Pawulo Kagame ahora avuga ko burya ngo abanyarwanda ari abana beza; ashobora kuba abihera ko yabiciye nyamara bakamukomera amashyi amanywa n'ijoro ndetse akabikoreza ibiseke byuzuye ikinyoma bakabikora badatsikimba!Nanjye nemeza ko Abanyarwanda ari abana beza ariko impamvu mbivuga zitandukanye n'izi za Kagame mvuze hejuru.
Ni beza koko ariko si abana bo kumena ifu. Baravuka, bagahoha, bagateta, kakiga kuvoma, bakagana ishuri, bagakura bakaba abagore n'abagabo bafite ubwenge bwo gutandukanya ikibi n'ikiza, ibi bitandukanye n'uko Pawulo Kagame atekereza. Ndabibuka wa mugoroba umunsi uciye ikibu. bateranye , bakikije ikibindi cyuzuye amarwa harimo imiheha itarenze itanu kandi bo barenga 20!Ubwo ndavuga mbere ya za 1990, hakiriho isaranganya!