbabazi uyu mubyeyi mbere yo kwitahira kuko atakurikije inama ze?/NKUSI yozefu







Ubwo inkuru yari imaze gusakara ko umubyeyi wa Pawulo Kagame yitabye Imana, abantu benshi bagiye bagaragaza umujinya batewe n'ibibazo Kagame Pawulo yabashyizemo, bakabyegeka kuri nyakwigendera wabyaye nyiri ku batera ibi bibazo, bati nagende yadukozeho. Igikorwa nk'iki muri Shikama twaracyamaganye kandi tuzahora tucyamagana. Icyaha ni gatozi, tugomba kwipakurura uyu muco mubi Inkotanyi zadukuriye muri Uganda.

Isesenguramvugo n'ubuhanuzi. MAGAYANE ati:"Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka; umwami w'ishyamba azaza kwiba"/ UDAHEMUKA Eric

Picture


 Nongeye gusuhuza buri munyarwanda wese n'aho aherereye hose muri kano kanya. Muri byinshi Magayane yavuze ko bizaba mu Rwanda bimwe byarabaye abanyarwanda tubibonesha amaso yacu. Mu itangazamakuru n'isesenguramakuru bigendanye n'igihe cyangwa bigendana n'ibihe tugezemo numvise ari ngombwa kugira umusanzu ntanga ku banyarwanda bose mu kureba aho tugeze n'uko politiki yitwaye mu Rwanda rwacu.

UBUHANUZI: Nyirabiyoro nawe yahanuye amaherezo y'Ingoma y'Agatsiko/Nkusi Yozefu




Shikama imaze iminsi ibagezaho ubuhanuzi bwerekeranye n'iherezo ry'Ingoma ya Pawulo KAGAME. ubu buhanuzi bwasomwe kurusha izindi nyandiko zica kuri Shikama. Abenshi twagiye tuganira bemera rwose ko ubu buhanuzi bufite ishingiro, ariko hari na bake babupinga. Abaha agaciro ubu buhanuzi, twababwira ko iyo tubushyira kuri Shikama si ukugirango, biyicarire barambye ngo Magayane, Nyirabiyoro n'abandi baravuze,! Ni twebwe abanyarwanda twese tuzatuma ibikubiye muri ubu buhanuzi bunyuranye bisohora kuko Imana ngo ifasha uwifashije. Abemera ubu buhanuzi bagomba kubanza kureba koko niba ibimenyetso bibukubiye mo byigaragaza, barangiza bagahaguruka bagahagarara bagafasha ubuhanuzi gusohora.

Kubera ko muri rusange ibimenyetso bikubiye mu buhanuzi bunyuranye byarangije kwigaragagaza, tugomba guhaguruka tugatangira kubwira Agatsiko ko kagomba kuzinga akarago kakarekura ubutegetsi kugirango abanyarwanda bareke gukomeza kwicwa n'inzara, guhambwa babona, kwicwa nta mpamvu ku manywa y'ihangu, gusenyerwa, koherezwa muri Rweru, kurya nabi Agatsiko kariho gasesagura muri za Rwanda deyi, abana ba Ngofero bahabwa uburezi budafite ireme ab'Agatsiko bahabwa ubufite ireme.

Igihe ni iki rero kuko ejo hazaba ari kera

Ubuyobozi bwa Shikama
-----------------------------------------------------------------------------------------------.------------
                                                         UBUHANUZI BWA  NYIRABIYORO

Komanteri y'umuvandimwe Kabarari Emmanuel ku nyandiko "Shikama irihanganisha Kagame Pawulo wabuze umubyeyi we yakundaga ariko hari ibyo inamukeburaho/NKUSI Yozefu""

Twanze kuba inkangara y'ubujiji n'ubusahiranda


erega muzicwa nagahinda!!. ndibaza ntakindi gihe urwanda ruzayoborwa numuntu uzi icyogukora nka kagame. impanvu mwese mwahagurutse nuko igihugu kigeze aho uwo ariwe wese yifuza kukiyobora rero ntagitangaza mubyo muvuga ngo igiti cyera imbuto nicyo giterwa amabuye. mperuka mwese muyabangira ingata ngo igihugu kiri kwaka umuriro none abantu biziritse umukanda amatunda areze none ngo murashaka demokarasi mwabaye intyoza. Kagame numugabo cyane



Kabarari Emmanuel

Iyi komanteri murayisanga hano

Shikama irasubiza

Urakoze muvandimwe Kabarari  mu gutanga igitekerezo cyawe. Ariko ndagirango nkubwire ko ushobora kuba uri mu bantu bake babona ko u Rwanda rugeze aheza ku buryo buri wese ashaka kuruyobora.!!!

Icyo abenshi duharanira si ubutegetsi nkuko ubikeka, turaharanira ko abanyarwanda babaho mu gihugu cyabo badafatwa nk'ibintu ari abantu, nta bakorerwa ivangura, itotezwa ridafite ishingiro, nta bifata nk'indobanure zigomba kurya abandi zibakandagiye ku gakanu nkuko bimeze ubu mu Rwanda.

Niba uri mu bari bariziritse umukanda ukaba warawuzituye nkuko uvuga ko u Rwanda rugeza aheza , rukaba rweze imbuto, ndakumenyesha ko amateleviziyo n' ibinyamakuru byinshi byo ku isi bishyira u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bafite imirire mibi.. Ibi kandi bikaba byaragiye bishimangirwa n'ibyegeranyo mpuzamahanga binyuranye. None se ayo matunda uvuga u Rwanda rwa Kagame rweze ni ayahe!Icyo nzi iyi ngoma yejeje ni " IKINYOMA" tukaba aricyo turiho turwanya ngo kizarandukane na benecyo bagihaye intebe mu Rugwiro no ku Kimihurura.

Demukarasi murwanya iraje mu Rwanda ibagamburuze kandi ni twe twese Abatwa, Abatutsi n'Abahutu  tuzayimika , abigize INDOBANURE babishaka batabishaka.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)






UBUHANUZI: Ubuhanuzi Imana yahaye Hakizimana Bosiko:" IMANA IGIYE KOHEREZA KORALI YITWA IKOSORA:Imana izavuga cyane muri 2015 ku buryo ntawe izasigaramo ideni. Iyi korali izaza gucurangira mu Rwanda igihe Umupapa uzaba ari mu ruzundiko muri Uganda amaze gukura ikirenge muri iki gihugu atashye." ./NKUSI Yozefu




Ejo nabashyiriyeho videwo Pawulo Kagame ubwe yivugiye mo ko ataraba na Perezida, abantu benshi bamuzaniye ubuhanuzi bw'Imana. Aya magambo ya Kagame rero Shikama yagerageje kuyashungura isanga ko nta wapfa guhakana ukuri kuvugwa n'aba bahanuzi. Rudahigwa, Kayibanda cyangwa Kinani bari abakirisitu kandi batinyaga Imana. Niba Imana itarigeze ituma abahanuzi kuri aba bayobozi 3 mvuze hejuru ikaba yarahisemo Pawulo Kagame ni uko hari impamvu! Kuva muri 1994 kugeza kuri uyu munsi wa none, mu Rwanda hagiye habamo amabi menshi na n'ubu bigikomeje ku buryo Imana isumba byose harimo USA na UK bashyize Kagame mu Rugwiro idashobora gukomeza kubyihanganira, kandi igomba gukosora ba Sekibi ku buryo bw'intangarugero kugirango hatazagira umuntu kuri iyi si uzongera gukora nkabo ukundi.Mu gihe Kagame Pawulo agipinga ubu buhanuzi, twebwe ho abanyarwanda tugarukire Imana, dukundane, dutabarane ariko hejuru ya byose dusezerere irondakoko n'irondakarere.  Ubuhanuzi buri hasi aha uwabuhawe yabugejeje ku turere twose tw'u Rwanda, iby'uyu muntu avuga hafi ya byose bikaba bimaze gusohora. 
Hasi aha shikama yagerageje gushyiraho incamake y'ubu buhanuzi kubera ko hari abantu bashobora kugira ikibazo cyo gufungura VIDEWO kubera amikoro make.

          Hakizimana ararangiza aririmba ati:"  
 NGWINO winjire mu rugo rw'Imana , Inyuma  ni habi, ngwino winjire"

UBUHANUZI: Mu gihe bigaragara ko ubuhanuzi ku Rwanda bugeze ku musozo, Pawulo Kagame we aracyabupinga ngo arashaka ko Imana iza bakavugana imbona nkubone!/NKUSI Yozefu

Kagame ngo arashaka ko Imana iza bakivuganira nk'abareshya!

Kuri iyi videwo iri aha hejuru, Pawulo Kagame ariyemerera ko akiri mu bundi butegetsi mu Rwanda ataraba na perezida wa Repubulika, abiyitaga abahanuzi bamuzaniye ubutumwa bwinshi bahawe n'Imana ariko ngo arabapinga avuga ko ashaka kwivuganira n'Imana imbona nkubone.Nyamara ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona, biragaragara ko Kagame Pawulo n'Agatsiko ke bari mu bihe bya nyuma kandi nabo barabizi neza kuko bose barangije guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga bamwe babeshya ko abana bagiye mu mashuri, abandi bakavuga ko batandukanye nayo!

Ubuhanuzi: Ese manda Kagame yahawe yo guhonyora abanyarwanda irarangirana n’intambara agiye kugaba ku Burundi ikazamwirukana mu Rugwiro muri uyu mwaka wa 2015 nkuko byahanuwe koko?/NKUSI Yozefu

   Umuhanuzi Gakwaya Damaseni

Mbere y’intambara Inkotanyi zagabye ku Rwanda, hari umuhanuzi w’ikirangirire witwaga Magayane utazibagirana mu mateka y’u Rwanda wahanuye ibizaba kuva ku gitero cy’Inkotanyi , gufata ubutegetsi, no kwirukanwa kwazo mu Rwanda. Iyo urebye ibyahanuwe n’uyu mugabo icyo gihe n’uko ibintu biriho bigenda bikurikirana wagirango ibyo yahanuraga yabisomaga mu gitabo yari yandikiwe n’ingufu zidasanzwe!Rwabujindiri Rurya ntiruhage yaragaragaye kandi umururumba yavuzweho uraboneka, ibisahiranda bizarya akaribwa n’akataribwa biraboneka turabibona, ukwishishanya no kugambanirana ku buryo umwana azajya agambanira n’umubyeyi we nabyo turabibona, gusubiranamo kw’abiyicaje ku ngoma nabyo biriho biraba turabibona. Igihe Magayane yahanuraga ibi muri za mirongo inani mu kinyejana gishize cya 20, abantu benshi bamufashe nk’umusazi ndetse ubutegetsi bwa KINANI -kitananiye abanzi n’abagambanyi -bumuta muri gereza buvuga ko ashaka kugumura abaturage gusa.

Shikama irihanganisha Kagame Pawulo wabuze umubyeyi we yakundaga ariko hari ibyo inamukeburaho/NKUSI Yozefu

Shikama irihanganisha Pawulo Kagame wabuze umubyeyi
we ariko iranamukebura

Mu izina ry'abavandimwe bamfasha hano muri SHIKAMA, nihanganishije Pawulo Kagame wabuze umubyeyi we. Imana yakire roho ye mu ijuru ryayo kandi imuhe iruhuko ridashira.

Nyuma yo kwihanganisha Kagame, mboneye ho n'umwanya wo kwamagana ubunyamaswa busigaye buranga abanyarwanda benshi, uyu muco mubi FPR yadukuriye muri Uganda tukaba tugomba kuwipakurua niba dushaka koko kuba ho muri iyi si y'abantu.

POLITIBALL(1):Ikipe Agatsiko FC ya Kapiteni Pawulo Kagame irahurira Arusha n'ikipe Haleluya FC ya Kapiteni Nkurunziza Petero/Nkusi Yozefu


 Uyu mupira ngiye kubagezaho ni igitekerezo! Burya ngo impamvu ingana ururo!Iki gitekerezo kikaba cyaranjemo ubwo nasuraga YouTube nkagwa kuri Videwo yarimo Rukokoma yatumiwe ahantu ariko bamwima ijambo maze aho barimuhereye agira ati: " Erega mwari mwanyimye ijambo!Nta muntu uzambuza gukina politike!" Nahise nibaza nti ese burya politike ni umukino!Narongeye nibuka ko ku bwa Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi hari umutegetsi wajyaga abwira ikipe yakundaga cyane "Panteri Nware" igeze mu kibuga ati:" kanaka we, kora uko ubyumva, intambara ni nk'indi" ubwo yabwiraga abakinnyi kwica abakinnyi b'ikipe mukeba, icya ngombwa bagatsinda. Aha naho naribazaga nti ese burya umupira w'amaguru ni intambara nk'izindi? Iyi myumvire ya Rukokoma n'uriya wari ushyigikiye Panteri Nware, narayihuje yombi nyibyazamo umukino nise Politiball.

Hasi aha mukaba mugiye kugezwaho umukino wa politiball uri buhuze Agatsiko FC ya Kapiteni Kagame  Pawulo na Haleluya ya Kapiteni Petero Nkurunziza. Kubera ko mu Burundi hamaze igihe hagwa imvura nyinshi ibibuga byose bikaba binyerera, no mu gihugu AGACIRO bikaba ari  uko, uyu mukino urakinirwa Arusha muri Tanzaniya! Abanyamakuru 3 bo muri TVG nibo bari bubagezeho iby'uyu mukino: Kawera, Kalinda na Shinani. Muryoherwe.

AGATENDO MU DUTENDO(14): Padiri NAHIMANA Tomasi ari mu yahe mayobera?/Nkusi Yozefu

                                                                                    Padiri Nahimana Tomasi
"Turasaba umwe mu bataripfana kugira icyo avuga ku nyandiko naciye kurihttp://shikamaye.blogspot.com/ (Agatendo mu Dutendo 12 Ese aho padiri Tomas Nahimana ntiyaba yarakoze nka Uwizeyimana Evode! PADIRIOUTAI?/NKUSI Yozefu). Njyewe nicyo nkomeje gusaba.Ntitubasabye ko muduha détails zose, niba nabyo ari strategie z’imikorere y’abataripfana, nabyo tubimenye.Ndabibutsa ko kenshi uru rubuga rwagiraga ibibazo mukabitumenyesha mubicishije ku zindi mbuga noneho tukamenya ko cyari ikibazo runaka bityo tugategereza. Guceceka siwo muti. Abasenye u Rwanda bahisemo IKINYOMA, GUHISHAHISHA(aribyo abantu bitiranya no kugira ibanga)TWAJYA KUBONA TUKABONA IBINTU BITARI BYIZA BITWITUYEHO, nko kurimbura agasozi cyangwa URUSISIRO RWOSE kandi ababiteguye babihishahishe ariko bitabujije ko bamenyesheje ababo tubana mu nsisiro bo bakirinda kugerwaho cyangwa kwitiranwa n’ababaga bakatiwe urwo gupfa. Iyo mikorere yaranze abo bose ntacyo nyivugaho kinini ariko MUMENYE KO GUHISHAHISHA BIJYANA N’UBUGOME KANDI UBUGOME BUTURUKA KU MUBI. None mwe kuki mutakomeza guhitamo UMUCYO? UKURI? CYANGWA MU RUFARANSA TRANSPARENCE? Ubwo se musanze guhishahisha aribyo byiza? Mwanze umucyo ku mugaragaro rero! Muhisemo IKIBI CYARANZE INGOMA ZICA!  Murakoze. Ukuri/ komanteri yo kuri www.leprophete.fr.novembre 17, 2015 at 9:17"
 Tomasi yananiwe kubeshyuza inyandiko ya shikama 
Mu nyandiko ya shikama iheruka, Agatendo mu dutendo (12) musanga aha, twibazaga uko byagendekeye umuvandimwe wacu Padiri Nahimana Tomasi umuyobozi w'urubuga rwabimburiye izindi zigenga, Loporofete ( Le Prophete) -Umuhanuzi. Mu gusoza inyandiko yacu twarangije dukeka ko uyu mupadiri wiyuburuyemo umunyapolitike yaba yaragiye kubohoza umwanya i Kigali mu Ngoma y'Agatsiko nkuko Uwizeyimana Evode yabikoze, tukongera tugakeka ko niba ibyo tuvuze hejuru atari byo, Nahimana Tomasi yaba ariho ategura mu ibanga urugendo rwe rumuganisha i Kigali ngo ajye guhangana na Pawulo Kagame mu ngirwamatora yo muri 2017 nkuko yabyemereye abanyarwanda ko azasesekara i Kigali muri Mutarama 2016 kubera impamvu tuvuze hejuru.

AGATENDO MU DUTENDO(13):Abatekinisiye ba FPR bashinzwe guhimbira ibyaha uwo bashaka guca umutwe umenya akazi kabananiye, Umwidishyi mukuru agomba kubasimbuza abashya. Menya agatendo kabaye mu ifungwa, ifungurwa n'ifungwa bya Kapiteni Dawudi Kabuye/ NKUSI Yozefu

kapiteni Dawudi kabuye
                                   
Kapiteni Dawudi Kabuye ni muntu ki?
Dawudi Kabuye ni umugabo wa Roza Kabuye wa wundi wigeze koherezwa gufatirwa i Burayi ku bwumvikane bwa Pawulo Kagame n'uwari Perezida w'Ubufransa Nicholas Sarkozi kugirango Agatsiko kamenye neza ibikubiye mu idosiye y'umucamanza Jean Louis Bruguere ku cyaha cyo guhanura indege ya Kinani abenshi bemeza ko yabaye imbarutso y'amarorerwa yagwiriye u Rwanda( aha muribuka ka gatendo ka : " Turashaka Roza wacu"!) Umuryango wa Kabuye, uri mu bantu bubatse ubutegetsi bw'indobanure buyobowe na Pwulo Kagame uriho uwutoteza amanywa n'ijoro.

UDUSAJYA(3):Mu gihe ba Munyanya babeshya Kagame ko bazamugwa imbere, Twebwe ho Ikinyarwanda ashaka gusogota tuzakigwa hejuru!/NKUSI Yozefu


Mu cyumweru gishize, za Nkomamashyi zo ku Kimihurura nyuma yo kwemeza ko itegekonshinga rihinduka kugirango umwami Kagame azagwe mu Rugwiro, zahise zisimbukira  ku wundi mushinga zagejejweho na Guverinema nyayo ya Kagame( ikorera mu Rugwiro). Urwo rukozasoni nta rundi ngo ni ukwiga ukuntu ikinyarwanda cyavanwa mu ndimi zakoreshwaga mu butegetsi kugirango abashoramari bazaze mu Rwanda ku bwinshi!!!!!Muri Shikama rero tukaba twamaganye uru rukozasoni twivuye inyuma. Biteye isoni rwose kubona umutegetsi udafitiye impuhwe abo yabohoje akabashyira ku ngoyi aryama akabyuka avuga ati ibi nibibe gutya, maze Inkomamashyi ze zikabiha umugisha uko byakabaye zititaye ku ngaruka bizagira kuri ejo hazaza h'abanyarwanda.

Agatendo mu Dutendo(12) Ese aho padiri Tomas Nahimana ntiyaba yarakoze nka Uwizeyimana Evode! PADIRIOUTAI?/NKUSI Yozefu


Padiri Nahimana Tomasi
Umukandida w'ishyaka Ishema mu matora ya  Perezida wa Republika muri 2017

   Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bazi intambara y’inkundura yarwanywe n’urubuga loporofete(Le prophète)Umuhanuzi rwari ruyobowe n’abapadiri babiri aribo Rudakemwa Forutunatusi(Fortunatus) na Nahimana Tomasi bombi bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu kuva uru rubuga rugishingwa. Agatsiko kararuhagurukiye, karufunga inshuro nyinshi, gasebya benerwo mu itangazamakuru ryako biratinda!Impamvu nta yindi rero ikaba ari uko Agatsiko kagize ubwoba kabonye uru rubuga rutangiye kugezaho abanyarwanda ukuri kw’ibibera iwabo, kandi bigakorwa n’abantu bazi uko kuri banaguhagazeho, bashobora kwizerwa n’abaturage ndetse n’abanyamahanga. Ikindi cyateye ubwoba agatsiko kurushaho ni uko byagoye Agatsiko gushakira aba bagabo bashinze uru rubuga icyaha cy’inkomoko gikoreshwa mu gucecekesha no kujujubya Umuhutu aho ari hose kusi ndetse n’utaravuka! Ikibabaje rero ni uko uru rubuga rwabereye izindi mbuga Rubimburirangabo rwahagaze igitaraganya, abakunzi barwo ntibabwirwe uko byarugendekeye abantu benshi bakaba bibaza niba Padiri Tomasi Nahimana waruyoboraga ataranyonyombye akajya kwibohoreza umwanya kwa Kagame Pawulo nka Evode Uwizeyimana! Shikama yabashyiriyeho hano hasi videwo yerekeranye n’ikiganiro  Padiri Tomasi Nahimana yagiranye na Radiyo Ikondera Info muri 2014 kikaba cyari cyerekeranye n’itahuka rye ngo yiyamarize kuba Perezida wa Repubulika muri 2017. Ibiri muri iki kiganiro bishobora kudufasha kumenya aho umukandida w’Ishema mu matora ya 2017 ku ntebe yo mu Rugwiro yaba aherereye.

UDUSAJYA( 1): isi ntisakaye buri wese yanyagirwa/ Nkusi Yozefu


Muri iyi minsi abanyarwanda bateye umugongo ibibera iwabo maze amaso n'amatwi babyerekeza i Burundi. Nkuko imvugo yasakaye mu Rwanda muri iyi minsi igira iti: " Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa" ibyemeza, tugomba kumenya ko ibibera i Burundi bishobora kuba n'ahandi hose ku isi no mu Rwanda harimo. Niyo mpamvu rero tugomba gukomeza gukurikirana ibibera i Burundi, dusabira ku Mana abavandimwe bacu b'Abarundi ngo ibarinde Sekibi, ariko tukanazirikana ko turi mu isi idasakaye, tugashikama tugashaka uko twasakara inzu yacu"RWANDA" ngo tutanyagirwa!

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Gatatu):IGITERO KU BURUNDI MURI UKU KWEZI K'UGUSHYINGO!/NKUSI Yozefu

Kagame Pawulo agura ibi bisasu, abibazaga icyo azabikoresha bagiye kukibona
muri uku kwezi k'Ugushyingo 2015

Mutwihanganire kuba twaratinze kubagezaho iyi nyandiko abenshi muri mwe badutangarije kenshi ko bayitegerezanye amatsiko menshi. Impamvu yo gutinda nta yindi rero ni uko mu gahugu k’ikinamico buri gihe bucya bucyana ayandi; ni ukuvuga ko igihe cyose twabaga tugiye kubageza ho iyi  nyandiko, hari andi makuru mashya twungukaga bikaba ngombwa ko nayo tuyashyiramo.

"Iki ni igihango, mumenye ko FDLR niza ikabasangana iyi foto itazabasiga, niyo mpamvu tugomba gufatanya kuyitsemba"Jenerali Kabarebe Jyemusi. Menya icyihishe inyuma y'umusanazu wa FPR uriho wakwa ku ngufu abatavuga rumwe n'ingoma y'Agatsiko ka FPR


Nkimara kubona inyandiko yaciye kuri Veritas info muri iki gitondo yerekeranye n'umunyarwanda umaze iminsi atotezwa n'inzego z'ubutegetsi z'u Rwanda kugeza aho ashimutiwe, numvise ngomba kugira icyo mvuga kuri aya marorerwa akorwa n'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro kugirango gahatire abanyarwanda bose gutekererezwa n'umuntu umwe rukumbi umwicanyi Pawulo Kagame.
Iyi nyandiko ivuga akaga umuvandimwe wacu Ntirutwa Tewofile  yahuye nako murayisanga hano(kanda hano uyigereho.)

Hari umunywarwanda uherutse kunyandikira ambwira ati : " Erega hano i Kigali twibereye muri gereza nkuru yitwa u Rwanda!" Naramusubije nti nimwihangane kuko nta kindi nari mfite nakora, ariko aya magambo ye yanyibukije ibyambayeho mu bihe bya nyuma ndi mu Rwanda n'ibiheruka kuba kuri bamwe mu bakorera ibinyamakuru byo hanze, ndaturika ndarira nk'umwana ! Ibi byose murasanga ntaho bitaniye n'ibyabaye kuri Ntirutwa Tewofile musomye hejuru aha.