Pageviews all the time

Kuki Pawulo Kagame n'Agatsiko ke bifata nk'abategetsi bataye ubumuntu?/Nkusi Yozefu





















Ku ifoto: umuherwe Pawulo Kagame(ibumoso) yagiye kureba umupira mu Butaliyani no mu biroli by'umuhungu we arangiza kaminuza kuri 28/5/2016, abarwayi bahekeranye ku gitanda kimwe mu bitaro bya Kiziguro(iburyo)


Shikama yahitishije inyandiko nyinshi mu minsi ishize zerekeranye n'ibibazo byugarije abanyarwanda cyane cyane ba rubanda rugufi rwo mu cyaro. Izi nyandiko akenshi zibanze kuri ibi bisata bikurikira: uburezi, ubuvuzi, n'ubuhinzi. Icyatumye twibanda kuri ibi bisata ni uko aribyo shingiro ry'amajyambere mu gihugu nk'u Rwanda.

Ni kenshi Shikama yeretse abanyarwanda ko nta kigenda mu gisata cy'uburezi aho mu mashuri abanza n'ayisumbuye abana bahabwa uburezi butagira ireme bagakomeza muri kaminuza batazi gusoma no kubara nkuko byemejwe n'ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamhanga gitanga imfashanyo itubutse muri iki gisata mu Rwanda. Umwe mu bategetsi b'u Rwanda ( Transparency, Rwanda) aherutse  nawe kwemeza ko uburezi bwahindutse uburozi mu Rwanda!

Isomo abaturage b'intara ya Oromia yo muri Ethiopia bahaye Leta, Abanyarwanda bakwigiraho/Nkusi Yozefu

Image result for map of ethiopia showing oromia region
Ikarita yerekana intara ya Oromia muri Ethiopia

Intara ya Oromia ituwe na ba nyamwinshi  bo mu bwoko bwa Oromia yagiye ikandamizwa n’ingoma za ba nyamuke aribo Amahara basimbuwe na  Tigrinya ubu bari ku butegetsi. Shikama yigeze kubagezaho ibyerekeye imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri iyi ntara ku buryo imaze guhitana amagana y’abantu , abenshi bakaba ari urubyiruko. Iyi myigaragambyo ikaba igamije kubuza Leta guha ubutaka bwo muri Oromia abashoramari b’abanyamahanga.

Muri iki cyumweru abakozi ba DMI bakoze hasi mu rukiko muri Mozambique kandi ngo bafite avoka uburanira perezida !!/Mahoro Kalisiti



                                                 Muri Mozambique Abapasiteri b'Abanyarwanda DMI 
                                                yarabigaruriye  none basigaye batukana nk'abashumba/
                                            kanda kuri iyo videwo ya Shikama  iri hejuru wiyumvire  

Nkuko ubushize hano kuri Shikama nabaciriye ku mayange kuby'intambara abakirisitu bo muri Mozambique bagabweho n`abakozi ba DMI biyoberanyije mu  myambaro ya "Gipasiteri',bakigira intumwa za Christo Yesu kandi ari intasi za Kigali;bagamije gukaraba inkaba y`impunzi z`inzira karengane zabahunze !

UDUSAJYA. Ese Mushoborabyose Pawulo Kagame noneho aritegura gukora iki ko amaze kwerekwa ubugira kabiri ko FDLR n'Abarundi bashobora kumuvugutira umuti wo kuribwaribwa kwe?/Nkusi Yozefu



                             Mu ndirimbo iri kuri iyi videwo, Abarundi barabwira 
Pawulo Kagame ko bifuza kumuvugutira umuti w'ukuribwaribwa kwe!
                                                                                                                                  
" Hari ngo abariho bitegura gutera u Rwanda baturutse hanze kandi bashyigikiwe na bimwe mu bihugu duhana imbibe, ndiho ndaribwaribwa, barantindiye, icyampa ngo bangirire vuba ngo maze nkwereke". Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro muri Mata 2016.


Kugirango indwara umuntu aba afite ikire neza, hari ibintu umurwayi agomba kwitaho afatanyije na muganga ibi bikurikira: 
  • Icya mbere ni uko umurwayi yumva ko arwaye, akemera kugana  muganga
  • Icya kabiri, ni ugufatanya na muganga gushakisha imiterere y'indwara ye( Diagnostic)
  • Kwemera gukoresha uko bikwiye  imiti yandikirwa na muganga no gukurikiza inama ze zose.

Tariki ya 5/6/2016: kwibuka abasenyeri n'ikibondo Sheja FPR-Inkotanyi yiciye i Gakurazo


Videwo y'ikiganiro Mama wa nyakwigendera Sheja Rushari(Richard),
 Esiperansiya Mukashema yagiranye na SHIKAMA umwaka muri 2015

Nyuma yo gufungira Metere Ntaganda Berinarudo muri gereza za DMI akahavanwa akajyanwa gufungirwa iwe i Nyamirambo, noneho DMI n'Agatsiko bategetse umunyamabanga w'inzibacyuho w'ishyaka rye PS-Imberakuri kwegukana ishyaka akirukana Metere Ntaganda Berinarudo nkuko babikoze kuri Noheli na Mukabunani!/Nkusi Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo
Gutotezwa kwe n'Agatsiko kurushaho kumugira Intwari,
Niyo bakwica uzahora wibukwa nk'Intwari 

Ngo umwanzi ntahuga! Metere Ntaganda Berinarudo niba hari umwana ateganya kunguka vuba iyi ngoma y'ikinyoma ya FPR ikiri ku butegetsi azamwite NZARUBARA! Metere Berinarudo niwe munyarwanda wa mbere watinyutse kuvuga ko FPR  itegekesha igitugu asaba ko u Rwanda rwayoborwa muri Demukarasi, ijambo Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batinya nkuko umuriro utinya amazi!

Mwatunganyirijwe uburyo bushya bwo gutanga ibitekerezo(KOMANTERI) byanyu kuri SHIKAMA!!!/Nkusi Yozefu

kanda kuri iyi foto uyigire nini maze usome neza ibiriho
Abamaze iminsi mubaza ibyerekeranye n'aho mushyira komanteri hatafungukaga neza kuri benshi mwashyizwe igorora! Hasi aha murahasanga  uburyo burambuye bw'ukuntu mwatanga komanteri byihuse kandi bworoshye:

  1. Uko watanga komanteri ukoresheje email yawe yo muri GOOGLE 
  2. Uko watanga komanteri ukoresheje izina ubonye
  3. Uko watanga komanteri nk'umuntu utazwi( anonymous)

TUBATUMIKIRE: Menya ukuntu urwego rw'ubutasi bwa Kagame DMI rwagonganishije abapasiteri b'abanyarwanda muri Mozambique/Mahoro Kalisiti


Muvandimwe Nkusi,turabashimira mwebwe bo muri Shikama urugamba muhoramo mugamije ko ukuri kwasimbura ikinyoma na 'Democratie' igashinga imizi kandi ikabona igatohagira kubera uko kuri ! Nimukomere; turababona n'uburyo mudahwema gutabariza rubanda iri ku ngoyi.

IBYAHISHUWE(Mozambique)2: Ambasade y’Agatsiko yaryanishije impunzi zo muri Mozambique zimaze kwanga Pasiporo y’Agatsiko/NKUSI Yozefu(yavuguruwe 19/5/2016, 10:45GMT)

Muri iyi videwo twabashyiriyeho ubushize tukaba twongeye kuyigarura, muriyumvira ukuntu Agatsiko kaciye kuri Baziga Louis uhagarariye DMI mu cyitwa Daspora muri Mozambique, maze bagafungisha umupasiteri witwa Tuganeyezu Diomedi wanze ko DMI yigarurira insengero zabo. Murasanga ko uyu Revokati azira ibyo uyu Diomedi ufunze yazize: "itekinika rya DMI". Jenerali Vitali arabisobanura neza ati: " Luwi(Louis) ntabwo yigeze yihisha mu bigunda nka Revokati kuko we yiberaga muri Hoteli( ndlr:nyamara muraza kumva ko Diomedi yazize izimira ry'uyu mwicanyi Luwi)! Diomedi se ubu ari he? Shebuja wabo!Ntibagafunze nk'imbwa, kakaba katagira dosiye! Nta gahugu k'akana kabaho, igihugu ni igihugu; ntawe uburana na Leta. Revokati natsinda umwavoka wacu uburanira Perezida wa Repubulika(ndlr: Pawulo Kagame) nzahita ntaha mu Rwanda! Hasi aha twabashyiriyeho inkuru irambuye y'iyi ncamake. Muryoherwe na SHIKAMA.
  
Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo 
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa  Bosco NTAGANDA wari wagize
 ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo


Nkuko twabibasezeranyije ko tuza kubagezaho amakuru asobanutse ku bibera muri Mozambique, abanyamakuru ba Shikama bari muri Mozambique bamaze gukora amatohoza ku byerekeye ihohoterwa ry’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Mozambique. Muri make rero Leta y’Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro nkuko yiyita, ngo yahatiye abanyarwanda baba muri Mozambique kureka ibyangombwa by’impunzi bagafata urwandiko rw’inzira(Pasiporo) rw’u Rwanda ariko inyinshi mu mpunzi ngo zibitera utwatsi nkuko byagenze muri Zambia

"Turashize nyabuneka SHIKAMA nimudufashe kuvuza induru! " Impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Mozambique/Nkusi Yozefu



Umwicanyi wa DMI Jenerali ( Vital) aramena amabanga y'Agatsiko ku
 bwicanyi bwako  n'ubundi bugome gakorera Impunzi

Mwaramutseho! Tukimara kubagezaho IBYAHISHUWE byerekeranye n'umwe mu bicanyi DMI yohereje kwibasira impunzi zacu muri Mozambique, impunzi z'abanyarwanda zibayo  zandikiye Shikama zitabaza zisaba ko twazifasha kuvuza induru mu ijwi riranguruye tuzitabariza.

Shikama icyo igamije ni ukubohora buri munyarwanda aho ari hose; nkuko twabibabwiye ubushize, kubera ibiherutse kubera muri Zambia, aho Leta y'Agatsiko k'Amabandi yitwaje Intwaro nkuko kiyita iheurutse kugambanira impunzi ziriyo zimwe zikicwa, izindi zikamburwa imitungo yazo, byabaye ngombwa ko Shikama ishyira ibiro byayo byihariye muri kariya karere k'Afrika y'Amajyepfo; abanyamakuru bacu bariyo bakazajya batugezaho umunsi ku wundi uko ibintu byifashe.

IBYAHISHUWE. JENERALI, umwicanyi wa DMI uba muri Mozambique aravuga ibigwi by'akazi akora/ Nkusi Yozefu


                                    
                             Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo 
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa  Bosco NTAGANDA wari wagize
 ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo                                    
Mu kwezi gushize kwa Mata 2016, impunzi z'abahutu ziba muri Zambia zarasahuwe, zihohoterwa n'abaturage ba Zambia ndetse zimwe ziricwa. Shikama yakoze iperereza ibereka ko ubu bugizi bwa nabi bwateguriwe mu Rugwiro kwa Kagame Pawulo bushyirwa mu bikorwa na za Ambasade z'Agatsiko ziri muri Kenya, Tanzania na Zambia, iyo nyandiko murayisanga hano.

Shikama ntabwo yahagarariye aho kuko byabaye ngombwa ko dushaka umunyamakuru wihariye wacu ukorera muri kariya karere k'Afurika y'Amajyepfo kugirango akurikirane umunsi ku wundi ubu bugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n'Agatsiko. Ni muri urwo rwego, uyu munsi tugiye kubagezaho amajwi y'umwimerere y'umwe  mu bicanyi b'Agatsiko witwa JENERALI uba muri Mozambique aho yigize Impunzi atariyo, wigamba ubwicanyi n'ubundi bugome bakorera Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Tubafitiye ibyahishuwe mu masaha ari imbere!


Shikama irangije iperereza rikomeye riri bushyire hanze ibyari byarahishwe, nta shiti ibyarivuyemo biraramira ubuzima bwa benshi. Ni mu masaha ari imbere. Mukomeze mukurikire SHIKAMA.

Dg Nkusi Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Dore Abiyita abanyepolitike bacu ngo barwanya Pawulo Kagame ibyo babamo!!/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko musanga hasi yavuye kuri Fondation Banyarwanda, Ihuriro (Forum) rya Rutayisire Bonifasi( Boniface). Urubuga rwanyu Shikama ruri mu bahawe kopi y'iyi nyandiko yatanzwe n'umuntu ukoresha imeli memajp2000@gmail.com nkuko mubibona hasi aha. 

Mwihere amaso nimurangiza musesengure!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
___________________________________________________________________

Uzamukunda Mariya Kalara wari warashimuswe n'inzego z'ubutasi za Pawulo Kagame, nyuma y'amezi atanu yabonetse yarataye ibiro yaranategetswe kuba ikiragi ntavuge ibyamubayeho!'Nkusi Yozefu




Ku itariki ya 10 Werurwe, Shikama yabagejejeho inyandiko yari ifite umutwe ugira uti: 

"Uburyo bushya bwo kubohoza imyanya y'akazi mu Rwanda: Umuhutu arashimutwa agafungirwa ahantu hatazwi naho Umututsi akoherezwa kwiga mu mahanga"


Muri iyi nyandiko mwongera gusanga aha, twabagejejeho akarengane bamwe mu Batutsi bagiye bahura nako aho bagiye bahatirwa kujya kwiga mu mahanga kugirango imyanya bari bafite mu Gatsiko ihabwe abandi; naho Abahutu bo ntibagira aya mahirwe kuko bo bafungwa kugirango iyi myanya barimo ihabwe abandi. Urugero twatanze rwa hafi ni urw'umubyeyi witwa Uzamukunda Mariya Kalara( Marie-Claire) washimutiwe kuri Nyabugogo kuri 27 Gashyantare 2016 avuye gusura umuryango we akaba yarafashwe yerekeje i Rwamagana aho yakoraga mu bitaro byaho aho yari ashinzwe  ubutegetsi n'imiyoborere.

SHIKAMA iranyomoza: Impinja ziriho zipfira mu bitaro hirya no hino mu Rwanda ntizizira ba nyina wazo zirazira Leta y'Agatsiko/Nkusi Yozefu



Abanyarwanda benshi twarumiwe twifata ku munwa tumaze gusoma mu itangazamakuru ry'Agatsiko mu nyandiko zako mu minsi ibiri ishize, aho ryemezaga ko mu mwaka ushize wa 2015 muri Musanze hapfuye abana 120 batarageza ku minsi 28. Ababyeyi babajijwe n'iri tangazamakuru icyaba kibitera, na abo bavuze ko batabizi byababereye urujijo. Nyamara muri Shikama twarumiwe twumvise ikinyamakuru cyasimbuyeIGIHE mu kwmamaza gahunda z'Agatsiko cyitwa MAKURUKI gifatanya n'umwe mu baganga bakora ku bitaro bya Ruhengeri akarere ka Musanze gaherereyemo, bombi bakemeza ko ngo icyaba gitera izi mpfu ngo ari uko ababyeyi bagira umwanda, bakoresha ibiti bya kinyarwanda( imvugo ya Dg Deborah MAKASI wo mu bitaro bya Ruhenegri)  ubundi batanipimishiriza igihe!

Ni gute kandi ni ryari u Rwanda ruzatanga uburezi aho gutanga uburozi kuri rubanda rwa giseseka?/NKUSI Yozefu

Barigishwa gukanisha imodoka nyuma y'uko barangije kaminuza bakabura akazi/foto IGIHE
Maze gusoma inkuru y'uurubuga rw'Agatsiko IGIHE yerekeranye n'abarangije kaminuza babuze akazi bikaba ngombwa ko bajya kwiga imyuga ngo babone imibereho, numvise ngomba kugira icyo mvuga ku burezi bw'u Rwanda uko bwifashe ubu n'uko mburota nyuma y'ingoma y'Agatsiko. Ni kenshi nagiye mvuga kuri ubu burezi mbicishije mu bitangazamakuru binyuranye, haba kuri BBC Gahuza, Umuvugizi, Le Prophete n'aha kuri SHIKAMA. Ubu burezi mbuvuga nk'ubuzi nk'uko umutangabuhamya mu rukiko asobanura ibyo yahagazeho. Ndibutsa abasomyi ba Shikama ko nabaye umwarimu muri kaminuza nkuru y'u Rwanda kuva muri Werurwe 2007 kugeza muri Nzeri 2009, ndetse nkaba narabaye umukuru w'agashami(Head of Department) kuva mu Gushyingo 2008 kugeza muri Nzeri 2009. Ikindi ni uko nigishije ( Visiteur) no muri kaminuza ya ULK na UCK hagati ya 2007 na 2009.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 10/2016

KWAMAGANA URUGOMO N’IMVUGO YA GASHOZANTAMBARA

rudasingwa

Imyaka ibaye 22 igihugu cyacu kigwiririwe n’amahano yaje kuvamo itsembabwoko n’andi mahano menshi atarahabwa inyito yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zitagira ingano. Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, mu gihugu ndetse no mu mahanga hibukwa izo nzirakarengane, kuri benshi tukabibuka bivuye ku mutima tunasaba ko bitazasubira ukundi “Never again”.
Igitangaje kandi kinababaje, ni uko bimaze kuba umuco mubi kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda duhereye ku mukuru w’igihugu perezida Pahulo Kagame, bakoresha ibyo bihe nk’uburyo bwo kugaragaza ko batigeze bumva cyangwa ngo bakure amasomo muri ayo mahano yoretse igihugu mu miborogo ku buryo na n’ubu igihugu n’amahanga bigihanganye n’ingaruka byadusigiye.

UDUSAJYA. Abapolisi nabo barambiwe akarengane bakorerwa n'ingoma mpotozi: i Musanze umupolisi yarashe sebuja ( komanda wa polisi) arangije arirasa!

Umusirikare Bangui
umusirikare Rashidi wishe bagenzi be 4 agakomeretsa 8 nawe akaraswa muri 2015.
Igisoda cy'u Rwanda cyagiye muri Cetrafrique
Si abaturage gusa barambiwe akarengane bakorerwa n'ingoma mpotozi ya FPR-Pawulo Kagame.Abapolisi nabo bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye akarengane bakorerwa mu kazi kabo. Ni muri urwo rwego, umwe mu bapolisi barambiwe ayo mabi, yivuganye komanda wa sitasiyo ya polisi ya Busogo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze. Uyu mupolisi wari ufite ipeti ryo hasi Assistant Inspector of Police( AIP) yivuganye shebuja wari umukuriye Chief Inspector of Police (CIP)

IBIMBABAZA. Shikama ibabajwe no kubamenyesha ko Metere Ntaganda Berinarudo ubu afungiye iwe mu rugo/NKUSI Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo ufungiye iwe mu rugo
Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko Metere Berinarudo Ntaganda ubu afungiwe iwe mu rugo. Turavuga ko afungiye iwe kuko adashobora gutelefona cyangwa ngo hagire umuhamagara, ntashobora no kwakira imeli(emails) cyangwa se ngo azohereze. Ni ukuvuga ko nta komunikasiyo afitanye no hanze y'urugo rwe. Ibi bikaba biterwa ni uko Polisi y'Agatsiko yamwambuye telefone ze zose ubu ikaba ariyo izibitse.

Igifungo nk'iki ni kibi kurusha kukujyana muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930 kuko ho  ubona abantu bagusura mu gihe iyo abantu bamaze kumenya ko Agatsiko kakwitumye nkuko bimeze kuri Ntaganda, nta muntu wongera no kuguha bwakeye.

Agatsiko kiyemeje gukomeza gutoteza Metere Berinarudo NTAGANDA kamubuza kurenga imbibe za Kigali/NKUSI Yozefu

Metere Berinarudo Ntaganda
Amakuru dukesha Radiyo Ijwi ry'Amerika, ngo Metere Berinarudo Ntaganda yaraye arangije guhatwa ibibazo n'Agatsiko igihe cya saa yine z'ijoro ku isaha y'i Kigali. Agatsiko ngo kakaba kamutegetse kukitaba buri wa gatanu no kutarenga imbibe z'umujyi wa Kigali. Ibyaha aregwa: gushaka gukoresha inama y'ishyaka, gusuzugura izego z'ubutegetsi!

Shikama irakomeza gukurikirana uru rukozasoni, tukaba tuza kubaha amakuru arambuye ahagana nimugoroba. 

Tuzakomeza guharanira ko Metere Ntaganda Berinarudo yishyira, akizana mu gihugu cye nta yandi mananiza ashyizweho n'uwo ariwe wese.

AMAHORO KU GITI CY'UMUNTU

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma



Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994


ob_ef2d98_abihayimana-gakurazo
Inzirakarengane ziciwe i Gakurazo tariki ya 5/6/1994

            GAKURAZO 05/06/1994 – 05/06/2016        

Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994
________________________________________
Je m’associe de tout cœur au deuil national, et je vous assure de ma prière pour vous-mêmes, pour vos communautés souvent déchirées, pour toutes les victimes et leurs familles, pour tout le peuple rwandais, sans distinction de religion, d’ethnie ou d’option politique.”
(Le Pape François)

Turasaba Agatsiko ka FPR- Pawulo Kagame Kurekura Metere Berinarudo Ntaganda uriho ukorerwa iyicarubozo i KAMI kuva tariki ya 1/5/2016 azira ko atashyigikiye umugambi wa Pawulo Kagame wo guhindura Repubulika UBWAMI

Image result for bernard ntaganda ps imberakuri

Tariki ya 1/5/2016, Igipolisi cya Kagame cyataye muri yombi perezida fondateri w'ishyaka PS-Imberakuri Metere Berinarudo Ntaganda akaba azira ko yamaganye umugambi mubisha wa Pawulo Kagame wo guhindura u Rwanda ingoma ya Cyami iyoborwa n'umuryango we.  Metere Ntaganda yari amaze iminsi abangamiwe n'inzego z'umutekano wa Kagame aho zamugonganishije n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka rye MWIZERWA.

Twamaze kumenya ko ubu Metere Ntaganda ariho akorerwa iyicarubozo i KAMI ahahinduwe ibagiro  ry'abantu n'Agatsiko. Polisi yiyita iy'igihugu yagombye kurinda umutekano wa rubanda niyo iriho iwuhungabanya; mu gihe kitarenze amezi 3  gusa hari abantu barenga 8 bamaze kurasirwa bagapfa  kuri sitasiyo za polisi hirya no hino mu Rwanda. Tukaba twamaganye abagira inama Pawulo Kagame gukomeza kumena amaraso y'abanyarwanda cyane cyane PAC ( Presidential Advisory Council) igizwe n'abacanshuro baturuka  muri Amerika, Ubwongereza no muri Uganda.

Amahoro ku giti cy'umuntu

SHIKAMA

Gutabariza Metere Berinarudo NTAGANDA ubu wageze mu gihome cya CID(Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha)/NKUSI Yozefu

Metere Berinarudo Ntaganda 
Metere Berinarudo Ntaganda perezida fondateri w'ishyaka PS Imberakuri , nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, agafungwa imyaka, Agatsiko ka FPR gakomeje kumubuza epfo na ruguru. 

Nubwo abarimu ba za kaminuza zo mu Rwanda batambara ubusa ngo bigaragambye nka bagenzi babo bo muri Uganda, bashengurwa n'ihonyorwa bakorerwa na FPR/Nkusi Yozefu

Umwiherero w'Agatsiko FPR-Kagame wa 13

" Wowe mwarimu( mukozi) wa kaminuza nkuru y'u Rwanda, ndakumenyesha ko umushahara wawe w'uku kwezi uzakurwaho kimwe cya cumi cyawo kizajya guteza imbere gahunda ya GIRINKA, niba utabyemeye, ufite iminsi 3 yo kwandikira umuyobozi mukuru wa kaminuza (Rector) usobanura impmvu utabyemeye".
Urwandiko rukunda guhabwa abarimu ba kaminuza nkuru y'u Rwanda giturumbuka ukwezi gushigaje iminsi 5 ngo gushire ruvuye mu biro by'umuyobozi mukuru w'iyo kaminuza (Rector).

Abasirikare bariho basahura hirya no hino mu gihugu: ikimenyetso cy'ibihe bya nyuma bya FPR/ NKUSI Yozefu

Abasoda ba FPR

Maze gusoma bimwe mu bitekerezo byari byatanzwe ku nyandiko iherutse gusoka ku rubuga rwamamaza amahame ry'Agatsiko IGIHE musanga aha yari yerekeranye n'inyerezwa rya miliyoni 9 z'amafranga y'u Rwanda ryakozwe n'umuyobozi wungirije ushinzwe imari (VRAF) wa kaminuza ya UNIK yahoze ari INATEK,  Dg Hafashimana Manweli(Emmanuel) akaba ari umusorikare mukuru mu ngabo za FPR-Kagame, ibi akaba yarabikoze afatanyije n'umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi(DAF) muri iyo kaminuza Kayumba Patirike(Patrick),  nasanze abanyarwanda  benshi batazi ibibera iwabo.  Nyamara nta gihe Shikama itabagejejeho inyandiko zibereka ko kuva mu mudugudu kugeza mu Rugwiro mu biro bya Pawulo Kagame, igihugu kiyoborwa nako gitegekwa n'abasirikare. Byaradutangaje rero tumaze gusoma ibi bitekerezo bikurikira byaherekeje iyo nyandiko:

  • Harya abasirikare bemerewe kuyobora kaminuza bakiri mu kazi?
  • Ibyo bintu kubyumva biraruhije pe! Ubwo INATEK yitwa ko yamutiye Minadef niyo igomba gusobanura niba bari barabuze umusiviri washobora ako kazi! 

IBINSHENGURA: Rucyahana Jyoni yasabye amafaranga yo kujya kugambanira no kwicisha impunzi muri Zambiya atazi ko Jenerali GACINYA n'ibindi binywamaraso byarangije guhabwa kera ako kayabo ngo bijye gukora ako kazi/NKUSI Yozefu


Jenerali Gacinya ugiye kumara abanyarwanda kuva muri 1994
Mu nyandiko ya Shikama musanga hano  yo kuri 9/4/2016 yari ifite umutwe ugira uti: " Ese koko abatutsi barasumbana imbere ya FPR?" twavuzemo akabaro umuvandimwe w'umututsi uba mu Bushinwa afite amaze kubona ibyakorewe Bihozagara Yakobo uheruka gupfira muri gereza ya Mpimba i Burundi, nyamara hakaba hari umunyarwanda wishe umushinwa Agatsiko kakoze uko gashoboye kakamukuza muri gereza y'icyo gihugu kugeza kamugejeje mu Rwanda. Twakomeje kwerekana ko Abatutsi basumbana imbere ya FPR twamagana ukuntu Umututsi umwe aherutse kugirana ibibazo n'abanyarwanda baba muri Zambiya Agatsiko kagahaguruka kagahagarara ndetse Musenyeri Rucyahana Jyoni we akaka za Nkomamashyi zo ku Kimihurura amafranga ahagije ngo yo kujya gukora akazi kugirango ibibazo byabaye ku banyarwanda bamwe na bamwe muri Afrika y'Amajyepfo bihagarare. Akazi yashakaga kujya gukora ntabwo yamenye ko kashinzwe Ibinywamaraso ruharwa kera, twese tukaba twarabyiboneye n'amaso yacu mu minsi mike ishize: Abicanyi ba FPR-Kagame biraye mu baturage babica urubozo, ari nako bagenda bakwiza ibihuha mu baturage ko bariho bicwa n'impunzi z'Abahutu ziba muri icyo gihugu!Impunzi zarasahuwe, izindi ziricwa!

AGATENDO MU DUTENDO: nyuma y'aho abenshi mu bategetsi bakuru b'Agatsiko bamaze guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga, ubu noneho n'abasirikare ba FPR-Kagame batangiye kubishyiramo imbaraga!/NKUSI Yozefu


Ikibuga cya Entebbe cyafatiweho umugore w'umusirikare wa FPR-Kagame

Urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho umwaka ushize urutonde rw'abategetsi bamaze guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga, muribo twavuzemo uriya mugore uyobora za Nkomamashyi zo ku Kimihurura, tuvugamo Habimana Saleh, tuvugamo Inkomamashyi  Abdulkarimu, Mutsindashyaka, n'abandi benshi tutaronodoye. Muri aba bose ntawigeze yamagana iyi nyandiko ya Shikama. Kuba twariyemeje gukora itangazamakuru ry'umwuga, buri gihe twirinda gusebanya cyangwa gutangaza ibintu bitagira gihamya; ni muri urwo rwego kuri aba bose twagendaga tuvuga amazina y'ababo bahungishije n'ibihugu baherereyemo.

Umushakashatsi akaba n'umwarimu wa Kaminuza ya Makerere muri Uganda Stella NYANZI yigaragambirije muri kaminuza yambaye ubusa, ashyira amashusho y'iyi myigaragambyo ye hanze kuri Fesibuku, yamagana akarengane kari muri iyo kaminuza no muri Uganda muri rusange./Nkusi Yozefu


Mu gitondo cy'ejo ku wa mbere tariki ya 18/4/2016 niho Abanya Uganda bazindukiye ku nkuru ibabaje aho umushakashatsikazi akaba n'umwarimukazi wa Kaminuza ya Makerere muri Uganda yigaragambije yambaye ubusa imbere y'abanyeshuri n'abakozi b'iyi kaminuza ndetse na za Televiziyo z'iki gihugu zikahatera amajanja ku buryo iyi myigaragambyo abenshi bayikurikiye  ku nsakazamashusho zabo iriho iba(live). Uyu mugore yamaganaga akarengane gakorerwa ba rubanda rugufi rukabura gitabara nkuko muri buze kumwiyumvira. Bamwe mu banyeshuri n'abakozi nabo bahise bafata ibyapa byanditseho ko bashyigikiye uwigaragambyaga, babwira itangazamakuru akarengane gakorerwa abarimu n'abanyeshuri muri iyi kaminuza. 

Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Makerere Stella NYANZI yigaragambije yambaye ubusa maze ashyira videwo musanga hano ku rukuta rwe rwa Fesibuku(Facebook) yandika impamvu yakoze ibyo muri aya magambo:

Agatendo mu dutendo: "Abatera u Rwanda badasonga mbele bizabagora"Rukokoma


“Abatera uRwanda BATIVUGA izina nkuko FPR yabikoze, ntibavuge n’impamvu, kandi ngo “basonge mbere” bizabagora. Nta ntambara y’ikinyumanyuma! “

Iyi mvugo iri hejuru ni iya Rukokoma yerekeranye n'igitero FPR- Kagame n'Agatsiko kabo baherutse gutangariza isi n'abanyarwanda ko FDLR yateye ku Gisenyi aho Agatsiko kita muri Rubavu. Ntabwo muri Shikama turi bugire icyo tuvuga kuri aya magambo ya Rukokoma kuko ku rubuga Intabaza bayasesenguye ku buryo burambuye ku nyandiko musanga aha.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ukuri gusimbure ikinyoma.

Ese ubutegetsi buraryoha?/ NKUSI Yozefu




Karikatire ya www.lepotentielonline.com
Abana uko bagenda bakura niko bagenda bibaza ku bintubyinshi rimwe na rimwe bakitabaza bagenzi babo babaruta mu myaka cyangwa se ababyeyi babo ngo babafashe gusobanukirwa. Ni muri urwo rwego umwana yitabaje se ngo amusobanurire iby'ubutegetsi!

Umwana: Papa, ubutegetsi buraryoha?
Papa: Buraryoha nyine, ntiwabonye ko uwaburiye yiyongeza!
Umwana: buryoha nk'iki?
Papa : Buryoha nka wa muti ukunda witwa SIROPU!
Umwana: nibyo koko uraryohera, ariko se kuki njye umbuza kwiyongeza?
Papa: Burya uriya muti ugira akamaro iyo uwufashe ukurikije inama za muganga. Ariko iyo        wiyongeje ku giti cyawe, uragusema ukaba wakwica!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/2016 : «ISHYAKA FPR INKOTANYI NTIRIRASUBIZA INKOTA MU BWUBATI !»




Rishingiye ku makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko urugo rwa Me NTAGANDA Bernard ;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI rwagombaga guterwa none kuwa 17 Mata 2016 ;
Rimaze kumenya ko iki gitero cyari kuba mu gihe cy’Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none  kuwa 17 Mata 2016 mu rugo kwa Me NTAGANDA Bernard ;
Rigarutse kandi ku makuru afite gihamya yemeza ko imbarutso yari gukomwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Bwana MWIZERWA Sylvère  wari gukubita urushyi Me NTAGANDA Bernard maze rugahana inkoyoyo ;

TUBATUMIKIRE. IKIBAZO CY’ UBURUNDI KIRENZE IMBIBI ZABWO N’UBWO BENSHI BABYIRENGAGIZA/Kayitare James na Uwimana Jean de Dieu


Mu itangazamakuru ryo mu karere u Burundi buherereyemo, ndetse no mu itangazamakuru mpuzamahanga, muri iyi minsi ibibazo biri mu Burundi nibyo byihariye igice kinini. Abayobozi b’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru binyuranye bavuga kuri ibyo bibazo, usanga buri ruhande rubogamiye ku nyungu runaka zaba ziva mu bibazo u Burundi burimo.
Ababa badafite ukubogama muri ibyo bibazo wababarira ku mitwe y’intoki. Ariko se mu by’ukuri impamvu nyamukuru yabyo irazwi? Cyangwa haba habaho kuzihimba no kuzicura kugirango inyungu z’aba na bariya zigerweho! Twe turagerageza kwerekana umuzi w’ibyo bibazo n’uburyo abayobora kiriya gihugu babikemura mu buryo burambye.

Mu by’ukuri tubifata nk’aho ari ikibazo cy’abarundi gusa kandi ari ikibazo kireba akarere k’ibiyaga bigari by’umwihariko ndetse ahubwo n’akarere k’Afurika y’abirabura muri rusange. Abari guteza ibibazo mu Burundi si abandi ni abateye ibibazo i Bugande mu myaka ya za 1980, bagakomereza mu Rwanda, Congo yahoze yitwa Zayire, none bakaba baradukiriye n’u Burundi. Birazwi ko i Burundi nibirangira bazakomereza muri Tanzaniya, gukomeza no mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo SADEC. Ubwo wenda bazakomereza muri Afurika y’uburengerazuba, iyo hagati, ndetse n’ibihugu by’abarabu babigeze ku buce.

Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru kuri Sitade Amahoro umenya yayitangirije i Rubavu! ( yavuguruwe none 17/4/206 saa 13:46 GMT)/NKUSI Yozefu

"Mpora ndibwaribwa; ntegereje abavuga ngo barashaka gutera u Rwanda ngo maze nkwereke." Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro tariki ya9/4/2016
Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko hari abariho bategura intambara yo gutera u Rwanda ngo ariko baramutindiye ku buryo bituma ahora aribwaribwa, bikaba bivuze ko ashyugumbwa ku buryo ashobora gutera mbere y'abo abeshya ko bashaka kumutera!

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa gatandatu 16/4/2016 ngo hari abantu bateye baturutse muri RDCongo maze bagaba igitero kuri sitasiyo ya polisi iri mu kagari ka Kabumba, umurenge wa Bugeshi , akarere ka Rubavu ariko ngo basubijwe muri RDCongo nkuko itangazo rya minisiteri y'ingabo za FPR ribivuga hasi aha.

Icyihishe inyuma y'ibyiswe igitero
Iyo Kagame Pawulo ashaka kugaba ibitero hanze buri gihe agira urwitwazo runaka: FPR igaba igitero ku Rwanda muri 1990 yavuze ko icyuye impunzi, nyamara hari inama yo gucyura izo mpunzi yagombaga guhuza Perezida Habyarimna, Yoweri Kaguta utegeka Uganda na Hashiseli(HCR) mu Gushyingo 1990. Muri 1996, naho FPR yaragiye irunda abasoda i Mulenge muri RDCongo yari Zaire icyo gihe, igihe cyo gutera kigeze, byitwa ko ari Abanyamulenge bagumutse kuri Mobutu.Ubu naho rero nyuma yo kuvuga ko abashaka gutera bamutindiye , nta washidikanya ko yakoze ikinamico akaba ari ingabo ze zateye i Rubavu, zikaba zishaka urwitwazo rwo gutera RDCongo hitwajwe ko bakurikiyeyo ababateye! 

Igitangaje muri iri kinamico
Biravugwa ko ngo abagabye igitero bari hagati ya 20 na 30; umuntu akaba yakwibaza aho baba bameneye mu gihe bizwi ko kuri buri metero 10 mu Rwanda cyane cyane ku mupaka uhasanga umusirikare wa FPR!Ikindi ni uko Pawulo Kagame we ubwe aherutse kwivugira ko nta muntu watinyuka kumutera! Igitangaje kindi ni uko Agatsiko katavuga umubare w'abapfuye cyangwa bakomeretse ku mpande zombi.Turibuka nanone amagambo yavuzwe na Minisitiri w'ingabo za FPR na Kagame Jyemusi Kabarebe aho yigambaga ko FDLR idashobora gutera ngo imare isaha ku butaka bw'u Rwanda; none se niba abasoda ba FDLR 20 gusa bamaze isaha ku butaka bw'u Rwanda, FDLR niyohereza ibihumbi cumi(10,000) ntibazarara mu Rugwiro!!!!

Abaturage ba Rubavu bariho barakorerwa ibyakorewe abo mu Ruhengeri
Abaturage ba Gisenyi bakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo batabaze; amakuru yageze kuri Shikama kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 16/4/2016 akaba avuga ko igisoda, igipolisi n'inzego z'ubutasi za Kagame Pawulo biraye mu baturage, barakubita, abandi babajyana ahantu hatazwi, bazira ko ngo bahishe FDLR yateye. Ibi bikaba byarakorerwaga abaturage ba Ruhengeri mu cyiswe Intambara y'Abacengezi; imiryango myinshi ikaba yarazimye .

Iri kinamico rero nta kindi rigamije kitari ugutera ubwoba abaturage, ngo ejo haramutse hari umugiraneza ushaka kubohora Abanyarwanda batazamushyigikira ku buryo ubwo aribwo bwose.
Mu kinyaranda turavuga ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Mu gihe wica uwo ushaka, ugaheza igice cy'abaturage mu mashyamba, ukiharira ibyiza by'igihugu n'umuryango wawe; iherezo buri gihe riba ribi ku gihugu cyose byaba mahire rikaba ribi kuri wowe gusa.

Icyitonderwa: Hasi aha murahasanga itangazo rya minsiteri y'ingabo za FPR na Kagame Pawulo

Byongeweho none ku cyumweru, tariki ya 17/4/2016
Amakuru aturuka mu Rugwiro, aravuga ko mucyo Agatsiko kise igiteroc yo muri Rubavu, haguyemo abapolisi 8  ba FPR  ndetse ngo hanatwikwa imodoka imwe. Niba iki gitero cyarabayeho koko atari ikinamico nkuko shikama yabivuze hejuru, Kagame Pawulo uheruka kuvuga ko yiteguye igitero bikanatuma aribwaribwa, iki gitero kirerekana ko Kagame abeshya atiteguye kuko iyo bitaba ibyo ntiyari gupfusha abantu bangana kuriya ntanafate byibura abantu 10 mu bamuteye!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.comgiter
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PRESS RELEASE

 Kigali, 16 April 2016
During the night of 15-16 April 2016, suspected FDLR terrorists elements infiltrated Rwanda from the Democratic Republic of Congo and attacked a Police Station in Rubavu District, Bugeshi Sector, Kabumba Cell.
The attackers were repelled by National Defence and Security Forces to DRC. The situation on the ground is under full control.
Any development related to the incident will be communicated later.
End.
René Ngendahimana
Lt Col
Deputy MoD/RDF Spokesperson

IMIBURO: Kalisita arashyira hanze amwe mu manyanga yakoreshaga afatanyije n'indaya mu kwambura abazisambanyaga!/ NKUSI Yozefu

Yabuze amafranga yo kwishyura indaya yasambanyije
yamburwa ishati n'inkweto ataha agendesha amakanya!/Foto igihe.com

Tukimara gusoma inkuru iri ku rubuga IGIHE musanga hano yerekeye umusore wambuwe n'indaya imyenda yari yambaye bitewe n'uko ngo yari yabuze ayo kuyishyura, SHIKAMA yihutiye gusohora iyi nyandiko ngo iburire abajya mu ndaya mu Rwanda no muri Uganda amanyanga akoreshwa n'indaya zambura abagabo nkuko byagendekeye uyu musore i Kigali.