Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N'UBUHANUZI: SERIJA NSABAGASANI Dominiko ATI:"(...)INGABO Z'U RWANDA ZIKIMARA GUSUBIRA KONGO, PEREZIDA KAGAME AZICWA N'INSHUTI YE MAGARA, INGABO I KIGALI ZISUBIRANEMO, IZAGIYE MURI KONGO ZIGARUKE ZIHURUYE(ZITABAYE) KUBERA UBWICANYI BUZABA BURI MU GIHUGU; IMPANDE ZOSE Z’U RWANDA ZIGOTWE N'ABASIRIKARE BENSHI; HAMENEKE AMARASO MENSHI Y’ABANYARWANDA KURUTA AYAMENETSE MU 1994(...)"./ UDAHEMUKA Eric



Mu myaka 11 maze mu mwuga w'itangazamakuru ni ubwa mbere nanditse inkuru igira icyo ivuga ku buhanuzi bw'umusirikari witwa Serija NSABAGASANI Dominiko. Impamvu ibinteye mu isesengura ryanjye nkunze gukora hano kuri SHIKAMA njyana n'ibigezweho mu Rwanda ni uko mbona ibirimo kubera i Kigali bihuje neza n'ibyo yahanuriye umuryango nyarwanda.

Nkiba mu Rwanda, mu Kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru nanditsemo inkuru yarebanaga n'itsindwa ry'umutwe w'ingabo za Kagame zabatijwe M23. Iyo nkuru nayihaye umutwe ugira uti: "M23 ihinduwe abasivili byabyarira akaga n'ipfunwe abayishinze bakazabyicuza ingoma ibihumbi". Iyo nkuru yasohotse mu Kinyamakuru ISIMBI nimero 48 cyo kuva ku italiki 28 Nzeri kugeza taliki 13 Ukwakira 2013.

Ubwo nandikaga iyo nkuru nari nyikurije ku itsindwa rya M23 ariko ntabwo nari nziko uyu munsi ku italiki 13 Ukuboza 2014 ibintu bizaba bimeze uko bimeze mu Rwanda no mu karere.

Intambara yo kureba ko Paul KAGAME utagisinzira kubera ubwoba yahinyuza ibyavuzwe n'abahanuzi ngo azasazire ku butegetsi igeze ahakomeye: Yohereje muri USA itsinda riyobowe na Pasitoro Ezira MPYISI gucyura umwami KIGELI V NDAHINDURWA arabahakanira./ UDAHEMUKA Eric


Muri iyi minsi narimo kwitegura kwandika inkuru ndende kuri SHIKAMA kandi icukumbuye nibaza impamvu Umwami Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka 54 mu buhungiro ntacyo avuga ku gitugu kiri mu Rwanda ndetse no ku kaga kari ku marembo yarwo kandi ubu kakaba kagaragarira buri wese.

Umushinga w'iyo nkuru muri SHIKAMA rero birasa n'uko uburiyemo nkaba ntakiyanditse kubera inkuru umunyamakuru mugenzi wanjye RUDATSIMBURWA Albert uyobora Radiyo CONTACT FM yumvikanira mu Rwanda kuri FM 89,7 MHZ amaze gutangaza ku rubuga IGIHE.COM rukorera mu kwaha  kwa Leta ya Kigali.

Intambara karahabutaka mu mugambi mugari wa FPR wo kwigizayo ABAHUTU bafite igihagararo muri politiki mu Rwanda igeze ahakomeye: Guverineri BOSENIBAMWE Aime wigeze kwita Kizito MIHIGO umugome ubu niwe urimo gushinjwa gukorana na FDLR; ese byaba ari byo cyangwa ni ibinyoma? Arabyigobotora ate?/ UDAHEMUKA Eric


Kwikorera amabuye ntibigukuraho icyaha cy'inkomoko!


Ubu uhuye n'umunyarwanda wumva neza Ikinyarwanda ukamubwira ko u Rwanda ruri mu ntambara bishoboka ko atabyemera nyamara ubirebye neza, igihugu cyacu kiri mu ntambara ya politiki, dipolomasi n'itangazamakuru zibanziriza iy'amabombe n'amasasu izakurikiraho niba nta gikozwe mu maguru mashya.


Intambara FPR yatangiye igifata ubutegetsi i Kigali yo kwica abahutu, kubagonganisha, kubapfukamisha no kubasopanyiriza ntaho yagiye irakomeje. Ibi bikorwa mu kubambura imyanya, kubafunga bigendana no kubategeka kwemera ibyaha rimwe na rimwe iyo usesenguye usanga batabikoze.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatatu cya ADIVENTI, taliki 14 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 61,1-2a.10-11. Isomo rya kabiri: 1 Abanyatesaloniki: 5,16-24. Ivanjili: Yohani: 1,6-8.19-28. "BANYARWANDA, NTIMUKOMEZE GUHINYURA IBYAHANUWE KU GIHUGU CYACU AHUBWO NIMWIGE UBWENGE BWO KUGENZURA IBIHE N'AMATEKA" Abatagatifu: Yohani w'umusaraba/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 14 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 3 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 11 gusa ngo Kiliziya Gatulika ihimbaze Noheli. Amasomo liturujiya yagennye kuri iki cyumweru arakomeza kutwegereza ivuka ry'uwo mukiza wahanuwe mu myaka ibihumbi mbere y'ivuka rye.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arereka rubanda umukiro ukomoka k'uwasizwe n'Uhoraho n'Inkuru nziza y'Umukiro. Bene uwo aba atwikiriwe n'umwuka w'Uhoraho kuko aba yaratowe agasigwa amavuta bityo akoherezwa gushyikiriza abakene inkuru nziza no komora abafite imitima imenaguritse.

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA/ RWAMAPFA Jean Baptiste - AUSTRALIYA(IGICE CYA MBERE)/RWAMAPFA Jean Baptiste



Iki gitekerezo kigenewe abishyira hamwe cyane cyane amashyaka. Iyo dusomye inyandiko ya Ambrosi Nzeyimana yo ku italiki 24 Ugushyingo 2014 turasangamo ibisobanuro by'ingengabitekerezo mbi cyangwa nziza, zikaba arizo zaroha Igihugu cyangwa zikagikiza. Ambrose aragira ati:"UNAR ya Ndahindurwa ntaho yagiye yahinduye amazina kandi iyo Lunari ni yo ubu FPR".

Mu magambo ahinnye namwunganira mvuga nti: "Kigeli n'abe Lunari bayizamuye batya" : Yateye mu Bweyeye, mu Bugesera n'ahandi abonye atsinzwe atangira kwisuganya mu mpande z'u Rwanda; arwana za Mozambiki, bajya mu Buganda, batera u Rwanda ari ingabo za Kaguta Museveni, 94 abantu barapfa abandi barahunga kugeza aya magingo tutaricarana ngo dukemure ayo marorerwa.

Ku mugoroba w'italiki 06 Ukuboza 2014, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde wa KABGAYI yakiriye bitunguranye perezida Paul KAGAME wari ugiye kumutakambira amusaba uburenganzira bwo gufata ku ngufu ku mbuga za Paruwasi abasore basohotse mu Misa nkuru ngo batwarwe ku gahato mu gisirikari/ UDAHEMUKA Eric















Izi nkuru muri SHIKAMA turimo kwandika tukazigeza ku banyarwanda mukazisoma uko muzibona muri iyi minsi, ni ikimenyetso ndakuka cy'itangazamakuru riri mu ntambara rurangiza iburira rubanda ibanziriza iy'amasasu n'amabombe igiye gushozwa na FPR, RDF na Kagame kugira ngo akarere k'ibiyaga bigari gahinduke amatongo.

Kubera iyi ntambara izahenda Kagame bitavugwa kandi akayitsindwa ndetse bikaba biboneka neza ko izasiga imuhitanye, arimo arakora ibishoboka byose ngo ayishoremo abana b'u Rwanda kuri bubi na bwiza.

Uburyo bwose bakoresheje bwarananiranye kuko abasore bumva ntacyo bajya kurwanira cyane cyane ko Kagame yubatse umunara w'i Babeli ku buryo umunsi yahirimye abakoranye nawe bose bazabibazwa n'amateka.

Inyandiko zo mu bubiko: FDLR yashyize intwaro hasi naho Kagame na Kabarebe bararimbanyije mu gutera Tanzania n'u Burundi. Shikama ye 31/5/2014

Iryo ni ishuri ry'abana b'impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo
bigaga banyagirwa aba Kagame n'Agatsiko bajyanwa kwiga muri USA
 ku mafaranga ya Leta. Kuri Kagame ariko aba nabo ni abo kuraswa
.





















Tariki ya 30/5/2014, izajya yibukwa nk'imwe mu matariki yaranze amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 baba mu mashyamba ya RDCongo baratereranywe n'isi ku kagambane ka Kagame Pawulo, niho amahanga yongeye kugana aho barokokeye mu gihe FDLR yari imaze imyaka 20 ibarwanaho ubutaruhuka yashyiraga intwaro hasi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/5/2014.  Shikama irabibutsa ko Jenerali Pawulo Kagame afatanyije na ba Mpatsibihugu n'abasahuzi baturutse hirya no hino ku isi bateye inkambi zarimo 

Isesengurampamvu, politiki n'itangazamakuru: Mu mateka y'u Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru byatangajwe ko yahunze igihugu cye asubiye i Kigali ku ngoma yamuhigaga, GATERA Stanley yashimuswe na DMI za KAGAME cyangwa yatashye mu Rwanda ku bushake bwe???/ UDAHEMUKA Eric

Umunyamakuru GATERA Stanley washimutiwe i Kampala na DMI

Kuri uyu wa kabiri, taliki 09 Ukuboza 2014, ikinyamakuru igihe cyandikirwa i Kigali cyatangaje inkuru ivuga ko GATERA Stanley wari umuyobozi n'umwanditsi mukuru icyarimwe w'ikinyamakuru UMUSINGI yatashye mu rwamubyaye nyuma y'amezi 7 mu buhungiro.

Mu mateka y'itangazamakuru mu Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru wahunze kandi bigatangazwa ku karubanda asubiye mu Rwanda hakiriho leta yamuhigaga cyangwa yavugaga ko imuhiga. Muri SHIKAMA turasesengura tunasubize amaso inyuma turebe tunibaze: Byagenze bite? Habaye iki? Habuze iki? Yaba yarashimutiwe i Kampala na DMI za Paul KAGAME zikamugeza i Kigali zikamutegeka ibyo avuga cyangwa yatashye ku bushake bwe?

AMASHYAKA YA OPOZISIYO: F.D.L.R-ABACUNGUZI, ISHYAKA RYA RUBANDA./IKAZE IWACU

8 décembre 2014

Kuva FDLR yashingwa, abanzi ntibahwemye kuyigera amacumu, bashaka kuyisenya no kwibagiza abantu burundu akamaro kayo. Mu gihe abanzi bayita igisigisigi cy’abasize bakoze jenoside y’ abatutsi mu Rwanda, twe abayizi tuzi neza ko FDLR ari abana b’ u Rwanda bafite inkomoko kuri Repubulika y’ U Rwanda, no kwibohora ingoma ya gihake na gukoronize. F.D.L.R ni abanyarwanda banze kandi bakomeje kwanga kuba ingaruzwamuheto z’ ubutegetsi bwa RPF.
Abacunguzi ba FDLR
Abacunguzi ba FDLR
FDLR yavutse nyuma y’ uko RPF yafashe ubutegetsi muri 1994, ubwo yari imaze kwica abakuru b’ ibihugu bibiri (U Rwanda n’u Burundi), maze muri ’96 itera amakambi y’impunzi muri Congo irazirimbura. Nubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe byabaye ngombwa ko buvaho, benshi bakicwa abandi bagafungwa by’ amaherere, Abagabo n’ abagore b’ intwari bashyizeho FDLR, bazi neza ko nta mfashanyo, nta mwenda nta ntwaro U Bufaransa, Ububuligi bazabaha. Bazi neza ko bamwe mu banyamerika n’ abongereza barimo bafasha ubutegetsi bwa gashakabuhake Ntutsi mu Rwanda. “Ngibyo ibyo nita Ubutwari, ngibyo ibyo nita Ubugabo”. Benshi bahasize ubuzima, abandi baracyarwana ari muri politiki, amasasu, na diplomacy. Byose mu rwego rwo guharanira ko U Rwanda rugira ubutegetsi bwa Rubanda, aho gukandamiza rubanda.

ISESENGURAMVUGO-POLITIKI-UBUHANUZI. Nyirabiyoro ati: "Ko mbona RUTUKU (U.S.A n'UBWONGEREZA) agaruye induru mu gihugu impundu zikabura?"/ UDAHEMUKA Eric



Mu nkuru ziheruka, hano kuri SHIKAMA nari nabasesenguriye imvugo ya gihanuzi aho Nyirabiyoro yagize ati:"Ese izi mandwa ko mbona zisatiriye ku mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate?"

Kuri iyi nteruro, nasobanuye ko byanze bikunze R.N.C ya KAYUMBA na RUDASINGWA ariyo izambura KAGAME ubutegetsi ari nabo biswe bene u Rwanda kuko ari ABANYIGINYA ibi bikaba byaravuzwe na Nyirabiyoro mu rwego rwo kwereka umwami yaraguriraga ko amushyigikiye, ndetse ko aribo bakwiye gutegeka igihugu bonyine bityo ibi bikaba ari ikosa rishingiye ku marangamutima hagati y'uragura n'uraguza.

Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric


Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.

Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.

Uburezi n’imibereho myiza y’abaturage: Kuvangavanga ibintu muri gahunda za Leta bidasigana no kwisama wasandaye/ TUYISENGE Garasiyani


Ubwo yagezaga gahunda y’igihugu ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Anasitazi MUREKEZI minisitiri w’intebe kuri uyu wa gatatu 03 Ukuboza 2014 yatangaje ko abiga imyuga n’ubumenyi-ngiro bazaruta kure abiga ibindi mu mwaka wa 2017 ho ngo bazava ku kigero cya 39,9 bakagera kuri 60 ku ijana.

Aha muri SHIKAMA twibajije niba ikibazo u Rwanda rufite cyaba ari umubare munini w’abafite ibyo bize cyangwa niba ari igipimo cy’ibyo baba barize bityo tukaboneraho no kwibaza impamvu yaba yabihaye icyerekezo cya 2017.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cya ADIVENTI, taliki 07 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 40,1-5.9-11 Zaburi: 84,9ab.10,11-12,13-14 Isomo rya kabiri: 2 Petero: 3,8-14. Ivanjili: Mariko: 1,1-18. "BATISIMU YO KWISUBIRAHO, INZIRA RUKUMBI YO GUSOHOREZWAbAMASEZERANO" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO



Mu isomo rya mbere, Imana mu ijwi ry'umuhanuzi Izayi irararikira bose ko ubucakara burangiye kandi ko igihano cya Yeruzalemu gihanaguwe.

IBINSHENGURA: Menya ukuntu Amerika(USA) iriho itabariza Sierra Leone, Liberia na Guinee ariyo yateye kandi ibishaka VIRUS ya EBOLA mu baturage b’ibyo bihugu mu rwego rwo kugerageza intwaro zayo z'amarozi!/NKUSI Yozefu


Uwishwe na Ebola ashyingurwa ku buryo bw'umwihariko ngo atanduza abasigaye
 Ngo biga siyanse, izo siyanse ngo biga nizo zamaze abantu, zidutwara ibibondo zikadutwara ababyeyi. Bazikoramo ibitwaro bakabikwiza mu bantu. Zibajyana mu mazi bakavubura ibisasu.Zibageza mu kirere bakamanura amabombe bwacya ngo nidutabare. Nta siyanse idakunda niba ari iyo kutwica nibayireke batahe, iriya izamara abantu nibayireke bahinge--- Siyanse zabo bakunda ntizibatoze gukundana, urazisenye ejo Mana/ Byumvuhore JB.

Nkuko intego ya Shikama ari ugushakisha ukuri  ku kintu cyose kibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’ikiremwa muntu aho kiva kikagera, tukimara kubona ukuntu icyorezo kidasanzwe cya EBOLA gikomeje guhitana abavandimwe bacu bo muri Sierra Leone, Liberia na Guinee, muri shikama twahise dukoresha uko dushoboye kugirango tumenye ikihishe inyuma y’iki cyorezo. Twakoze ubushakashatsi bwatangiye muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2014.Muri ubwo bushashatsi twifashishije inyandiko z’abashashatsi bo muri USA nka Pr Francis Boyle, Cyril Broderic wo muri kaminuza ya Liberia;imbuga zinyuranye zo muri USA nka CDC, Fredrick News Post, Washington Blog Post, n’izindi; urubuga rwa Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone, Daily Observer yo muri Liberia,Il Fatto Quotidiano, Global Research; zimwe  mu mbwirwaruhame  za Barack Obama; amajwi ya Pr Francis Boyle n’ibindi.

Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe, taliki 26 Ukwakira 2014. Iisomo rya mbere: Iyimukamisiri: 22, 20-26. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 1, 5c-10. Ivanjili: Matayo: 22, 34-40. "Byagenze bite kugira ngo FPR inyunyunze imitsi y’imfubyi n’abapfakazi mu gihe abayigize bari bakwiye gutegeka igihugu neza cyane bitewe n’uko babaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri(impunzi mu mahanga)?" Abatagatifu : Evariste na Dimitri/ Padiri TABARO



Amasomo yo kuri iki cyumweru arakebura abategetsi b’igihugu ataretse na rubanda muri rusange ariko iyo uyasomye witonze udahubuka uhita ubona ibyo bavugamo bihura n’ibirimo kubera mu Rwanda ndetse n’ibyarubayemo kuva FPR yagera ku butegetsi.
Mu isomo rya mbere : Baratugezaho amategeko yerekeranye no kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye, aho umwanditsi ayihanangiriza abategetsi b’abanyapolitiki ababuza kurenganya no gukandamiza umupfakazi n’imfubyi.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aime afite umurengwe ukabije kugeza n'aho umunigo wa FPR abanyarwanda bariho yiteguye kubangamira abashaka kuwubakuraho abita abanzi batesha rubanda kunywa ikivuguto cya FPR!/ UDAHEMUKA Eric


Guverineri Bosenibamwe wambaye ishati y'umweru n'ikibuye yikoreye
inyuma ye hari umusoda utwaye akabuye ku rutugu uriho anaseka

Mu gitabo cyitwa OPIUM DES INTELLECTUELS cyanditswe n'umuhanga mu birebana na politiki witwa BLAISE PASCAL asobanuramo ukuntu ubutegetsi buryoha byabuze urugero ku buryo umuntu utari umunyapolitiki adashobora kubyiyumvisha. Bwana Blaise PASCAL avuga ko ibyubahiro bihabwa abanyapolitiki n'amafaranga ageretseho rimwe na rimwe bibahindura IBIGORYI bagatinyuka no kuvuga ntacyo bikanga ibyo batari bakwiye kuvuga ubagize abaturage basanzwe(guhebera uruzaza)!

Umutekano wa Perezida Kabila KABANGE wa RDC ukomeje kugerwa ku mashyi kuko taliki 16 Ugushyingo 2014 saa kumi n'imwe z'igicamunsi yakiriye kuri telefoni ye igendanwa ubutumwa bugufi(SMS) bwamubwiraga ko agiye kwicwa/ UDAHEMUKA Eric



Igihugu cya ZAIRE ya MOBUTU ubu cyahinduye inyito kikaba kizwi nka Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC) ni kinini cyane kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,345,410 bisobanuye ko ugereranije n'u Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare 26,338, RDC iruta u Rwanda inshuro 89 zose ndetse zirenga.

Dr HAZEL Cameron maneko w'Ubwongereza mu ikinamico rikusanya ibitekerezo kuri filimu ya BBC ngo Kagame akomeze kurindagiza isi, yahishuye ko muri Werurwe 2014 minisitiri w'ingabo z'u Rwanda General James KABAREBE yamwongoreye ko u Rwanda rugeze ku manga kuko nta mutekano rufite/ UDAHEMUKA Eric

Dr Hazel Cameron

Filimu RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje kumunga ubutegetsi bwa Kagame na FPR i Kigali mu Rwanda. Nkurikije uko mbona ibintu birimo kugenda, bishoboke ko uwategetse ko komisiyo Martin NGOGA ishyirwaho atangiye kubona ko arimo guhomba cyane ku buryo nibikomeza bitya nayo ishobora guseswa nk'uko imyigaragambyo yahagaritswe.

Icyemezo cya perezida Pierre NKURUNZIZA cyo kwirukana Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana ku buyobozi bw'iperereza cyateje icyoba mu mujyi wa Bujumbura mu gihe na Kigali aba bagabo bombi ikomeje kubacungira hafi/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Nshimirimana Adolufe wari umukuru
w'ipererezi i Burundi
Ibibazo by'umutekano muke birimo kwigaragaza mu karere k'ibiyaga bigari bishobora gutuma umuriro ugurumana. Ejo bundi twavugaga ko muri RD Kongo imyenda yambarwa n'abarinda Kabila yafatiwe i Goma, mu Rwanda ho ibyaho ntiwabona n'impapuro ubyandikaho.

ICYUHO MU IPEREREZA RYA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO GISHOBORA KUZABA INTANDARO YO KWIVUGANA PEREZIDA KABILA KABANGE AGAPFA NK'URWO SE YAPFUYE/ UDAHEMUKA Eric

Ifoto ya kabiri irerekana INGABO za MONUSCO 
zicaye zamanjiriwe kubera gukora amakosa
Ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE kuwa kane taliki 27 Ugushyingo 2014 cyatangaje inkuru iteye ubwoba kandi ishobora guhahamura umuntu wese ukurikirira hafi politiki akanamenya agaciro k'umukuru w'igihugu icyo aricyo cyose ku isi.


Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti:"Imyenda y'abasirikare barinda Kabila yafatanywe ingabo za Loni ku kibuga cy'indege cy'i Goma yari iyo gukoresha iki?"

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya mbere cya ADIVENTI, taliki 30 Ugushyingo 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 63,16b-17.19b; 64,2-7. Zaburi: 79,2.3bc,15-16a. Isomo rya kabiri: Abanyakolinti ba mbere: 1,3-9. Ivanjili: Mariko: 13,33-37. "BAKOZI MWESE MWAHAWE INSHINGANO ZO KWAMAMAZA UBUTABERA, AMAHORO N'URUKUNDO MU BANTU; MUBE MASO HATO UMUKORESHA ATAZAHINDUKIRA ABATUNGUYE AGASANGA MWAHUNIKIYE" Abatagatifu: André, Maura na Constance/ Padiri TABARO


Ku cyumweru gishize, Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi yose kubera impuhwe za Nyagasani zahebuje, twizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami w'amahoro.


Nk'uko bigenwa n'amategeko agenga ukwemera Gatulika, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami cyinjiza Kiliziya mu gihe kidasanzwe cy'umwaka wa Liturujiya cyitwa ADIVENTI ari nayo itegura amaza(ivuka) ya Nyagasani.


Ijambo ADIVENTI ntabwo ari Ikinyarwanda cy'umwimerere. Ni ijambo ry'iritirano ryakomotse ku Cyongereza(ADVENT) n'Igifaransa(AVENT), amategeko agenga UKWEMERA GATOLIKA yemereye Kiliziya y'u Rwanda kurikoresha rikaba risobanura igihe gitegura cyangwa kibanziriza NOHELI(ivuka rya Yezu).


Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arasobanura birambuye ukuntu uwo mukiza uzatuvukira kuri Noheli azaza yishimiye gusanganira abahisemo kwiyemeza gukurikira ubutabera.

ITANGAZO: Kubera ko Shikama yiyamye abantu batoba inyandiko zayo bakazishyira ku mbuga zabo bakaba bamwe baranze kwisubiraho, mu rwego rwo kurinda inyandiko zacu abatari mu Rwanda, Burundi, Uganda,Tanzania, na RDCongo basoma Shikama bishobora kuzabasaba kwinjira mu rubuga bakoresheje KODE mu gihe kiri imbere!/NKUSI Yozefu

Tubanje kongera kubasuhuza nshuti za Shikama,


Hashize igihe Shikama yiyama abantu bamwe bafata inyandiko zayo bakazitobatoba biyongereramo amafoto nkuko mubibona muri iyi nyandiko ya VERITAS INFO musanga aha ndakeka ko rwose mubona ko itandukanye n'inyandiko yacu y'umwimerere iri hano kubera amafoto bongeyemo mbere yuko bashyira inyandiko yacu ku rubuga rwabo.

Uyu muntu wo muri VERITAS INFO njyewe ubwanjye namwandikiye email hashize hafi umwaka mwinginga musaba rwose ko yajya ashyira inyandiko zacu ku rubuga rwe uko twazanditse nta kindi yongeyeho. Namusobanuriye ko ifoto ari igice cy'inyandiko kandi iyo foto bibaye ngombwa nyiri urubuga ashobora kuyitangaho ibisobanuro ahamagajwe nko mu nkiko. Nyuma y'iminsi nk'ibiri gusa VERITAS INFO yakomeje gutobatoba inyandiko zacu yongeramo amafoto.  Twarongeye ducisha  kuri Shikama amatangazo agera kuri abiri tubasaba imbabazi rwose ngo baturekere inyandiko ziba zanaturuhije kuzitunganya ; aya matangazo namwe mwarayabonye kuko yaciye kuri Shikama. Ikibabaje rero ni uko ubwo bushotoranyi bugikomeje nkuko mubibona hejuru. Hari undi twigeze kwiyama nawe mwabonye, ufata inyandiko zacu agakuraho amazina yacu akazishyira ku rubuga rwe maze Google igashyiraho amatangazo!Igiteye isoni ni uko nakomeje gukurikirana ngasanga uyu mwene data ngo yararangije itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda; nta shiti azi ko ibyo akora ari icyaha gikomeye!

Ndabamenyesha ko umunyamakuru mperutse gusaba kujya atwandikira inyandiko uri mu Rwanda yatubwiye ko inyandiko ngufi nka zimwe zica ku Gihe.com ari 9000Frw ( ibihumbi cyenda), indende nka ziriya zacu hagati ya 15,000Rw na 20,000Frw inyandiko imwe. Kumva rero umuntu yatanga akayabo kangana kuriya indi nkonkobotsi ikaza ikiyitirira inyandiko yahenze kuriya, birababaza cyane.

Kuko twe twikundira amahoro ariko kandi tukaba tudakunda agasuzuguro, turateganya gufata ingamba zo kurinda ibyacu mu nzira y'amahoro ikurikira:

1. Abasoma Shikama mu Rwanda ni nabo benshi cyane kandi tubahoza mu mutima no mu byemezo byacu, Burundi, Uganda, Tanzania, RDCongo bazajya basoma Shikama nkuko bisanzwe mu minsi iri imbere.
2. Abasoma Shikama mu bindi bihugu tutavuze hejuru, birashoboka ko bazajya bakoresha KODE(Code).

Kugirango ibyo bishoboke ni uko iyo kode izakorwa kandi izagurwa amafranga. Bityo, abazifuza gusoma Shikama batari muri biriya bihugu bagomba kuzajya bagira uko binjira mu rubuga ( imbuga kuko zigiye gukora ari 3) ku buryo bwa abonema( abonnement) ya buri kwezi. Uyu ni umushinga duteganya kandi tutazajyaho impaka kuko impamvu twayitanze hejuru.

Tubaye twiseguye kubo bizabangamira.
Mukomeze muryoherwe na Shikama

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



INKURU ICUKUMBUYE: "POLITIKI Y'UBUZIMA YA F.P.R IGENGA MINISANTE MU RWANDA IMAZE KUZENGEREZA ABIKORERA KU GITI CYABO BAFITE AMAGURIRO Y'IMITI(COMPTOIR PHARMACEUTIQUES) KUGERA N'AHO IBASUMBISHA ABAJYANAMA B'UBUZIMA MU MIDUGUDU BIGANJEMO ABATAZI GUSOMA NO KWANDIKA"/ UDAHEMUKA Eric

Dr Binagwaho Agnes
Ministri ushinzwe ubuvuzi

Mu nkuru nyinshi SHIKAMA tubagezaho, nta na rimwe twirengagiza ubuzima bw'abanyarwanda kuko iyo amagara atameze neza n'ibindi bipimo fatizo by'ubuzima birahungabana.


Mu 1994 ishyaka rya politiki FPR rimaze gufata ubutegetsi ryihutiye guhindura byose n'ibitari ngombwa ko bihindurwa cyangwa ngo bivugururwe byose bigendera muri uwo mujyo umwe harimo n'urwego rw'ubuzima. Muri minisiteri y'ubuzima uko abaturage basanzwe bahumva biyumvisha ko ibintu ari mama wararaye ariko siko biri kuko ari ibicika muri iyi minisiteri ubu irangajwe imbere na Madamu Dr Agnes Binagwaho.

ITANGAZO RYA FDLR RIKANGURIRA IMPUNZI N`ABANYARWANDA BOSE KWIRINDA UBUCABIRANYA BWA BAMWE MU BANYAMASHYAKA YO HANZE ARWANYA UBUTEGETSI BWA KIGALI BARI KWIFASHISHA MU KUBACAMO IBICE NO KUBARANGAZA BABAKA IMISANZU.

26 novembre 2014

Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.  
fdlrAha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa.  None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ?  Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.
Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi  n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR  rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

POLITIKI YA MUZUNGA, UBUSWA, GUHUBUKA, GUHUZAGURIKA NO KUVUGURUZANYA I KIGALI MU GATSIKO IRAKOMEJE: "RURA iremeza ko yibeshye ifunga BBC, Ambasaderi w'Ubwongereza i Kigali yatsembeye agatsiko, Martin NGOGA yahagaritse abigaragambya kandi atari urwego rubifitiye ububasha, Dr KAYUMBA Christopher yifashe ku munwa yumiwe; mu gihe Me UWIZEYIMANA Evode abonye imikorere ya ka gatsiko yitaga ak'amabandi akiba muri Canada"/ UDAHEMUKA Eric

 Uwo uri ibumoso ni Dr KAYUMBA Christopher umwarimu w'itangazamakuru
 muri ICK i Kabgayi na UNR i Butare wumiwe yifashe ku munwa naho uri iburyo ni Maitre UWIZEYIMANA Evode nawe wakuruye iminwa kubera gushoberwa n'imikorere
 y'abo yise
Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro

Hari igihe mbura uko ntangira inkuru kubera urusobekerane rw'amakosa akorwa mu gihe kimwe nk'aho abayakoze batumanyeho. Kagame wirirwa aririmba imiyoborere myiza ngo FPR yimakaje mu Rwanda, kugira ngo yemere ko u Rwanda aricyo gihugu gitegetswe nabi kandi mu kajagari kurusha ibindi byose ku isi; uwamujyana mu cyumba kirimo kwakira ibitekerezo by'inararibonye n'abanyamategeko ndemeza ko yasohokamo afata icyemezo cyo kwegura agaharira abandi.


Kagame yahahamuye inkomamashyi none biteje akajagari no kugongana kw'inzego i Kigali


Nyuma y'uko Kagame yikomye BBC ku Kimihurura ababishinzwe bagahita bibwiriza, nyuma y'uko ategetse ko bayifunga, nyuma y'uko abagore, abanyonzi, abamotari, abayaya n'ababoyi biraye mu mihanda i Kigali bamagana filimu batabonye, nyuma y'uko agatsiko kikomye Fred MUVUNYI, ubu noneho ikibazo cya Filimu ishinja Kagame kuba nyirabayazana w'akaga kose kagwiriye u Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo kibaye politiki kandi gishobora kumuhirika.

POLITIKI, IPEREREZA N'UBUBANYI N'AMAHANGA: "LETA Y'UBWONGEREZA KU BWUMVIKANE NA LETA Y'I WASHINGTON MURI AMERIKA NIBO BATEGETSE B.B.C GUKORA FILIMU YEREKANYE KAGAME MU MIZI. MU MINSI YA VUBA AMBASADE Z'UBWONGEREZA N'AMERIKA ZIGOMBA GUFUNGWA I KIGALI BA AMBASADERI BAGATAHA BAKANAHAGARIKA N'INKUNGA BATERAGA IMISHINGA Y'AMAJYAMBERE MU RWANDA ABAKOZI IBIHUMBI BAKABURA AKAZI"/ UDAHEMUKA Eric

JANE CORBIN
Umuhanga mu gukora filimu documenteri

Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bashyize General Major Paul KAGAME ku butegetsi i Kigali ku italiki 19 Nyakanga 1994 bakamuhagarikira mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro muri RD Congo ahatikiriye imbaga itabarika y'inzirakarengane z'abanyarwanda n'abazayirwa; ubu zamaze kumenya Kagame uwo ariwe ku buryo zamaze guhindura urupapuro ndetse ngo FPR na Kagame bagomba kwirukanwa ku butegetsi byihutirwa.


Nyuma y'uko Filimu yemezaga ko Paul Kagame ariwe nyirabayazana w'akaga kagwiriye u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, muri SHIKAMA twagerageje gushakisha umuntu waba agera i kambere i Washington na London kuko twari dusanzwe tuzi neza ko aribo bamwicaje muri Village Urugwiro. Uwo muntu rero twaraye tumubonye uzi neza uko umugambi wo kohoshya FPR ugomba kugenda mu maguru mashya.

GAHUNDA ZIVUGURUZANYA NO GUHUZAGURIKA MU GATSIKO I KIGALI BIRAKOMEJE: Ikigo RGB kiyoborwa na Prof. SHYAKA Anastase kiraha perezida Kagame igisubizo ku kibazo yibajije ajijisha ahagaze mu nkike ya Kirehe: Impamvu abanyarwanda barwaye bwaki n'amavunja ni uko abayobozi b'inzego z'ibanze mu gihe bakwitaye kuri abo baturage bahora basiragizwa mu nama za hato na hato za FPR zitagize icyo zunguye!"/UDAHEMUKA Eric

Uwo wambaye agapira GATUKURA yitwa UWIZEYE Solange
mu ifoto imwe arasobanura ibyavuye mu bushakashatsi mu ifoto ya
kabiri araganira n'abanyamakuru.
Umuhanzi BYUMVUHORE Yohani Batisita tumaze no kubagezaho inyandiko irimo impanuro yahaye umuryango nyarwanda, yahimbye n'indi ndirimbo yakunzwe cyane yitwa MANZI YA MWIZA. Muri iyo ndirimbo avugamo ko UWAPFUYE YIHUSE KUKO ATABONYE AHO AYERA(AMATA) BAYAVANGAMO AMAZI.


Mu mibereho n'umuco by'abantu batunze inka, gusuka amazi mu mata byari ikosa ritababarirwa. FPR igeze mu Rwanda nta kindi yakoze uretse gusuka amazi mu mata buri munsi, buri saha. Ejo bundi nibwo SHIKAMA twabagejejeho isesengura ku ruzinduko nyir'urugo yakoreye mu nkike ya Kirehe. Mu ijambo yahavugiye, Kagame yavuze ko atumva impamvu abana b'abanyarwanda barwaye amavunja na bwaki.

Mu isengesho ry'umwami Mutara Rudahigwa ryo kuri 28/10/1946 atura u Rwanda Kristu Umwami yagize n'icyo avuga kubyo abayobozi bagomba gukora:"Abatware ubahe kubategekana ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe. Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije. Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-mugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu numwe mu Rwanda rwawe" Rugamba Sipiriyani nawe ati NTUMPEHO:"Nimucyo twambarire kuba imena, turahirire yuko tuzahora dukunda icyiza. Ubutabera n'amahoro , urukundo n'ubupfura , ubukire bwanga ibyo njye ndabigaya ntumpeho. Niba uhora utanya amoko ngo abantu bamashane,nusumbanya n'uturere uribagire wifashe, ntumpeho.Niba utunzwe na ruswa ukura mu baturage, niba useka uwabuze hirya akabura no hino, Niba uneguza amazuru ukazura umugara ntumpeho."

Mutara Rudahigwa abatizwa
1. Rugamba Sipriyani

Kanda aha wumve "NTUMPEHO" ya Rugamba Sipiriyani, Amasimbi n'Amakombe

2. Isengesho rya Rudahigwa

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi. Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo. Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru taliki 23 Ugushyingo 2014 UMUNSI MUKURU WA KIRISITU UMWAMI. Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 34,11-12.15-17. Zaburi: 22,1-2b,2c-3,4,5,6. Isomo rya kabiri: Abanyakolinti ba mbere: 15,20-26.28. Ivanjili: Matayo: 25,31-46. "MU 1946 UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA YEGURIYE U RWANDA KIRISITU UMWAMI W'AMAHORO NAHO MU 1994 PAUL KAGAME ARUGABIZA SHITANI N'AMADAYIMONI Y'AMOKO YOSE ARIMO GUCURA BUFUNI NA BUHORO ABANA B'ABANYARWANDA KUGEZA AYA MAGINGO" Abatagatifu: Clément, Félicité na Colombani/ Padiri TABARO


Ku italiki 17 Ukwakira 1943 nibwo umwami w'u Rwanda Mutara III Rudahigwa yabatirijwe muri Bazirika ntoya ya Kabgayi. Kuva ku italiki 26 kugeza ku italiki 28 ukwakira 1946 mu birori byamaze iminsi itatu yose i Nyanza Niho umwami Mutara yeguriye u Rwanda kirisitu Umwami w'amahoro mu birori byabereye i Nyanza.

Muri ibyo birori Umwami Mutara III Rudahigwa yari kumwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi bakikijwe na Musenyeri Leon Paul Classe, Ryekmans,. Bwana Sandrart Rezida w’u Rwanda na Musenyeri Laurent Deprimoz wari wambaye nk’umwepiskopi, abazungu n’abatware utaretse rubanda.

Umurya wa Gitari uburira Kagame n'Agatsiko ke/ NDAYISABA J.


umva indirimbo  hano y'aya magabo ari hasi aha

Yararize arashegeshwa yarababaye,
 Abonye amahano y'ibibera i Rwanda,
 Ariyamira  n'ijwi rirenga,
Ryangombe , Ryangombe, Ryagombe,
 Gihanga cy'u Rwanda,
Yararize arashegeshwa yarababaye ,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda(subiramo)

Ryangombe  Ryangombe,Ryagombe,
 Gihanga cy'u Rwanda,
Ndagutabaje kuko ni wowe waruhanze,
 udutsindire umwanzi
 Kuko yayogoje u Rwanda,
Yazanye Barikunda ngo ayobora u Rwanda,
Afata na Ndayimanga amushyira ku bigega.

Ubu nta Bashakamba hasigaye ibishungo,
Imidari y'imidende yayambitse ibisambo,
Ntitugira abatware dufite abadutanya,
Ntitukigira ijambo amajigo yarajegeye,
Ntitugira amahitamo dutinya Ruhuga.(subiramo)

Ibi ni ibiki ko mbona Muziranenge ku ngoyi,
Kandi nakebuka nkabona Munigantama ku ntebe?
Muniga, uwo yanze  arahonda agacoca akamugaza ,
Agaterera ku gasi,
Azi gutera ubwoba agatontoma nk'itare,
Ibyukiye ku muhigo,
Ntazi kugera iminsi ,
No kumenya  ibihe, ni Ruziramateka!(subiramo)

Niduhaguruke, Abashakamba ,
Abashaka amahoro,
Dufatane mu nda,( subiramo)

Igihe kiraje iturufu ryo kubeshya,
Rihambirizwe habona,
Abo ba Habu na ba Yezebeli ,
Bazishyura  baruhe,
Ba Munigantama na ba Ndayimanga ,
Bazisabira gupfa,
Ba Mpatsibihugu bazabigarama,
Tubashyize mu rukiko.

Abababaye, abatotejwe, abacunagujwe,
Ababuze ijambo bazinaga mu bicu bati:
"Harakabaho abashakamba badukijje umwanzi,
Harakabaho intwari z'u Rwanda zikunda amahoro,
Harakabaho abasangira urw'imbaragasa,
Harakabaho abadashyira icyitwa,
Ubwoko bwabo imbere,
Harakarama abadashyira,
 icyitwa ubwoko imbere."
_____________________________________
Icyitonderwa
Ruhuga: izina ry'inkota ya Kanjogera nyirakuru wa Kagame


Isesenguramvugo, umuziki n'umurage ku bisekuru bizaza:"Jya ugirira abandi neza, jya ukorera Imana kuko nawe ntiwamenya icyo iminsi yakuzigamiye" BYUMVUHORE Yohani Batisita/ UDAHEMUKA Eric


Byumvuhore


Uramutse uhuriye mu nzira n'umunyarwanda ushyitse mu mutwe utari inkundarubyino ukamubaza kukubwira abahanzi nibura makumyabiri bubatse izina mu Rwanda kandi bagaha rubanda inyigisho zifatika, ndemeza ko mu mazina yakubwira habonekamo BYUMVUHORE Jean Baptiste, NKURUNZIZA François, MASABO NYANGEZI Juvenal, SEBANANI Andrea, KAYIREBWA Cecile, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE n'abandi.


Aba bahanzi ntondetse hano uko ari 6 buri wese muri bo yaba uwiruhukiye n'ukiriho bafite umwanya ntayegayezwa mu mitwe y'abanyarwanda.BYUMVUHORE Jean Baptiste ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa URWIRIRIZA, NKURUNZIZA François ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa UKO NAGIYE I BUGANDE, MASABO NYANGEZI Juvenal ntawe utazi indirimbo ye yitwa RUBANDA, SEBANANI Andrea n'utaramubonye akiriho iyo yumvise indirimbo ye yise MAMA MUNYANA akeka ko agihumeka, KAYIREBWA Cecile mu ndirimbo ye URUBAMBYE INGWE, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE mu ndirimbo bise UMUTI W'UBUTINDI, n'abandi.

Urubyiruko rw'u Rwanda ruhamagarirwa kujya mu gisoda cya Kagame uriho utegura intambara ya kirimbuzi izahitana imbaga y'abanyarwanda, Abaturanyi na Kagame ubwe,rugomba gutekereza neza mbere yo kwishora mu gisoda cya Kagame kizabasiga icyasha, bikazarangira benshi muri rwo bazaba bayirokotsemo bashakishwa nk'Interahamwe!/NKUSI Yozefu

NKUSI Yozefu(PhD)
Hari abanyarwanda bamaze iminsi bandikira Shikama batubwira bati: " bya bindi mumaze hafi umwaka muvuga ko Kagame Paul agiye gutera abaturanyi uzi ko byari byo 100%!, uzi ko burya muragura!" . Icyo nabwira aba bavandimwe ni uko muri Shikama tutaragura nkuko babitekereza yewe  muri twe nta n'umuntu Imana yahaye ubushobozi bwo guhanura, turi abantu basanzwe nkamwe mwese nta n'ufite muri twe ubwenge buhanitse busumbye ubwanyu. Nigeze kwandika inyandiko zigera kuri ebyiri mbabwira aho duhera tuvuga ibizaba ejo: Tureba ibyahise tukabisesengura tukamenya impamvu zabiteye, tukareba ibyo byahise ingaruka byagize ku buzima bwa none tukagenekereza mu guteganya ibizaba ejo. Ibi nta bwenge buhambaye bisaba, nawe ubwawe wabikora.

Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!/ VERITAS INFO


Publié le par veritas


Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe bacunguzi mwese maze kubona bimwe mu binyamakuru byabanyarwanda ibyo bandika n’uko abanditsi b’ibyo binyamakuru babikora numvise kandi mbona bibabaje cyane, nkaba nsaba ko twebwe bacunguzi, bacunguzikazi, twihakanye kumugaragaro twivuye inyuma abashaka kutugira ikiraro  bambukiraho bashaka gukora amahano aberekeza ku nyungu zabo ndeste zigaragara nkaho zihishe ibindi tutazi kandi bitatureba.

Nkurikije ibitero n’intambara bimaze iminsi bivugwa mubatavugarumwe na Kigali ukareba n’inyandiko yasohotse  mu « Ikaze Iwacu » (Amashyaka ya opozisiyo : nimwamagane umu DMI wiyemereye ko abasenyera amashyaka)  amafoto yifashishijwe ; ubona neza ko ibyavuzwe byose mu kinyamakuru « veritasinfo »n’uwise intasi ya FPR bijya gusa n’ukuri ariko ikibabaje kandi twamaganye twivuye inyuma nk’abacunguzi ni ibi bikurikira :