Umwicanyi wa DMI Jenerali ( Vital) aramena amabanga y'Agatsiko ku
bwicanyi bwako n'ubundi bugome gakorera Impunzi
Mwaramutseho! Tukimara kubagezaho IBYAHISHUWE byerekeranye n'umwe mu bicanyi DMI yohereje kwibasira impunzi zacu muri Mozambique, impunzi z'abanyarwanda zibayo zandikiye Shikama zitabaza zisaba ko twazifasha kuvuza induru mu ijwi riranguruye tuzitabariza.
Shikama icyo igamije ni ukubohora buri munyarwanda aho ari hose; nkuko twabibabwiye ubushize, kubera ibiherutse kubera muri Zambia, aho Leta y'Agatsiko k'Amabandi yitwaje Intwaro nkuko kiyita iheurutse kugambanira impunzi ziriyo zimwe zikicwa, izindi zikamburwa imitungo yazo, byabaye ngombwa ko Shikama ishyira ibiro byayo byihariye muri kariya karere k'Afrika y'Amajyepfo; abanyamakuru bacu bariyo bakazajya batugezaho umunsi ku wundi uko ibintu byifashe.